Kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu no gushima Imana kuko yarinze igihugu n’abanyarwanda mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yatumye rugera aho Imana yasaga n’itarurimo.
Perezida Paul Kagame fatanije n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu muri iri sengesho.

Muri iri sengesho Perezida Kagame yashimiye abayobozi batandukanye barimo n’abanyamadini bakomeje gutegura iri sengesho.

Perezida Paul Kagame yashimiye abagize uruhare bose mu matora akagenda neza uko Abanyarwanda babyifuzaga.

Paul Kagame yongeye kuvuga ko abato bakwiye kubona umwanya, bagafata iya mbere, bakayobora, ndetse bagakorera igihugu.

Yagize ati “Ndasaba abato, urubyiruko ko kugira ngo bagere kuri ubwo buyobozi bagomba kubikorera. Ubumenyi bwo mu mashuri mu bukoreshe.”

Perezida Paul Kagame yasubiye ku mateka ya kera bakimara kubohora igihugu avuga ko hari umwana w’umukobwa wari mu bari barokotse Jenoside bahaye kuvuga umuvugo maze uwo mwana mu gusohoza umuvugo we arabaza ngo “ko babwiwe ko Imana yirirwaga ahandi igataha i Rwanda, ese Mana muri ayo majoro wari waraye he? Twagushatse turagutabaza turakubura…”

Perezida Kagame yavuze ko umuvugo w’uwo mwana w’umukobwa icyo uvuze ari uko “amateka yacu, y’u Rwanda yagiye ahindura u Rwanda igihugu kitararwamo ndetse kitararwamo n’Imana kandi Imana ariho yararaga.”

Ati “Ndibuka kera tukiri abana aho twabaga iyo hose, ababyeyi batubwira amakuru y’u Rwanda, najyaga numva batubwira ngo mu Rwanda habagamo abantu bitwaga abasasamigozi, abana bato ibyo ntabwo babizi ariko abakuru barabizi.”
.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze aho “ruba urusasamigozi, n’Imana yararutinye, itangira kurugendera kure, niyo mpamvu muri kiriya gihe bayishatse, ikarara ahandi, bakayibura.”

Aha Kagame aygize ati “Icyo gihe abanyarwanda bagize u Rwanda igihugu kitararwamo, ubuyobozi bubi, politiki mbi ikagenda ihinduka igihugu kitararwamo, n’Imana ikayitinya, n’Imana irabibona, ibona abayo, bahindutse, u Rwanda rubaye urwo kutararwamo.”

Perezida ngo yahamagaye uriya mwana wavugaga uriya muvugo, amubwira ko igihugu cyabaye igihugu kitararwamo ariko ibyo byahindutse, amwizeza ko bazakigira igihugu kirarwamo.

Kagame ati “Imana yaragarutse isigaye irara i Rwanda, ni nacyo mu byo dukora byose dukwiye gukomeza, u Rwanda tukarugira ururarwa na banyirarwo, ururarwa n’abahisi n’abagenzi, ururarwa n’abashyitsi, icyo gihe urumva ko Imana buri ijoro izajya irara hano.”

Yavuze ku rugendo aherutse kugirira kwa Papa i Vatican muri Gicurasi 2017 akakirwa neza, akaganira neza na Papa Francis. Nyuma ariko ngo yaje gutangwazwa n’ubutumwa bwari bukubiye mu mpano yahawe na Papa.

Perezida Kagame ati “Yari impano nziza cyane, irimo amashusho ansobanurira ko ari inzira iva mu icuraburindi, mu butayu, ijya ahera imyaka, harumbutse, ahari ibyiza mbese. (Paapa) Arongera arambwira ngo icyo abimpereye ni uko azi ko ari rwo rugendo igihugu cyacu kirimo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko urugendo rugana aheza no kurinda ibyagezweho rureba abantu bose, baba abakuru cyangwa abato, asaba abanyarwanda kwemera bagatanga ibyo bafite ibyo aribyo byose mu bushobozi buhari kugira ngo bubake igihugu kiza.

Perezida yanashimiye by’umwihariko ko amatora yagenze neza mu bushake n’ubwitabire byo hejuru, ndetse anashimira inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya n’abanyarwanda kugera ku munsi w’irahira rye.

Yagize ati “Iyo bigenze gutyo mujye mwibuka ko tuba dufite akazi katoroshye tugomba gukora, ko kugira ngo tujyane n’urwo rwego, u rwego rw’ibintu byiza, bizima , ni nabyo n’ubundi bikwiriye kuba biranga u Rwanda, cyane cyane kuva aho twacupiye tukajya hasi tukaba ubusa, ubwo twavuye yo tuzamuka, nta handi ho kujya ni hejuru gusa.”
Umuhanzi The Ben nawe yari yitabiriye amasengesho.

Yashyizwe ku rubuga na Vénuste Kamanzi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

U Rwanda rwageze aho n’Imana irutinya, itangira kurugendera kure – Kagame


Posté le 11/09/2017 par rwandaises.com