Abaturage bari imbere muri Sénégal no hanze yayo, bandikiye Perezida Macky Sall bamusaba guhesha icyubahiro Capt Mbaye Diagne warokoye abatutsi barenga 600 mu gihe cya Jenoside, akamwitirira umwe mu mihanda igize umurwa mukuru Dakar.

Abandikiye Perezida Macky Sall bashingira ku bikorwa by’indashyikirwa yagaragaje ubwo yemeraga kurenga ku mabwiriza yagengaga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, MINUAR.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Senegal, ‘‘ukugira ngo izina rye rizavugwe iteka kimwe n’izindi ntwari za Afurika, abaturage bari muri Senegal n’ababa mu mahanga burasaba Abanya- Sénégal gusinya ku busabe bw’uko umuhanda wajya uhora ugaragaza ibikorwa bya Capt Diagne.’’

Captain Mbaye Diagne yavukiye mu mujyi wa Dakar mu 1958. Akirangiza Kaminuza yinjiye mu gisirikari nk’umwofisiye, aho mu 1993 yoherejwe muri MINUAR nk’indorerezi ya gisirikari, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.

Ageze mu Rwanda yacumbikiwe muri Hotel Milles Collines. Urupfu rwa Perezida Habyarimana rwakurikiwe n’urwa Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agatha n’umugabo we bishwe n’abasirikari barindaga Perezida ndetse n’urw’ Ababiligi icumi bari bahawe inshingano zo kumurinda.

Nubwo hari amabwiriza ya Loni yabuzaga indorerezi kujya gutabara abasivile, Captain Diagne yayarenzeho atangira gutabara nta n’intwaro afite kuko atari ayemerewe.

Colonel Mamadou Sarr aheruka gutanga ubuhamya ati “nta nubwo twari twemerewe gutwara icyuma.”

Ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye muri Milles Collines bugaragaza ubutwari bw’uyu mugabo wanafashije amagana y’Abatutsi bari muri iyo hoteli kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari ku Murindi.

Yifashishaga umubano mwiza yabaga afitanye n’abantu batandukanye harimo abo mu gisirikari cya Leta n’Interahamwe ndetse n’impano yo gusetsa, maze agatambutsa abantu kuri za bariyeri zitandukanye.

Captain Diagne yarokoye Abatutsi babarirwa muri 600, kugeza ubwo kuwa 31 Gicurasi 1994 imodoka ye yafashwe n’igisasu ahagaze kuri bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’igisirikari cya Habyarimana, avuye mu bikorwa byo gutabara.

Muri Nyakanga 2010 ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora, u Rwanda rwageneye Captain Mbaye Diagne watabarutse ku myaka 36 umudali w’ubutwari (Umurinzi), Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari we wawushyikirije umuryango we.

Mu 2014 akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Nyuma y’imyaka ibiri umugore we yambitswe uwo mudali n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki- Moon.

 

Captain Mbaye Diagne yagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri Mille Collines

 

Ubwo Ban Ki Moon yashyikirizaga umudali w’ishimwe umugore wa Captaine Diagne, Yacine Mar Diop mu 2014
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senegal-basabye-perezida-kwitirira-umuhanda-capt-diagne-warokoye-abatutsi
Posté le 06/05/2017 par rwandaises.com