Mu ibaruwa yandikiye Ferwafa, Perezida wa FIFA yashimiye ikipe ya Rayon Sports kuba yaregukanye igikombe cya Shampiona cya munani

Nyuma y’aho uyu muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi arebye umukino wahuje Rayon Sports na Police Fc kuri Stade Amahoro, yaje guhita anashimira iyi kipe kuba yaregukanye igikombe cya Shampiona.

JPEG - 299.6 kb
Perezida wa FIFA yashimiye ikipe yaniboneye ikina, aho yanganyaga na Police 2-2 kuri Stade Amahoro
JPEG - 261.6 kb
Gianni Infantino aheruka mu Rwanda ashyira ibuye ry’ifatizo kuri Hoteli ya Ferwafa

Gianni Infantino yashimiye Abayobozi, abatoza, abakinnyi ba Rayon Sports, ndetse n’abafana bose ku ishyaka bagaragaje batwara iki gikombe, bagatanga ubutumwa bw’amahoro binyuze mu mupira w’amaguru

Yagize ati “Nshimishijwe cyane no kohereza ubutumwa bushimira Rayon Sports ku gikombe begukanye cya shampiyona cya munani muri rusange.”

“Iki gikombe ni umusaruro w’ubwitange n’ishayaka bya buri wese wabigizemo uruhare nkaba nshimira abakinnyi,umutoza ,ubuyobozi,abashinzwe tekiniki n’itsinda ry’abaganga ndetse n’abafana kuri iki gikorwa gikomeye.”

“Mu izina ry’umuryango wose w’umupira w’amaguru , ndashimira Rayon Sports n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bufatanye bwabo mu gutanga ubutumwa bwiza bw’umupira w’amaguru. » Gianni Infantino, Umuyobozi wa FIFA

Ibitekerezo   ( 10 )

COLOUR IS BLUE ORTHERS BEHIND ITS BULLSHITS..
RAYON SPORT OYEEEEEEEEEEEE

MUGABO ALEXIS yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Sasa yewe bajiginywe nyine.ayo ni amateka nayo yanditse.byumvuhore yarabiririmbye,abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda rayon.nta yindi

Emmy yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ahoooo umunyabihanga ATI; mbibuba(mbivuga) nabanyamahanga barayifana knd ntawutayikunda keretse abijijisha kubwibyo FERWAFA niyumve ibyo Rayons isaba twitwarire igikosi kumukino wa APR kuko niho tugikeneye kuko urumva ko na Infantino ashyigikiye Rayon @dukunda

kamu yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ariko se aba Rayon muzakomeza kwibutswa kugera ryari ko ikipe yanyu Rayon sport atari ikipe ya rubanda ko ikipe yigihugu ihari izwi ikaba ari AMAVUBI, mutwiyitirira twese abanyarwanda ninde wababwiye ko abanyarwanda twese turi abakunzi ba rayon sport, cyakora yenda nubujiji bubibatera kuko bitabaye ibyo ntimwakwitiranya ikipe yigihugu na FT Club yanyu, nizere ko muzikora!

Annet yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Rayon oyee!!horana instinzi!!congs umutoza,abakinnyi,nabafana!!ni ishena rigihugu courage!!!

Syprite yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

ya kipe burya irakaze no ku isi yahogoje abera burya se hhhhhh ni ikipe y’Imana koko nanjy ndemeye sana

michel raphael yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

rayonsport gendawaratsinze niburayi urakunzwe

Phenias yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Rayon sport si murwanda gusa bayikunda gusa birumvikanako nawe yavugishije ukuri ni equipe nziza ntawutakwifuza kuyifana rayon oye oye squared

bikorimana antoine yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Rayon sport nikipe nziza cyane ubivuzukiri arko harimo abayobozi bayo batuma yitwara nabi

bosco kwizera yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

erega Rayon in ikipe ya rubanda uretse bake abashaka ko yasenyuka ariko ntibateze kubigeraho,n’abanyamahanga bakunda rayon kdi nayo ikabakunda.

Munyanziza Theoneste yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

http://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/perezida-wa-fifa-yashimiye-rayon-sports-kuba-yaregukanye-igikombe-cya-shampiona#sthash.QPBi9kTB.kWYxN1mn.dpuf

Posté le 25/05/2017 par rwandaises.com