Ku nshuro ya karindwi abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi batuye mu Burayi, bafite inyota yo kumenya ibibera mu Rwanda, bahuriye mu mwiherero mu Buholandi.
Uyu mwiherero wajyaga ububera mu Bubiligi mu nshuro esheshatu ziheruka, kuri iyi nshuro bahisemo guteranira mu Buholandi, kuwa 1 – 2 Nyakanga 2017, bahaherwa ibiganiro bitandukanye n’impuguke z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu Rwanda.
Umuyobozi w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Buholandi, Emma Gakuba, yabwiye IGIHE ko abaturutse mu Rwanda bari kuganiriza abo mu Burayi ku ngingo zitandukanye zirimo ibyerekeye gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu « Made in Rwanda’, uburyo bashora imari mu Rwanda n’ibindi.
Uretse ibyo, uyu mwiherero ubaye mu gihe hitegurwa muri Kanama 2017 amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho hazaba harimo umukandida Paul Kagame watanzwe n’uyu mutwe wa politiki, FPR Inkotanyi, ndetse n’andi mashyaka.
Kubw’ibyo, Gakuba ati « Nka twe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi dukore iki ? »
Akomeza avuga ko FPR Inkotanyi nka Moteri ya Guverinoma mu Rwanda, n’ abanyamuryango baba i Burayi nabo bashaka kuba ‘moteri ya Diaspora’.
Anashimangira ko guhura biri mu murongo wo kwerekana agaciro baha igihugu, kandi bakaba bafite n’ubushake bwo kugira uruhare mu kugiteza imbere.
Yagize ati “Niba byashobokaga, ujya wumva hajya habaho Itorero ry’urubyiruko bava hano bakajyayo mu Rwanda, habayeho nk’itorero ry’abakuru na bo bakajyayo bakaganira, bakababwira igihugu aho kigeze, intambwe kimaze gutera ku buryo bavayo bari ku murongo umwe n’Abanyarwanda bari hariya mu gihugu ni ibintu byadushimisha cyane.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, atangiza uyu mwiherero yabanje kugaragaza ko yishimiye ko Paul Kagame yongeye kwemera no guhigira Abanyarwanda kubitangira, asaba buri munyamuryango wa FPR Inkotanyi uba mu Burayi kwesa umuhigo wo kumushyigikira.
Yagize ati “Dukomeze kwitangira igihugu cyacu no kwitanga ubwacu ngo dushyire mu bikorwa ingamba zikubiye muri gahunda y’imyaka irindwi itaha ya Perezida.”
Yashimiye abanyamuryango bitabiriye ari benshi ibiganiro na ba Ambasaderi b’u Rwanda baturutse mu bindi bihugu bakaza mu Buholandi.