Mu gihe Umuryango wa FPR Inkotanyi uri mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, twegereye Bwitare Nyilinkindi Eulade, umwe mu bagiye muri uwo muryango ku ikubitiro, atubwira amateka ye muri FPR n’ ishema yatewe n’aho uwo muryango wavuye n’aho ugeze ubu. 
Bwitare Nyirinkindi Eulade, yavukiye mu Rwanda mu 1958. Yakuriye muri Congo Kinshasa aba ari na ho yiga amashuri. Yize ibijyanye n’ibarurishamibare aho yarangije mu 1985. Yabaye mu gisirikare cya Uganda, avuyemo ajya muri (…)

Mu gihe Umuryango wa FPR Inkotanyi uri mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, twegereye Bwitare Nyilinkindi Eulade, umwe mu bagiye muri uwo muryango ku ikubitiro, atubwira amateka ye muri FPR n’ ishema yatewe n’aho uwo muryango wavuye n’aho ugeze ubu.

Bwitare Nyirinkindi Eulade, yavukiye mu Rwanda mu 1958. Yakuriye muri Congo Kinshasa aba ari na ho yiga amashuri. Yize ibijyanye n’ibarurishamibare aho yarangije mu 1985. Yabaye mu gisirikare cya Uganda, avuyemo ajya muri RPA. Ubu aba mu Bubiligi.

Ikiganiro kirambuye

IGIHE : Mwatubwira uko mwinjiye muri FPR Inkotanyi ?

Bwitare : Ubwo nari mu ishuri niga, icyo gihe nakurikiriraga hafi ibyaberaga muri Uganda kuko hari intambara yo kwibohora. Namenye ko harimo n’Abanyarwanda benshi bafashaga Abagande mu kwibohora. Nabikurikiriraga ku maradiyo nka BBC cyane cyane nkumva indirimbo zabo muri NRA, nkumva ari ibintu bijyanye na kamere yanjye yo kwanga akarengane.

Icyo gihe kandi nakurikiranaga izindi ntambara zo kwibohora muri Afurika nko muri za Mozambike, Zimbabwe, n’ahandi ku buryo intambara ya Uganda yaje nsanzwe mfite amakuru kuri bene izo ntambara. Aho ndangirije amashuri mu 1985 namaze igihe nshaka uburyo nazagenda nkajya kwirebera n’amaso yanjye ibyabereye muri Uganda.

Mu 1986 intambara irangiye Museveni agiye ku buyobozi ni bwo nahageze kandi nari mpafite n’umuryango. Mu 1987 ni bwo Ninjiye mu gisirikare cya NRA nsangamo abandi banyarwanda nizeye ko bateguraga kuzataha iwabo.

IGIHE: Ni ukuvuga ko uri mu batangiye igisirikare cy’Inkotanyi?

Bwitare: Oya abagitangiye batangiranye n’intambara yo kubohora Uganda mu 1981 barimo ba Rwigema, Musitu babaye muri za FRELIMO ariko cyane cyane navuga ko muri uwo mwaka abatangiye nyabyo muri maki barwanya ingoma ya Obote, harimo abantu babiri, Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame uyobora u Rwanda uyu munsi bari muri 27 batangiye igisirikare cya Uganda cyitwaga NRA, nyuma ni bwo n’abandi benshi b’abanyarwanda bagiye babasangamo. Ubwo natwe twagiyemo guhera mu 1987, twagiye dusanga abo bagitangiye tuzi ko dusanze inararibonye zimenyereye igisirikare, tukabongerera ingufu zo kunganira ibyakorwaga mu rwego rwa politiki.

IGIHE: Ni izihe nzitizi mwahuye nazo?

Bwitare : Inzitizi navuga ko abantu benshi ntibumvaga ko twagera aho dutaha iwacu. Wasangaga benshi bavuga bati « ntibishoboka bariya banyarwanda bafite imyanya ikomeye myiza ntibayitesha ». Ariko si ko byagenze intego yashyizwe mu bikorwa iva mu ndoto. Twakoreraga mu ibanga. Ikindi ni uko mu Rwanda hari Leta ishyigikiwe ifite ubutegetsi na yo yakurikiranaga ibyaberaga muri Uganda, ibi byose byadusabaga ubwitonzi n’ubushishozi.

IGIHE : Kuva wakwinjira muri FPR Inkotanyi kugeza uyu munsi tuvugana ubona ute Umuryango FPR ?

Bwitare : Mu by’ukuri FPR yatangiye ari nk’inzozi z’abantu benshi ariko ifite ibitekerezo bihambaye, mu gukangurira abanyarwanda ko bakwiye kwibohora ingoma y’igitugu no kwiyaka amateka mabi twanyuzemo.

Imaze kwitwa FPR mu 1987 kuko mbere yatangiye yitwa RANU mu1979, ifite intego n’imbaraga yari imaze kugira yubaka koko umuryango wa FPR inashyiraho amatsinda yigirwagamo politiki, yahurirwagamo n’abakangurambaga, abo ubu twita Intore z’umuryango, bitanze kuko ntibabihemberwaga. Hari n’izindi ntumwa zari zishinzwe ububanyi n’amahanga n’andi mashyaka twari dufite imyumvire imwe.

Ikindi cyari cyiza muri iryo shuri rya politiki ni uko twazaga twese dushaka gufata imbunda ngo tukajya ku rugamba wibwira ngo warize, ariko iyo wahabwaga amasomo wahitaga wumva neza kugira umurongo w’ibitekerezo mu byo ushaka kurwanira, ukamenya kubirwanira no kubisobanurira abandi no kumenya amateka y’igihugu cyawe mu buryo busesenguye.

Ubundi imyaka 25 si myinshi cyane mu buzima bw’ibihugu ariko ibyagezweho muri FPR n’ibintu byinshi cyane bishimishije, harimo kubohoza igihugu kikava mu ngoma y’igitugu, no kwivana mu bukoloni butari bwarigeze bushira mu by’ukuri. Ikindi ni uko abo bakoloni bakomeje gushyigikira cyane Leta y’igitugu yari iriho no mu gihe cy’intambara yo kwibohora, ariko biranga biba iby’ubusa tugera aho tubatsinda.

IGIHE : Ni iki watubwira kuri iyi sabukuru y’imyaka 25 ya FPR utajya uvuga ku mateka wayibayemo?

Bwitare : (Araseka!) Ikintu ntajya nkunda kuvuga wenda ni na byinshi kuko muri FPR nahigiye kutavugaguzwa, ariko ubu turavuga amateka yayo.

Mu ntangiriro kuva muri NRA mu gisirikare cya Museveni njya muri FPR byari amakosa ibyo bita gucika igisirikare tugenda duhurira n’abandi ahantu hatandukanye mu rwihisho ngo tudafatwa tugafungwa. Twarafashijwe tujya kuba mu mazu y’abanyamuryango, jye rero byambereye igitangaza kuko nisanze kwa Fred Gisa Rwigema, ni ho nacumbikiwe, yari umuntu tuzi nk’ikirangirire muri Uganda n’ahandi yanyuze.

Kuri jye rwose byari nka filimi, nibazaga niba ari jyewe cyangwa niba ndi mu ndoto, ubwo hari mu 1989 ; ndahaba kugera mbese dutahuka, bikaba ari ibintu ntakunze kuvuga kuko nta n’uba yabimbajije. Ni ikintu ntakwibagirwa mu mateka ariko binerekana ko umuryango wari umuryango nk’uko izina ribivuga, abayobozi n’abayoborwa ari bamwe.

IGIHE : Nkawe wegereye Fred Gisa Rwigema mukavugana, yari muntu ki?

Bwitare : Yari umunyarwanda wuzuye, muganira mu kinyarwanda. Yariyoroshyaga mu ijwi ryoroheje akaba n’umusore w’ibigango ariko akaba n’umusirikare w’igihangange, kuko washoboraga kubibona ku jisho rye rimwe na rimwe hari nk’ikimurakaje ukabona ko ijuru rirahindutse. Akaba umuntu ukundwa na benshi aho yanyuze hose, yakundaga abasirikare be cyane na bo bakamukunda. Muri NRA hagiye hanandikwa ibitabo bivuga imibanire ye myiza na bagenzi be. Ni byo nakubwira, ibindi uzabisanga mu mateka y’abandi bamumenye.

IGIHE: Mu kigera mu Bubiligi mwasanze ibiro bya FPR bigikora?

Bwitare : Ni byo koko habayeho ibiro bya FPR byari hariya kuri observatoire muri komini ya Uccle mu karere ka Bruxelles. Njye naranabisanze nje gukorera Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ariko bisa n’ibifunga kubera ko icyo byari byarashingiwe cyari kirangiye.

Namenyanye na benshi bahakoreye b’abanyamuryango icyo gihe bashakaga uburyo basobanurira Isi intambara twarimo. Ibi biro rero byari ahantu haduhagarariye mu by’ukuri ntabwo byari ibiro bikuru, kuko byo byari i Kampala, ariko mu gihe cy’intambara byari ngombwa kugira ubuvugizi ; Bruxelles yari ahantu haboneye ho kuba hatangirwa amakuru y’urugamba twarimo.

IGIHE: Ni iki wavuga ku giti cyawe kuri iyi sabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi?

Bwitare: Icyo navuga n’ibyishimo by’uko umuryango wageze kuri byinshi twifuzaga, twatekerezaga kandi ukaguka, ubu tumaze kuba abanyamuryango benshi. Njyewe nawugezemo tukiri bake, ariko benshi ngira ngo bari bawizeye kandi bawutegereje kuko kuwukorera ubuvugizi hirya no hino ntibyagoranye cyane ; icyari kigoranye ni uko abanyamuryango twari dutatanye hirya no hino, bikagorana mu kubageraho. Ubu urasanga mu Rwanda Abanyarwanda bashaka gukomeza za ntego za FPR zo guca ubukene, ubujiji kandi birashoboka, biranagaragara ko bizagerwaho mu gihugu cyacu dufatanyije.

Imyaka 25 ya FPR ni ishema ku barikoreye no ku bandi bazaza bakiri bato, twizera ko bazakomeza umurongo mwiza watangijwe na bakuru babo.

IGIHE: Akabazo k’amatsiko, ese uracyari umusirikare, ufite uwuhe mwanya mu gisirikare?

Bwitare: Navuye mu gisirikare mfite ipeti rya Kapiteni mu 2003 uyu munsi nkaba ndi umukozi wa Leta n’umuryango. Ubu mu Rwanda iyo uvuye mu gisirikare mu buryo busanzwe utirukanwe kubera amakosa aya n’aya ubarwa mu Nkeragutabara.

IGIHE: Ni iki wakongera ku byo tumaze kuganira ?

Bwitare: FPR yatangiranye gahunda yo kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda irabikora, ariko nongereho ko yagaruye ubwiyunge bw’umunyarwanda na we ubwe ku giti cye, n’umuco we wo gukunda igihugu n’abagituye, n’izindi ndangagaciro umukuru w’igihugu ahora adukangurira kuzirikana ngo zidufashe mu byo dukora.

Uyu munsi umunyarwanda ntakihishahisha, nta pfunwe kubera aho u Rwanda rwigejeje. Ahubwo umunyamahanga arapiganwa ngo abe umunyarwanda maze ako gaciro kamugereho kandi buriya kurwana intambara yo kwibohora RPF yatangiye nabyo ni ishema, kugira uruhare mu kuvana igihugu mu rwobo kikagera aho kuba icyitegererezo cy’amahanga biturutse ku bwitange bw’abana bacyo.

IGIHE: Ndabashimiye, murakoze.

Bwitare: Urakoze nawe.

na Karirima A. NgarambePosté le 17/12/2017 par rwandaises.com