Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze kunyura mu bibazo byinshi, ku buryo aho rugeze hakenewe ubufatanye mu gukora ibikorwa byinshi biruteza imbere, kuko umusingi uhari.

Yabigarutseho mu bikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi kuri uyu wa Kane, hitegurwa itora rya Perezida wa Repubulika riteganyijwe kuwa 4 Kanama.

Kagame yabwiye ibihumbi byari byitabiriye iki gikorwa ko hari ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, byatumye mu kongera kurwubaka hatangirirwa ku kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nta kurobanura.

Yakomeje agira ati “Aha kabiri, ni Abanyarwanda bose kubanza kumva ko igihugu ari icyabo. Uru Rwanda n’amateka yarwo yose aho ava akagera, harimo ndetse n’adashimishije, ntabwo abanyarwanda twese hamwe, twigeze twumva ko iki gihugu ari icyacu.”

Yavuze ko abakoloni bagize ubwo bumvisha abanyarwanda ko atari bamwe ahubwo igihugu ari icy’abandi baturuka hanze baje kukiyobora.

Yagize ati “Ibyo rero byo kugira igihugu kikaba icya ba nyiracyo, abanyarwanda ntabwo rwose navuga ko birenze imyaka 23. Ubundi cyari icy’abagiraneza baza bakadusigira, bakadukuburira, barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ariyo yo, ko ariwo mwambaro tugomba kwambara. Ntabwo aribyo, hari umwambaro w’Abanyarwanda.”

“Ariko ubu abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwambarwa aho ariho hose. N’aba bose birirwa bagenda muri iyi mihanda ndetse bakaza kureba nka hano ko abanyarwanda baba bitabiriye hano baje ku gahato, bafatiweho imbunda, baraza ntibabyumve, kuko ntabwo bamenyereye u Rwanda rushya uko rumeze.”

Yavuze ko u Rwanda rushya rufite ubuyobozi abanyarwanda bose bisangaho, “nta nenge rufite.”

Yakomeje agira ati “Rero banyakarongi, buri wese asubije amaso inyuma ndetse agatekereza aho tuvuye n’aho tugeze, sinzi ko hari ugushidikanya ko tumaze gutera imbere muri byinshi. Duteye imbere mu mutekano, mu muco, ariko turashaka gukora byinshi.”

“Bisaba igihe, bisaba amikoro, ariko turi mu nzira yabyo. Ari igihe turagifite, ari imbaraga turazifite, ari amikoro nayo aragenda aza, gukora byo turabisanganwe. Banyakarongi rero nta rugamba rwadutera ubwoba. Ibyo tumaze kunyuramo nibyo byinshi, nibyo byari bikomeye, ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda.”

Kagame yavuze ko abantu bose bashaka kuvangira abanyarwanda bazaruha abandi bagakomeza bakagenda, “n’iyo bamara kuruhuka bakagaruka, bazongera baruhe twe dukomeze tugende, turabiteguye.”

Yabibukije ko itariki 4 Kanama ari ugushaka umwanya bose bakitabira itora, nk’igikorwa kizatuma bakomeza kubaka amajyambere ashingiye ku muco mwiza w’ubufatanye no ku mutekano w’igihugu kandi buri wese abigizemo uruhare.

Perezida Kagame kandi yashimye ubufatanye bwa FPR n’amashyaka umunani yemeye kujya inyuma y’umukandida wayo, avuga ko bakoranye kuva kera bubaka igihugu kandi urugendo ruracyakomeza.

 

Kagame yavuze ko ibyo igihugu cyagezeho bishingiye ku nkingi ikomeye yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nta kurobanura

 

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert, Paul Kagame na Madamu na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’Ishyaka rya PL, Donatille Mukabalisa bishimanye n’abaturage b’i Karongi bari bateraniye i Rubengera

 

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko Karongi isigaye irahurira igihugu cyose amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane
http://igihe.com/politiki/amakuru/article/nta-rugamba-rwadutera-ubwoba-ibyo-twanyuzemo-nibyo-bikomeye-kagame
Posté le 28/07/2017 par rwandaises.com