Muri iki cyumweru turi gusoza Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye. Umwanditsi w’ibitabo Nshutiyimana Abraham Braddock le sage (RWAGASANI) yamuritse igitabo yise “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994” kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’amage yagiye arutsikamira ariko hakabaho intwari zagiye zemera kugira ibyo zihara kugira ngo igihugu gisugire.
Uyu mwanditsi yerekana ko kuva mu mwaka wa 1894 ku Ngoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugili hagiye habaho ibikorwa byo kumaranira ingoma.
Avuga ko igikorwa cyamenyekanye ari intambara yo ku Rucunshu yanatumye Abadage binjira mu buyobozi bw’u Rwanda mu 1899.
Abadage ariko ntibagumye ku butegetsi bwo mu Rwanda kuko ku wa 06 Gicurasi 1916 baje kwirukanwa n‘Ababiligi bari muri Congo-Mbiligi.
Abo Babiligi ni bo batangije inyigisho z’icengezamatwara z’ubwoko, bagendeye ku nkomoka y’abantu, imiterere y’umubiri, bimika Tutsi-Hutu-Twa muri bene Kanyarwanda.
Uyu mwanditsi wanditse kuri aya mateka,agaruka ku isano Abanyarwanda bafitanye, akavuga ko iyo baza gushishoza ntawari guha agaciro amoko ngo ayarutishe isano ry’inkomoko bari bahuriyeho kuko ibyo bashingiyeho babatanya bitari bifite agaciro.
Muri iki gitabo kigaruka ku miyoborere y‘u Rwanda nyuma yo guhabwa ubwigenge mu 1962, umwanditsi avuga ko igihugu cyayobowe n’ibitekerezo bya gikoroni.
Avuga ko abategetsi b’icyo gihe bakoresheje iturufu y’ubwoko bwari bumaze gucengezwa mu banyarwanda, bimakaza imiyoborere yimira umuco mubi w’ivangura watumye ubwoko bw‘Abatutsi butotezwa, ndetse bamwe mu bakomoka muri ubu bwoko barahunga baza no guhezwa ishyanga.
Agaruka ku bihe bidasanzwe byagiye bikorwamo ibikorwa byahungabanyije ubuzima bw’Abatutsi nko mu 1959, mu 1973 bikaza kuba agahebuzo mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yasize abatutsi basaga miliyoni imwe bazize uko baremwe.
Ngo izi ntambara zose zaberaga mu gihugu zatumye Abatutsi bari barahungiye muri Uganda bakomeza gushaka icyatuma ibi bikorwa bihagarara.
Mu mwaka wa 1979 hashinzwe umuryango RANU (Rwanda Alliance for National Unity) waje kuvamo Umuryango FPR-Inkotanyi mu nama rusange yabaye hagati ya 25-29 Ukuboza1987.
Umwanditsi yasobanuye ibyerekeye ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army), wagombaga kurwana igihe bibaye ngombwa, ariko Abanyarwanda bakabohorwa ku ngoyi y’imiyoborere mibi.
Yerekanye kandi ibice byagize urugamba rwo kwibohora kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Umwanditsi yasobanuye ubutwari bukomeye Ingabo z’inkotanyi zagize zigakemura ibibazo by’amacakubiri yari yaracengezwa mu banyarwanda.
Muri iki gitabo, umwanditsi avuga ko urugamba rwo kwibohora rutari rugamije gutsinda intambara y‘amasasu gusa, ahubwo ko harimo no kuzahura ubukundu, imibereho no kwimakaza ubutabera mu Rwanda.
Avuga ko urugamba rw’amasusu rwarangiye ariko Inkotanyi zakomeje kurwana urugamba rwari rukurikiyeho rwo kubaka igihugu no gusana imitima y’abari bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngo abatuye u Rwanda rwa none bafite amahirwe kuruta ayo Inkotanyi zarubohoye zari zifite icyo gihe. Ati “Ubu dufite igihugu, ubuyobozi bwiza, amashuri, amavuriro, umutungo w’igihugu n’ibindi, ntidukwiye gusubira inyuma, ahubwo dukomeze kurwana urwo rugamba rwo gukomeza kujya imbere.“
Umwanditsi avuga ko u Rwanda ari igihugu cyacunguwe n’amaraso y’intwari nyinshi bityo ko abarutuye bakwiye gukora cyane kugira ngo basigasire ibyagezweho.
Madamme Mutesi Gasana umuyobozi wa ARISE BOOKSHOP ahamurikiwe iki gitabo yavuzeko iki gitabo kiswe “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by‘amage mu Rwanda, 1894-1994 gifite umwihariko kuko kibumbatiye amateka menshi akwiye kwigishwa urubyiruko.
Ati “Kirimo amateka ahagije y’u Rwanda kandi kirahuza abantu ba kera n’abantu bariho muri iki gihe.“
Umwanditsi Nshutiyimana Abraham Braddock Le sage (RWAGASANI), yavutse mu 1986, ari mu buyobozi bw‘inzego z’urubyiruko mu Karere ka Gasabo, ni n’umusizi.