Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibibazo by’impunzi ziri mu Rwanda bikomeye cyane by’umwihariko ko hari izihari zidashaka kugendera ku mategeko y’igihugu aho yavuze ko ari ibintu bidashoboka.

Hashize iminsi u Rwanda rwakiriye impunzi z’abarundi zirenga 2500 zari ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Zaje zihasanga izindi z’abanye-Congo zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda, ziheruka kwigaragambya zikagerageza no kurwanya inzego z’umutekano mu Karere ka Karongi aho zicumbikiwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko icyateye ukwigaragambya kw’izi mpunzi z’Abanye-Congo atari ukugabanuka kw’amafaranga azitunga nkuko byavuzwe; ahubwo benshi muri zo babuze amahitamo y’icyo bakwiye kuba.

Ati “Icyateye kwigaragambya ni uko ni impunzi zimaze imyaka myinshi irenga 22, ntizisubiye iwabo, ntizibaye abanyarwanda kuko u Rwanda rwigeze gutanga amahirwe yo kuba abanyarwanda, abandi barabyanga kuko bumvaga ko bazasubira iwabo.”

“Uretse ibyo kuvuga ngo umuryango ushinzwe impunzi wa Loni wagabanyije ibyo kurya, icyo ni ikibazo rusange kireba impunzi zose ariko ntabwo ari ikibazo cyatuma impunzi zigaragambya muri buriya buryo hakazamo n’amahane akomeye yo gutera abashinzwe kubarinda.”

Yakomeje avuga ko abenshi muri ziriya mpunzi bashaka kujya kuba mu bihugu by’u Burayi na Amerika; abandi bashaka kuba abaturage b’u Rwanda.

Ati “Abenshi muri ziriya mpunzi barashaka kuba abanyarwanda kuko hari abasabye kuba abanyarwanda, barashaka no gusubira iwabo noneho bagashaka no kujya gutura mu mahanga i Burayi na Amerika. Urumva rero ntiwaba ibintu bitatu icyarimwe.”

Byatangajwe ko izi mpunzi zavuye mu nkambi zari zicumbikiwemo zikazinga ibikoresho byazo hanyuma zikajya gukambika ku Biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe impunzi i Karongi.

Aha kuri HCR, izi mpunzi zacungiwe umutekano neza nta nkomyi gusa nyuma bamwe muri zo baza gushaka guhangana n’abashinzwe umutekano; mu guhosha imvururu Polisi irasamo batanu bitaba Imana abandi bagera kuri 20 barakomereka.

Mushikiwabo yakomeje avuga ko “abari bafite amahane menshi ni abigeze gushaka kubona ikarita y’ubuhunzi ariko tugasanga bafite n’indangamuntu y’u Rwanda […] amahitamo yarabagoye kumenya icyo bifuza, niyo mpamvu navugaga ko ari ibintu bitoroshye.”

Yongeyeho ati “Bamwe muri bo cyane abasore bakiri bato usanga bafite amahane menshi. Nta kibazo twe twagirana nazo zibashije kubahiriza amategeko y’igihugu. Niko bigenda hose.”

Hari impunzi z’Abarundi zidashaka kubarurwa kubera idini ryazo

Tariki ya 8 Werurwe 2018, Impunzi z’Abarundi zirenga 2500 zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zambutse umupaka wa Bugarama, ziza mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wazo.

Izi mpunzi zifite inkomoko mu ahitwa Businde mu Ntara ya Kayanza, zikaba zifite imyemerere gatolika ishingiye ku mabonekerwa ataremerwa na n’ubu.

Aho ziri i Rusizi, mu bikorwa byose ziba ziri mu masengesho n’abari guteka bagahora bitwaje amashapule n’ibindi bishimangira uko bemera.

Mushikiwabo yavuze ko imyitwarire y’izi mpunzi iteye inkeke kuko zidashaka kubarurwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi mu Rwanda ari ryo rikoreshwa.

Ati “Zifite imyumvire yo kutemera kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi nibwo buryo dufite bwo kwandikisha impunzi, mu myemerere yabo ntabwo bemera ubuvuzi busanzwe mu gihugu, gukingira abana ntibabyemera. Ntabwo rero nk’igihugu wazana abantu bashobora kuba bafite indwara zandura, badashaka kwivuza.”

“Bafite iyo myemerere y’idini tutumva neza; ubwo nabo turakora uko dushoboye, tubaganirize, tubigishe turebe ko bakwemera kubaho nk’abandi banyarwanda basanzwe. Nta gihugu cyakwemera abantu badashaka kwivuza, badashaka kwiyandikisha, badashaka kwivuza, ibyo ntabwo byashoboka.”

Izi mpunzi zerekejwe mu nkambi ya Nyarushishi icumbikirwamo impunzi by’igihe gito mu Murenge wa Nkungu.

U Rwanda rwari rusanzwe rucumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75 kuva muri Mata 2015.

Mushikiwabo yavuze ko imyitwarire y’impunzi z’Abarundi iteye inkeke kuko zidashaka kubarurwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi mu Rwanda ari ryo rikoreshwa

Impunzi z’Abarundi zavuye muri RDC ziza mu Rwanda ari ikivunge
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yaburiye-impunzi-z-abarundi-zinjiranye-mu-rwanda-imyitwarire
Posté le 13/03/2018 par rwandaises.com