Kuva mu gitondo cyo ku cyumweru taliki 25 Kanama 2019, Perezida Kagame yari mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri ya G7, u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika byari byatumiwemo.

Inama ya G7 yasojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yabaga ku nshuro ya 45, aho yahurije abakuru b’ibihugu batandukanye muri Hôtel du Palais iherereye muri Biarritz kuva ku wa 24–26 Kanama 2019. U Rwanda, Australia, Burkina Faso, Chile, Misiri, u Buhinde, Sénégal na Afurika y’Epfo bikaba byari byatumiwe nk’ibihugu bitari ibinyamuryango.

Yitabiriwe n’abarimo abayobozi b’ibihugu bigize G7 (Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Nyuma yo gusoza imirimo yayo, Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yashimiye abakuru b’ibihugu bya G7 bahaye umwanya umugabane wa Afurika muri iyi nama kugira ngo baganirire hamwe uko bahangana n’ibibazo byugarije Isi.

Ati “Ndashimira Perezida Emmanuel Macron n’abayobozi ba G7 ku kudutumira nka Afurika kugira ngo dutekereze kandi dukorere hamwe mu guhangana n’ibibazo bitandukanye Isi ifite. Niko bikwiye kugenda.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye abayobozi b’abanyafurika bitabiriye iyi nama, avuga ko bahagarariye neza uyu mugabane. Barimo; Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), akaba na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida Macky Sall wa Sénégal, Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso.

Harimo kandi Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina uko bahagarariye neza umugabane wacu.

Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso, na we yashimiye Perezida Kagame agira ati“Urakoze cyane muvandimwe Paul Kagame, byari ibyishimo gukorana namwe i Biarritz, turi kumwe kandi na bagenzi bacu. Reka dukomeze umuhate wo gukorera umugabane wacu”.

Mu bikorwa, Perezida Kagame yagaragayemo ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Bufaransa harimo isangira ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama ya G7.

Perezida Kagame ko yahuriye mu biganiro n’abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya G7 barimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau. Aba bombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yanahuye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Ni mu gihe umubano w’ibihugu byombi wongeye kubyuka.

U Rwanda ruherutse gushyiraho Ambasaderi mushya uruhagararira mu Bufaransa ari we François-Xavier Ngarambe wasimbuye Jacques Kabale wari umazeyo imyaka icumi.

Umukuru w’Igihugu kandi yitabiriye inama yahariwe Afurika yiswe “G7 & Africa Partnership” yibanze ku ruhare rw’abagore mu kwihangira imirimo, iterambere ry’ikoranabuhanga no guhangana na ruswa.

Yanaganiriwemo byimbitse ibibazo by’umutekano muri Libya n’uw’Akarere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika.

Kuri uyu wa Mbere, ku munsi wa nyuma w’Inama ya G7, Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiga ku « kirere, urusobe rw’ibinyabuzima n’inyanja.’’

Inama ya G7 yibanze ku kurwanya ubusumbane, iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, gushakira amikoro gahunda zo kubungabunga ibidukikije, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiga ku « kirere, urunyurane rw’ibinyabuzima n’inyanja’’

Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bari mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye iyi nama

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yakira Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’indege

Perezida Kagame yitabiriye isangira ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ya G7

Perezida Kagame mu isangira yahuriye ku meza na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi (iburyo) wamusimbuye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Inyuma yabo hari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu Nama yibanze ku ruhare rw’abagore mu kwihangira imirimo, iterambere ry’ikoranabuhanga no guhangana na ruswa

Inama Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yitabiriye yanagarutse ku bibazo by’umutekano muri Libya n’uw’Akarere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika

Perezida Kagame atanga ibitekerezo. Yari agaragiwe na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi (hagati) na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Uhereye ibumoso: Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Emmanuel Macron w’u Bufaransa; Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri na Perezida Kagame w’u Rwanda

Perezida Kagame yagaragaye agaragiwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall na Chancelier w’u Budage, Angela Merkel

Perezida Kagame asuhuzanya na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Perezida Kagame na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bari bafite akanyamuneza

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu byatumiwe muri G7 bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobora ibihugu by’ibihangange ku Isi

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiga ku « kirere, urunyurane rw’ibinyabuzima n’inyanja’’

Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bari mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye iyi nama.

Yanditswe na IGIHE Kuya 27 Kanama 2019

Posté par rwandaises.com