*Ibyangombwa byose yari abyujuje
*Yari aherekejwe na nyina
*Yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi nk’uko bisabwa n’itegeko
Kimihurura – Saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa kabiri, Diane Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’amatora azanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mukwa munani. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora n’abakomiseri batatu.
Diane yari aherekejwe n’abantu barimo na nyina waje yitwaje Bibiliya.
Yazanye abana bagera kuri 30 batonda imirongo ibiri maze asohotse atashye abanyura hagati ari kumwe na nyina.
Abakandida badatanzwe n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda basabwa kuzuza ibyangombwa 13 birimo n’imikono 600 y’abantu bo mu turere twose tw’u Rwanda, nibura 12 muri buri karere .
Icyangombwa cya mbere gisabwa ni; Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iyi yayitanze.
Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko bashyikirijwe ibaruwa igararagaza ko Diane Rwigara yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi (yari afite) kandi ko byemejwe na konsiri w’Ububiligi mu Rwanda.
Yakomeje atanga n’icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha ndetse n’ibindi byangombwa bisabwa.
Komisiyo yakiriye kandi imikono y’abantu 600 banyuranye basinyiye Diane Rwigara.
Mu bindi byemezo yatanze harimo icyemeza ko atafunzwe amezi arenze atandatu kandi atambuwe n’Urukiko uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze, ikarita y’itora, icyemezo cy’uko aba mu Rwanda n’ibindi…
Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.”
Diane Rwigara yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma hasohoka amafoto ku mbuga nkoranyambaga ‘yambaye ubusa’.
Byatumye hari benshi babigarukaho bashingiye kuri kari gace ka gatatu kanditse mu ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga.
Komisiyo y’amatora yasanze ibyangombwa bisabwa kuba waba umukandida wigenga Diane Rwigara yabizanye. Komisiyo yatangaje ko izabisuzuma igatanga imyanzuro kuri byo mu gihe kigenwa n’amategeko.
Kugeza ubu abamaze kugeza ibyangombwa bisaba kuba Abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ni Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Gilbert Mwenedata wigenga na Barafinda Fred Sekikubo nawe wigenga, aba babiri ba nyuma Komisiyo yasanze hari ibyo babura basabwa kubanza bakabyuzuza.
Diane Rwigara amaze gutanga ibyangombwa yavuze ko mu gusinyisha yahuye n’imbogamizi kuko abamufashaga bamwe bagiye babatera ubwoba.
Yavuze ko amatora naba mu mucyo azatsinda.
Ati « Nemeza neza ntashidikanye ko natsinda kuko Abanyarwanda bakeneye impiduka, twese dukeneye impinduka.»
We yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazahaye, atanga urugero rw’izamuka ry’ibiciro ku masoko rigaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro.
Ati « Mur 1995 ikilo cy’ubugari cyaguraga amafaranga 50 Frw, ubu mu myaka 22 kigeze 800 Frw, kukubye inshuro 16. »
Kuri we ngo RPF-Inkotanyi igumye ku butegetsi muri manda itaha ikilo cy’ifu y’ubugari cyazaba kigeze ku mafaranga arenga 4 000 Frw, ngo cyaba cyarikubye inshuro 504%.
Ngo natsinda amatora azaha urubuga Abanyarwanda batange ibitekerezo bifuza.