Iminsi isigaye ibarirwa ku ntoki ngo Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, ubone Umunyamabanga Mukuru mushya, ndetse ibihugu n’abantu ku giti cyabo ntibasiba guhamya ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, intsinzi ayikozaho imitwe y’intoki.

Uyu mwanya unifuzwa na Michaëlle Jean, Umunya-Canada uwumazeho imyaka ine.

Ni umwanya ugomba kubona nyirawo binyuze mu itora rizaba mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, izaba ku wa 11-12 Ukwakira 2018, i Erevan muri Arménie.

Inama nk’iyi niyo iruta izindi nama zose muri Francophonie; iba buri myaka ibiri.

Ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 84 bose bahurira ku rurimi rw’Igifaransa. Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 54 by’ibinyamuryango, bine byawiyunzeho na 26 by’indorerezi.

Niyo igena icyerekezo cya Francophonie binyuze mu gutora imyanzuro, gufata ingamba n’ibindi. Ni nayo isuzumirwamo ubusabe bw’igihugu runaka cyaba igishaka kwinjira mu muryango cyangwa igisaba ko sitati gifitemo ihinduka.

Buri myaka ine, uyu muryango ugena Umunyamabanga Mukuru, hagatoranywa igihugu kizakira inama itaha.

I Erevan ku wa 11-12 Ukwakira

Ku wa Kane guhera saa 8h30-13h00, hateganyijwe gufungura ku mugaragaro inama ya 17 ya OIF no kwakira abanyacyubahiro bazayitabira.
Nyuma hazatangwa ibiganiro kuva saa saba kugeza saa munani n’igice, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Michaëlle Jean, yakire abatumirwa ku meza.

Hazakurikiraho ibiganiro mpaka biyobowe na Michaëlle.

Igihugu cya Arménie kizaha ububasha Madagascar yo iyoboye OIF ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, haganirwe ku mategeko agenga ibikorwa by’uyu muryango no ku bifuza kuwinjiramo bashya kugeza saa kumi n’imwe na cumi n’itanu.

Saa moya n’igice hateganyijwe igitaramo n’ubusabane ahitwa Place de la République, no gusangira ku bakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, saa 8h-45’ kugeza saa 13h: 25’, Michaëlle Jean azatanga raporo y’ibikorwa bye.

Hazakurikiraho guhitamo aho inama itaha izabera no gutora uzayobora uyu muryango wa OIF kuri manda itaha, inama iba mu muhezo.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe ko iyi nama izarebaho harimo kwemeza gahunda izagenga Francophonie mu guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore no guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.

Harimo gutora umwanzuro ujyanye n’insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka isaba ibihugu gukorera hamwe no kwemeza gahunda y’ibikorwa by’umuryango n’ingengo y’imari y’imari izakoreshwa hagati ya 2019-2022.

Hazasoza ikiganiro n’Abanyamakuru, kizagaruka by’umwihariko ku byavuye mu nama no mu itora ry’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Mushikiwabo ashyize imbere ko naramuka atowe azazamura ururimi rw’Igifaransa, azahanga imirimo mu rubyiruko, azongerera Umuryango wa OIF icyizere ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.

Aheruka gutumirwa mu kiganiro « L’Invité » kuri TV5, aho yagaragaje ko yizeye intsinzi.

Yavuze ko icyizere cye kidashingiye ku mugabane wa Afurika gusa, ko kinashingiye n’ahandi yazengurutse ku Isi haba muri Afurika, u Burayi, muri Aziya y’amajyepfo ashyira Iburasirazuba n’ahandi.

Ati “Mfite icyizere cyinshi kubera abanshyigikiye benshi. Nzajya i Erevan mwenyura.”

Yanagaragaje ko atewe ishema no kuba ari Umunyafurika kandi umugabane wose ukaba umuri inyuma, nk’uko byagenze mu 2017 ubwo Umunya-Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yahataniraga kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Mushikiwabo aramutse atowe yahita asanga abandi bayoboye ubunyamabanga bwa OIF barimo Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2015).

 

Inyubako izwi nka Complexe Sportif et de Concerts Karen Demirdjian ni yo izakira inama ya OIF
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-munsi-mushikiwabo-azamenyeraho-niba-azayobora-oif
Posté le 04/10/2018 par rwandaises.com