Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ayobora itangizwa rya gahunda nshya igamije kongera ubushobozi bushyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi.

Iyi nama yiga uko ibikorwa by’ubuvuzi byagera kuri bose ku mugabane wa Afurika, irahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango ikora mu bijyanye n’ubuzima.

Abavuga amagambo barimo; Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo n’umuherwe Bill Gates.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) y’umwaka wa 2018, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika birimo kongera ishoramari rishyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi, kuko mu bihugu 35 ku bihugu 55 byongereye amafaranga bishyira mu bikorwa by’ubuzima ugereranyije n’umwaka watambutse.

Uku gushyira amafaranga menshi mu bikorwa by’ubuzima, byagaragaje impinduka nziza mu bantu hirya no hino ku mugabane wa Afurika no mu bikorwa by’ubuzima.

Nubwo ibihugu bya Afurika byagaragaje impinduka mu kongera ishoramari mu by’ubuvuzi, ibihugu bibiri ku bihugu 55 nibyo ngo byonyine byashoboye kugera ku ntego z’uyu mugabane zivuga ko ibihugu bishyira 15% by’ingengo y’imari mu bikorwa by’ubuvuzi.

Ntiharagerwa kandi ku madorali byibuze 86.3 asabwa kuri buri muntu kugira ngo abe yagerwaho n’ibikorwa by’ubuzima.

U Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu gushyira amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima, aho mu 2015 rwashyizemo 6.7% by’ingengo y’imari, naho mu 2018/2019 rushyiramo 17% by’ingengo y’imari.

Abanyarwanda barenga 90% bafite ubwishingizi bw’ubuzima, aho bishyura 8% by’ikiguzi cy’ubuvuzi gusa.

Abateguye iyi nama bo bavuze ko Afurika nk’umugabane ufite urubyiruko rwinshi, iterambere ry’ejo rizashingirwa mu guteza imbere abaturage bawo.

Kugeza ubu kandi kimwe cya kabiri cy’abatuye umugabane wa Afurika ntibagerwaho n’ibikorwa by’ubuvuzi, ni mu gihe kandi miliyoni nyinshi z’abaturage bapfa buri mwaka bishwe n’indwara zakavuwe.

Kuri iki cyumweru kandi, Perezida Kagame azitabira inama ya 32 isanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Iyi nama niyo ya nyuma Perezida Kagame azitabira ari Umuyobozi wa AU, yari amaze umwaka ayoboye kuko azahita asimburwa na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi.

Muri manda ya Perezida Kagame, hari byinshi azibukirwaho bigamije kugira Afurika yibeshejeho, idategeye amaboko ibihugu by’i Burayi na Amerika. Ibyo birimo; isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA),

Muri Werurwe 2018 i Kigali hasinyiwe amasezerano y’ibihugu bigize AU, agamije gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). Ibihugu 44 byayasinye ku ikubitiro, ndetse ubu bigeze kure biyemeza burundu ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Biteganywa ko aya masezerano azahuriza ku isoko rimwe miliyari 1.2 z’abatuye Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$.

Perezida Kagame kandi yakaganguriye ibihugu bya Afurika kwishakamo ingengo y’imari bidategereje inkunga.

AU yatangaje ingengo y’imari izakoresha mu 2019 yagabanutseho 12% ugereranyije n’iy’umwaka ushize, ariko ikagaragaramo ukwigira kwa Afurika.

Hasinywe kandi amasezerano yo koroshya urujya n’uruza, Pasiporo imwe Nyafurika, ikigega cy’amahoro ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’abandi bafatanyabikorwa.

Perezida Kagame azakomeza kuyobora amavugurura ya AU nk’uko yagiriwe icyizere mu nama ya AU yabereye i Kigali mu 2016.

Tariki ya 29 Mutarama 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yatangiye inshingano nk’Umuyobozi wa AU, iyi manda ihurirana n’Inteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabereye Addis Ababa.

 

 

 

 

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-addis-ababa-mu-nama-azatangamo-inshingano-za-au
Posté le 09/02/2019 par rwandaises.com