Muri iyi minsi umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ugereranywa n’umurwayi urembye ndetse ababikurikiranira hafi bakemeza ko ashobora no guhuhuka. Impamvu nyamukuru, ni uko kiriya gihugu kiyoborwa na Macron, gikomeje kwitwikira isura y’ubutabera kigashaka kujujubya abayobozi bakuru b’u Rwanda ngo cyibashinje uruhare muri Jenoside.
Iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana niyo turufu yongeye kuburwa nyuma y’irya mbere abacamanza b’Abafaransa bikoreye bakemeza ko ingabo zari iza FPR zitahanuye iriya ndege, ahubwo yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda.
U Bufaransa ntibwanyuzwe kuko umwaka ushize bwasubukuye iri perereza mu isura nshya yuzuyemo inyungu za politiki bukoresha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo babwihimureho babushinje bivuye inyuma ko ari bwo bwahanuye iriya ndege ku wa 6 Mata 1994.
Amakuru ubu butabera buhabwa n’aba barimo abirukanwe mu gisirikare n’abakatiwe n’inkiko badahisha ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bwayahaye umugisha kugera n’aho butangaje ko mu Ukuboza uyu mwaka buzatumiza Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James, ngo ahangane amaso ku maso n’abongabo yiregura ku byo bamushinje.
Gusa amakuru aturuka mu bakorana n’inzego zo hejuru mu butegetsi bw’igihugu, yemeza ko bidashoboka ko Gen Kabarebe, yitaba hamagara y’ubutabera bw’u Bufaransa ngo yisobanure ku birego by’ibinyoma bidashingiye ku butabera ahubwo byuzuye politiki.
Imvano y’umugambi mubisha w’u Bufaransa
Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ntashidikanywaho yaba mu gutoza Interahamwe, gutanga intwaro n’ibindi. U Rwanda ntiruhwema kotsa igitutu iki gihugu ndetse muri uyu mwaka hatangiye iperereza ku basirikare bakuru 20 bacyo bakekwaho urwo ruhare.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko imitego u Bufaransa budahwema gutega u Rwanda, ari ikinamico bukina yo gushaka kubuza amahwemo ubutegetsi buriho ngo kiriya gitutu kiveho.
Ibi bikagendana n’icyifuzo cy’u Bufaransa cyo gushyiraho abategetsi bafite imyumvire yo gupfobya no guhakana Jenoside, bityo bakabukingira ikibaba bugakomeza gutinza buri kimwe cyatuma uruhare rwabwo muri Jenoside rujya ku karubanda.
Kuri iyi ngingo, ntawakwirengagiza imitego yose ishamikiye kuri iki cyifuzo cy’u Bufaransa, irimo kwifashisha raporo zitandukanye zituruka mu miryango mpuzamahanga bufitemo ijambo rikomeye, gukingira ikibaba FDLR n’abandi basize bakoze Jenoside kuko bubafata nk’iturufu bushobora kwifashisha mu guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Ibi byose abasesenguzi basanga biri mu mugambi wo gutinza icyo ari cyo cyose cyashyira hanze uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, kugeza ubwo bazarwemera ntacyo bikimaze nkuko amateka atanga ingero z’aho bakoze amarorerwa ariko bakayemera nta n’indishyi batanze. Twavuga muri Algeria, Maroc, Mali, Burkina Faso n’ahandi.
U Rwanda rurarambiwe
Mu bihe bitandukanye abayobozi bakuru b’u Rwanda bakomeje gusobanura ko iri perereza ndetse n’ibindi bigamije gusibanganya uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Johnston Busingye, yavuze ko kuba abacamanza b’Abafaransa bakomeza gushinja abayobozi b’u Rwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bigamije guhoza ibirego ku Rwanda ngo himwe amaso uruhare icyo gihugu cyagize mu bihe byabanjirije Jenoside n’igihe yakorwaga.
Yavuze ko ari ukuboko guhishe, gufite inyungu mu kuba ibi bintu byabaho ubuziraherezo, hagamijwe gushyira kuri FPR ibirego bidafite ishingiro mu gihe kirekire gishoboka.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko u Rwanda rurambiwe iyi myitwarire y’u Bufaransa yo kwiyoberanya mu mwambaro w’ubutabera bugahimba ibirego by’ibinyoma ku bayobozi bakuru b’igihugu.
Yagize ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”
Mushikiwabo yanavuze ko hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hejuru ku ifoto: Bamwe mu basirikare bakuru b’u Bufaransa baherutse gushyirwa ahagaragara bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe na
http://igihe.com/politiki/article/ibintu-bishobora-gufata-indi-sura-hagati-y-u-rwanda-n-u-bufaransa
Posté le 17/10/2017 par rwandaises.com