“Do not Disturb”, ni wo mutwe umunyamakuru akanaba n’umwanditsi w’ibitabo w’Umwongerezakazi, Michela Wrong, yahaye igitabo cye giheruka yashyize ahagaragara tariki 30 Werurwe uyu mwaka. Ni igitabo cya paji 512 kivuga ku Rwanda gikubiyemo amakuru yakusanyirijwe mu barwanya Leta y’u Rwanda kuko n’uyu mwanditsi ubwe abyemera ko yavugishije uruhande rumwe rukumbi.

Iki gitabo iyo urangije kugisoma ubona ko Michela Wrong yacyanditse agamije kweza isura y’inshuti ye, Patrick Karegeya. Uyu mugabo wishwe tariki 31 Ukuboza 2013 ishyira tariki 1 Mutarama 2014 yari azwiho kugirana ubushuti budasanzwe na Wrong, ku buryo urupfu rwe ruri ahanini mu byamuteye kucyandika, kugera aho amuharira paji zigera kuri 30 zose amuvugaho birambuye.

Wrong aharira paji zigera kuri 200 amateka ya Uganda yo mu bihe byo hambere ubwo Yoweri Museveni, afatanyije n’inyeshyamba zarimo abanyarwanda benshi bari muri kiriya gihugu nk’impunzi, batangizaga urugamba rwo kubohora Uganda, n’imigendekere yarwo.

Uyu mwanditsi yibasira mu buryo bwihariye Perezida Paul Kagame na Leta y’u Rwanda muri rusange kuko yifashe mu buryo butaziguye agaha ijambo abarwanda Leta y’u Rwanda ndetse n’abanzi barwo gusa, bagasubiramo ibyo ibibi basanzwe bavuga kuri Leta y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, Wrong ashimagiza bikomeye Museveni n’ishyaka rye NRM ku buryo nabyo ubwabyo byakwibazwaho.

Igitabo cya Michela Wrong kigaruka cyane ku mvugo z’uburyo u Rwanda rutihanganira abatavuga rumwe narwo, rubahigira hasi kubura hejuru aho bari mu mahanga, ku isonga hakaba Patrick Karegeya [wishwe anigishijwe imigozi muri hotel yo muri Afurika y’Epfo] na Kayumba Nyamwasa bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga.

Kimwe mu bitangaje mu ntangiriro z’icyo gitabo, ni uburyo Michela Wrong ashyira Abanyarwanda bose mu gatebo kamwe, ko ari ‘ababeshyi’ batagomba kwizerwa ari nacyo ashingiraho avuga ko iby’u Rwanda ruvuga ku batavuga rumwe narwo atari byo, akongera akavuga ko muri kamere yabo Abanyarwanda ari “abicanyi. Avuga ko iyo umunyarwanda asabwe kwica, ako kanya afata umuhoro kuko kuva akivuka yategetswe kubaha ariko ngo by’umwihariko, nta n’umwe uba ushaka kugaragara ko atifatanyije n’abandi. Uku ni ko we abona Abanyarwanda.

Ati “Kubeshya ku Banyarwanda ni umwuga”, akomeza yifashisha amagambo y’umwe mu bakerarugendo w’Umunyaburayi wageze mu Rwanda mu kinyejana cya 19, ati “Mu babeshyi bose nabonye muri Afurika, nemeza ko Abanyarwanda ari bo ba mbere”.

Ni imvugo yasembuye intekerezo za bamwe mu Banyarwanda barimo Dr Déogratias Harorimana watangije inyandiko (pétition) igaragaza ko Wrong ari umuntu wabaswe n’ivangura rishingiye ku ruhu (racist), agasaba abandi kumufasha kumvisha umuryango Royal African Society wamufashije ku gitabo cye kwitandukanya na we.

Uretse imvugo za Wrong mu gitabo zishyira abantu bose mu gatebo kamwe, inzobere mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari zatangiye kubona ibinyoma n’izindi nenge ziri mu gitabo ‘Do Not Disturb’.

Umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda, nubwo imyitwarire ye ku Rwanda itari shyashya kuva mu mwaka wa 2017 ubwo umwuka hagati ya Uganda n’u Rwanda watangiraga kumera nabi, aherutse gutungurana avuga ko uwakwemera ibyo Wrong avuga ku Rwanda “yaba ari injiji itazi ukuri kw’amateka yaranze u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside. Ni inkuru y’uruhande rumwe idashyira ibintu mu buryo bwabyo. Ntabwo ari kenshi mu mwuga wacu w’itangazamakuru umunyamakuru yemera kwirengagiza ukuri no kubogama.”

Mwenda akomeza avuga ko Wrong adasobanura impamvu ashingiraho mu gitabo cye avuga ko ababeshyi ari abavuga nabi Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bwe, naho ababunenga bakitwa abanyakuri kandi bose ari Abanyarwanda bafite muri kamere yo ‘kubeshya’.

Intandaro yo kugumuka kwa Kayumba na Karegeya

Dr Jean Paul Kimonyo ni Impuguke mu mateka y’u Rwanda na Politiki yarwo kuva ku bukoloni kugeza ubu. Yabyanditseho ibitabo bibiri birimo ‘Rwanda, Un Génocide Populaire ‘ n’icyitwa ‘Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation’.

Dr Kimonyo Jean Paul wanditse ku bibazo byabaye muri FPR Inkotanyi mu 1998 ari nabyo byatumye Kayumba na Karegeya bashwana na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko yasomye igitabo cya Wrong ariko agasanga harimo ahantu henshi akabya, ibindi akabivuga mu buryo butandukanye n’uko byagenze.

Ati “Urebye agerageza kwerekana abantu batavuga rumwe n’u Rwanda nka Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa, akerekana ukuntu umubano wabo n’abayobozi b’igihugu wagiye umera nabi. Urebye arabivuga akavuga n’abantu bafatanyije ba RNC. Ikintu kimwe cy’ingenzi kiriya gitabo kitavugishaho ukuri kandi, ntabwo yerekana uburyo bariya bantu bavuye mu Rwanda. Ni ikintu gikomeye ku mateka y’u Rwanda no ku mateka ya FPR.”

Mu gitabo Wrong agerageza kwerekana uburyo Karegeya na Kayumba babayeho bafite impungenge z’umutekano wabo mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, gusa ntabwo akomoza cyane ku ruhare rwabo muri uko kugira umutekano muke kwabo.
Dr Kimonyo avuga ko Wrong yanze kugaragaza impamvu abo bantu bashwanye n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Igitabo cya Michela Wrong kirimo amakuru yavanye mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda gusa, no mu ntangiriiro z’igitabo arabivuga

Nk’umwanditsi w’ibitabo, Dr Kimonyo yavuze ko kwivumbura kwa Kayumba na Karegeya kwatangiye mu 1997/1998 ubwo abayoboke ba FPR Inkotanyi bamaganaga ruswa n’icyenewabo mu buyobozi.

Ati “Icyabiteye ni ibibazo byabaye muri FPR, abayoboke ba FPR bagumuka binubira abayobozi babo. Abo bakada bashinjaga igice cy’ubuyobozi bwa FPR n’igice cy’ubuyobozi bw’igihugu ko bataye umurongo, ko binjiye muri ruswa kandi mu buryo busa nk’ubwemeranyijwe (systematic). Habaye ikibazo cya politiki gikomeye, haba inama ebyiri zitwa Kicukiro I na II mu 1998.”

Yakomeje agira ati “Muri Kicukiro I habayeho kuvuguruza ubuyobozi bwa FPR , ubuyobozi bwaravuguruwe abantu benshi bashinjwaga ruswa bashyizwe ku ruhande ariko ntabwo higeze haba itangazo rya politiki ryumvikana rivuga impamvu abo bayobozi bashyizwe ku ruhande. Na ruswa yarakomeje. Kicukiro I yabaye muri Gashyantare naho Kicukiro II iba mu Ukuboza.”

Muri “Kicukiro II” ni bwo ubuyobozi bwa FPR bwagaragarije abanyamuryango ibibazo bihari, hafatwa n’ingamba abakekwaho ibyaha bya ruswa n’icyenewabo barahagarikwa ndetse hashize iminsi Guverinoma iravugururwa.

Dr Kimonyo avuga ko uko kubuzwa ubwisanzure ariko kwarakaje Kayumba kugeza ubwo yahungaga u Rwanda mu 2009.

Ati “Ntabwo nashatse kwandika cyane kuri Kayumba cyangwa Karegeya kuko Karegeya nta bimenyetso bihagije nari mfite kuri we ariko kuri Kayumba nari mbifite. Na we mu biganiro bitandukanye yatanze, yerekana ko yatandukanye n’ubuyobozi bwa FPR mu 1998. Mu gitabo cya Michela Wrong ni bwo namenye ko na Karegeya mu 1998 na we yitandukanyije na bagenzi be.”

Kuri Kimonyo, ngo icyo kintu ni ikintu gikomeye umwanditsi nka Michela Wrong adakwiriye kwirengagiza.

Uretse ruswa, Dr Kimonyo yerekana ko Kayumba na Karegeya bifuzaga ko u Rwanda ruyoborwa kimwe na Uganda, ibintu abayoboke ba FPR batifuzaga na gato kuko ibihugu bitandukanye.

Ati “Bamwe muri bo, wabonaga bakomeye kuri Uganda cyane. Bariya bantu bashakaga kuzana imiyoborere y’u Bugande bakayikoresha mu Rwanda, abayoboke ba FPR ni byo banze. Uriya mudamu ntabwo abivuga kandi ni ikintu cy’ingenzi.”

Dr Kimonyo yabajijwe niba uko kwivumbura muri FPR ari ibintu byamenyekanye cyane ku buryo umwanditsi yaba yarabyirengagije abishaka, agira ati “Kiriya kibazo cyo mu 1998 nta kuntu atari kukimenya. Ni ikintu cyari gikomeye cyane. Ubona abantu yagiye aganira nabo bamwe batavuga rumwe na Leta, ibyinshi baramubeshye. Sinzi ko yari azi ko bamubeshya ariko baramubeshye […] ni ukuyobya ku bushake.”

Yongeyeho ati “Hari abantu badakunda Leta y’u Rwanda, bagakoresha uburyo bafite bwose mu kubikora ariko Michela Wrong akusanya ibintu byinshi byagiye bivugwa hirya no hino. Njye hari ibintu mbona ko ari ukubeshya, hari ibindi mbona ko ari ukwirengaiza nkana ariko hari ibindi utamenya niba aribyo cyangwa atari byo.” Hari abatangiye kwandika basaba ko igitabo Do Not Disturb gihagarikwa kuko kirimo imvugo z’ivanguraruhu no gushyira abantu bose mu gatebo kamwe

Muri Do not Disturb, hari ahantu Michela Wrong avuga ko Joseph Sebarenzi wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko [ubu wahunze igihugu], ko ari we watumye habaho ibigo nka Rwanda Revenue Authority gishinzwe imisoro n’amahoro n’Urwego rw’Umuvunyi.

Ati “Njye ndabizi mfite inyandiko zerekana ibiganiro byo muri FPR , aho bavuze ukuntu bashobora gukumira ruswa bakavuga ko uburyo bumwe ari ugushyiraho ibyo bigo, bagashyiramo ingufu cyane none biri kwitirirwa undi muntu.”

Michela Wrong hari n’agace avugamo ibijyanye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvénal, ukuri kwabyo akagushingira ku iperereza ryakozwe n’umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière, ryanzuye ko iyo ndege yahanuwe na FPR Inkotanyi.

Kimonyo avuga ko Michela Wrong ntacyo avuga ku zindi raporo zakozwe nyuma zirimo iperereza ry’abandi bacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux, bageze i Kanombe aho indege yaguye, rikagaragaza ko ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za Habyarimana Juvénal.

Kimonyo ati “Ibyo ntabwo abivuga. Ubona harimo ukundi kwigiza nkana gukomeye.”

Urupfu rwa Karegeya

Igitabo ‘Do not disturb’ kigaruka cyane kuri Patrick Karegeya, uko yishwe n’ubuzima yari abayemo muri Afurika y’Epfo. Andrew Mwenda we agifata nk’igitabo cyo ‘kwibuka Karegeya’.

Dr Kimonyo we avuga ko cyanditswe kubera ‘umubano wihariye’ umwanditsi yari afitanye na Karegeya dore ko bakoranye cyane ubwo Karegeya yari ashinzwe ubutasi bw’u Rwanda.

Yavuze ko nubwo Michela Wrong ashinja u Rwanda kuba inyuma y’urupfu rwa Karegeya, nta bimenyetso simusiga yerekana. Gusa avuga ko Kayumba na Karegeya bose batangaje ko binjiye mu ntambara yo kurwanya Leta y’u Rwanda bakoresheje uburyo bwose bushoboka bityo ko uwinjiye mu ntambara aba yiteze kuyirwana.

Andrew Mwenda we yongeyeho ko nubwo Leta y’u Rwanda iza mu bakekwaho kwica Karegeya, hari abandi bamuhigaga cyane cyane abo yaba yarahemukiye ubwo yari akuriye ubutasi bw’u Rwanda. Yavuze kandi ko yari yarinjiye mu bucuruzi bw’intwaro butagira amategeko, aho uguketse mu bo mukorana ahita akwikiza ngo utamuvamo.

Hari umuryango w’umuhanzi w’i Burundi nawo washinjaga Karegeya kubicira umuntu muri Afurika y’Epfo. Abo bose Mwenda avuga ko bashoboraga kwikiza Karegeya, bagakoresha uburyo bwose bushoboka babyegeka kuri Leta y’u Rwanda. Wrong ashinja Leta y’u Rwanda kwivugana Karegeya nyamara abasesenguzi bagaragaza ko hari abandi bari bamurwaye bashoboraga kumuhitana

Do not disturb, ni igitabo kije nyuma y’imyaka irindwi Karegeya yishwe. Dr Kimonyo yabajijwe icyo abona cyateye Michela Wrong kugisohora kuri ubu, avuga ko “urebye uburyo cyamenyekanishijwe mu binyamakuru bikomeye byose, ubona ko harimo ingufu n’akantu ka politiki. Icyo agamije ni uguharabika Guverinoma y’u Rwanda, mbere y’uko CHOGM iba, ngira ngo ni yo ntego ye ya mbere.”

Ubwivumbure mu baturage n’amakosa ku batavuga rumwe na Leta

Uko iterambere ry’ikoranabuhanga rikaza umurego by’umwihariko imbuga nkoranyambaga, ni ko havuka amajwi mashya anenga gahunda za Leta hakaba ubwo bikorwa mu gisa nk’ubwivumbura, byagaragaye cyane guhera mu myaka ibiri ishize.

Ni ikintu gifata indi ntera kuko cyageze no mu baturage basanzwe, bigakorwa rimwe na rimwe hirengagijwe andi mategeko agenga igihugu nkuko byagendekeye Idamange Iryamugwiza Yvonne muri Gashyantare uyu mwaka, watawe muri yombi akurikiranyweho amagambo yavugiye kuri YouTube.

Dr Kimonyo yavuze ko akenshi bikorwa n’abashaka amaramuko, bagatizwa umurindi n’abatavuga rumwe na Leta bari hanze.

Ati “Aba-YouTube ni bo bari ku isonga ariko hari akantu kamwe kabyongerera umurego, ni uko babona amafaranga avuye mu byo batangaza, bakabona n’amafaranga ava mu batavuga rumwe na Leta bari hanze. Umuntu w’icyihebe akabyuka mu gitondo akavuga ati nabigenza nte ngo mbone amafaranga, yaba ari umunyamakuru cyangwa atari we, akabyuka ati reka mvuge ibintu bikomeye nzabona amafaranga. Ni ikintu gikomeye cyane.”

“Ngira ngo abantu bagombye kubireba, bareba aho abantu baturuka, aho bagana n’uburyo babikoramo.”

Dr Kimonyo abiheraho avuga ko uko gukoreshwa n’abatavuga rumwe na Leta mu kugumura abaturage, ahanini ari nabyo bituma idaha agaciro ibyo bakora.
Yavuze ko ikosa rya mbere abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bakora, ari uguhakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa gukorana n’abayihakana.

Ati “Utangiye guhakana Jenoside nta kuntu wakumvikana na Leta cyangwa se utangiye kuzana ibintu by’amacakubiri, ko habaye Jenoside ebyiri naho biba ikibazo. Hari abandi bantu batabivuga ariko bagafatanya n’abo babivuga ariko se ufatanya n’umuntu uvuga ibintu nk’ibyo wakumvikana gute na Leta y’u Rwanda? Icyo umuntu yavuga ku batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ni uko bafite ubumara bubi cyane, ni ibyonnyi.”

Igitabo cy’amapaji asaga 500 cya Michela Wrong yise “Do Not Disturb” cyakiranywe ubwuzu n’abasanzwe barwanya u Rwanda barimo nka Rudasingwa Théogène n’abandi.

Buri gihe iyo hasohotse inyandiko cyangwa inkuru ivuga nabi Leta y’u Rwanda bayisamira hejuru batitaye ku ireme ryayo cyangwa uburyo bwakoresheje mu gukusanya amakuru ayerekeye. https://www.youtube.com/embed/NwyisB_jWbs

Dr Kimonyo agaragaza ko hari ibintu byinshi Wrong avuga ku Rwanda bitandukanye n’uko byagenze

Kayumba Nyamwasa agarukwaho cyane mu gitabo cya Wrong

Yanditswe na Kuya 16 Mata 2021

https://igihe.com/