Perezida wa Misiri, Abdel fattah Al-Sisi, kuri uyu wa Gatatu yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda aho yashimye mugenzi we, Paul Kagame, ku byo amaze kugeza ku gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa Perezida Sisi yasize mu gitabo cy’abashyitsi basuye u Rwanda ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho ku buyobozi bwa Perezida Kagame ari ibyo guha agaciro no gutangarira.

Ubutumwa Perezida Sisi uko bwakabaye

Mu izina ry’Imana nyir’imigisha, nyir’imbabazi; Nyakubahwa, muvandimwe kandi nshuti, Paul Kagame; nyemerera mbagezeho mwe ubwanyu n’abaturage icyubahiro no gutangazwa n’Igihugu cyanyu gikomeye, nsaba Imana ko yakirinda ikanagiha imigisha.

Nyakubahwa Nshuti y’icyubahiro Paul Kagame, ibyo mbonye muri uru ruzinduko rwanjye mu gihugu cyanyu, n’ibyo nabonye by’umuco w’abaturage banyu biyubashye, ni ibyo kubahwa no gutangarira, bikanagaragaza ubuhangange bwawe muvandimwe Kagame.

Ubwenge, ubushishozi n’ibitekerezo byimbitse ni byo bizana iterambere n’umunezero mu gihugu cy’u Rwanda mu gihe cy’ubuyobozi bwawe.

Iki gihugu gikomeye cyagize amahano nyuma yayo haza ineza n’umunezero, ku isonga hari umuvandimwe wanjye Kagame. Nanditse nciye bugufi ko mu bihe byose twiteguye gufatanya hagamije kubaka umutekano n’amahoro.

Nyakubahwa muvandimwe Kagame, mbifurije amahirwe n’iterambere, n’ineza bikomoka ku muco n’indangagaciro bikuranga, akenshi bitakiboneka muri iki gihe.

Nongere mbamenyeshe umunezero ntewe n’uru ruzinduka, n’ubucuti bwanjye nawe, ndifuza kuzakubona mu gihugu cyanyu cya kabiri, cya Misiri. Mu kurangiza mbifurije amahoro y’Imana n’imigisha.

16/08/2017
Umuvandimwe wanyu,
ABDEL FATTAH AL-SISI
Perezida Sisi ubwo yandikaga mu gitabo cy’abashyitsi basuye u Rwanda
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-nabonye-ni-ibyo-kubahwa-no-gutangarira-ubutumwa-perezida-sisi-yasize-mu
Posté le 17/08/2017 par rwandaises.com