Gen Wilson Irategeka ukuriye umutwe wa FLN wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri muri gereza magingo aya, biravugwa ko yaba yarishwe n’Ingabo za Leta ya RDC mu bitero bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka, ni umutwe ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.

Amakuru y’urupfu rwa Gen Irategeka yakwirakwiriye mu itangazamakuru rya RDC biturutse ku buhamya bw’abari abarwanyi ba hafi be bafashwe n’ingabo za RDC.

Ku wa 15 Mutarama 2020, abarwanyi barenga 100 ba FLN bafashwe na FARDC mu gace ka Shungwe nyuma yo kwatswaho umuriro n’ingabo za Congo, 20 muri bo bakicwa.

Aba barwanyi baganirijwe n’itangazamakuru ryo muri RDC nyuma y’iminsi mike batawe muri yombi ndetse bakamenyeshwa ko bagiye koherezwa mu Rwanda.

Mu buhamya bwabo, hamwe n’imiryango yabo bavuze ko bamwe muri bagenzi babo n’abayobozi basize ubuzima mu bitero bagabweho n’ingabo za RDC.

Urugero rutangwa ni Wilson Irategeka uyobora umutwe wa FLN. Umwe mu bari abarwanyi be ba hafi yavuze ko yakomerekeye mu gitero gikomeye ingabo za RDC zabagabyeho mu gace ka Kasika ndetse ko kuva icyo gihe atigeze yongera kubageraho aho bari bakambitse mu gace ka Nyamaleke.

Uyu murwanyi wavuganaga ugushidikanya yagize ati “Yakomerekeye mu mirwano na FARDC. Kuva ubwo ntiyongeye kugaruka, twahise twumva ko yapfuye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungireye, yavuze ko bibaye ari impamo koko Gen Wilson Irategeka akaba yarishwe, nyuma y’ifatwa rya Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN cyaba ari igihombo gikomeye kuri wo no kuri Faustin Twagiramungu uwushyigikiye

Ibtero bya FARDC ku mitwe yitwaje intwaro byatangiriye mu gace ka Kalehe aho abarwanyi b’iyo mitwe bakijweho umuriro bakerekeza mu mashyamba, bakagera mu bice bya Kabare, Walungu na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.

Ubuhamya bwa bamwe mu batawe muri yombi, ni uko ngo byabasabye nibura igihe cy’ukwezi kugira ngo bagere mu gace ka Nyamaleke , Kitindiro na Kalehe ; mu rugendo rwavuye kuwa 28 Ugushyingo kugera ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize.

Patrice w’imyaka 25 uri mu barwanyi bafashwe yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo ko imyaka ye y’ubuzima bwe bwose yayimaze mu mashyamba y’i Masisi, Walikale, Lubero na Rutshuru, ndetse ngo ntiyigeze amenya impamvu y’intambara we na bagenzi be barwana usibye kuba barabwirwaga ko bagiye kubohora u Rwanda.

Yicuza igihe yamaze mu mashyamba, ko yarwaniraga ubusa ndetse ko ubu nta mpamvu n’imwe afite yo gukomeza kwirukanka ari nayo mpamvu yemeye gutahuka mu Rwanda.

Mu barwanyi ba FLN baherutse kwicwa, harimo uwitwaga Brigadier General Shemeki Shaban uzwi nka Kagabo Patrick wari ushinzwe ingabo muri FLN.

Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ yishwe aguye mu gico cy’Ingabo za RDC ahitwa Kalehe. Muhawenimana yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FLN. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Muri Kamena, Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.

Muri iyo mitwe harimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.

Umwe mu barwanyi bakomeye baguye muri ibi bitero ni Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga Umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019.

Abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’Ihuriro b’igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Abo barimo (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo hamwe n’abandi 24 yari ayoboye bafashwe n’Ingabo za FARDC bagashyikirizwa u Rwanda. Ni mu gihe abandi benshi bo bamaze kubigwamo.

Yanditswe na IGIHE Kuya 19 Mutarama 2020

http://igihe.com