Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kuba Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda bisenyera umugozi umwe bikorera Abanyarwanda ari amahirwe adakwiye gupfushwa ubusa.

Yabitangaje ubwo yari ari i Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda, yizihijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Ukwakira 2017.

Iyo Yubile yabereye i Kabgayi nk’ahantu hatangiwe ubusaseridoti bwa mbere mu mwaka wa 1917. Abapadiri b’Abanyarwanda bahawe ubusaseridoti bwa mbere ni Barthasar Gafuku na Donat Reberaho.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko muri iyo myaka 100 ishize, Abapadiri b’Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Turashimira uruhare rw’Abapadiri b’Abanyarwanda nko guteza imbere ikinyarwanda n’umuco ndetse no kwandika amateka yacu.”

Akomeza agira ati “Ntitwashidikanya ku ruhare rw’abapadiri b’Abanyarwanda bagize bazamura abanyarwanda bose batitaye ku madini.”

Akomeza avuga ko Kiliziya Gatolika ifite inshingano zitandukanye igomba kuzuza. Agahamya ko Leta izakomeza gufatanya nayo mu guteza imbere igihugu.

Agira ati “Ari Leta, ari Kiliziya, dusenyera umugozi umwe. Dukorera Abanyarwanda. Ni amahirwe tudakwiye gupfusha ubusa. N’ubundi twese dusangiye ubunyarwanda. Dusangiye ubumuntu, dufatanye kubaka umuryango nyarwanda ufite agaciro.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruzinduko yagiriye i Vatican, akagirana ibiganiro na Papa Francis. Yavuze ko amushimira ku biganiro bagiranye kuko byatanze umwanya mwiza n’amahirwe yo kongera gukora.

Agira ati “Ayo mahirwe ntabwo twayapfusha ubusa. Ndashimira Papa Francis ayo mahirwe yahaye u Rwanda kugira ngo habeho imyumvire mishya, ubufatanye bushya no gukora neza bundi bushya. No kureba imbere, kureba kure, kureba ibiha agaciro abantu.”

Akomeza avuga ko mu gihe cya vuba azahura n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika akababwira birambuye ku kiganiro yagiranye na Papa Francis.

Abepiskopi bo mu Rwanda bongeye gusaba imbabazi

Musenyeri Filipo Rukamba mu ijambo rye yabanje gushimira ubufatanye bwiza Leta ifitanye na Kiliziya Gatolika mu bintu bitandukanye haba mu burezi, mu buvuzi no mu bindi.

Yakomeje avuga ko kandi kwizihiza Yubile ari n‘umwanya wo gusubiza amaso inyuma hagasabwa imbabazi z’ibyakozwe bidatunganye.

Niho yahereye yongera kuvuga ko Abepiskopi bo mu Rwanda basaba imbabazi z’ibyaha by’Abapadiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Turasaba imbabazi z’ibyaba by’Abapadiri cyane cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turazisaba nk’Abepiskopi banyu.”

Akomeza agira ati “Hari bagenzi bacu rero twongeye gusabira imbabazi imbere y’Imana mu bw’iyumanganye bwinshi, imbere y’Abanyarwanda n’imbere y’Abantu bose kubera ko batitwaye neza.”

Akomeza avuga ko basaba imbabazi banasaba Imana imbaraga kugira ngo Kiliziya Gatolika irusheho kuba urumuri rumurikira imitima y’Abanyarwanda.

Musenyeri Rukamba kandi avuga ko bashimira Abapadiri bagize ubutwari bwo kuba hafi no gutabara abari mu kaga.

Akomeza avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho gato Kiliziya Gatolika mu Rwanda yapfushije abapadiri 135 barimo n’Abepiskopi bane. Abo bose ngo bangana n’icya gatatu cy’Abapadiri bose bo mu Rwanda bari bariho icyo gihe.

Agira ati “Muri bo hari Abapadiri bemeye gupfana n’abo bari bashinzwe cyangwa se bapfa bagerageza kubakiza.”

http://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/ari-leta-ari-kiliziya-dusenyera-umugozi-umwe-perezida-kagame
Posté le 07/10/2017 par rwandaises.com