Ubwanditsi: Uko iminsi ishira indi igataha, ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda byiyongera, cyane cyane mu Banyarwanda baba mu mahanga, by’umwihariko ku Migabane y’u Burayi na Amerika. Igiteye inkeke ariko, ni uburyo bigaragaramo cyane urubyiruko rwari rukiri ruto ubwo Jenoside yabaga cyangwa urwavutse nyuma yayo.

Hari urubyiruko rwiganjemo urukomoka ku basize bakoze Jenoside cyangwa abagize uruhare rukomeye mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo rwihaye inshingano zo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rubikuye ku babyeyi babo bagifite ipfunwe ry’ibyo bakoze. Hari kandi n’urubyiruko rudakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside ariko usanga bashukwa, ugasanga bahisemo inzira mbi iganihsa mu bikorwa nk’ibyo byo guhakana Jenoside.

Nibyo byatumye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard afata ikaramu, yandika ibaruwa igenewe urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga ngo rwitandukanye n’inyigisho z’uburozi bahabwa n’ababyeyi babo basazanye ubugome, butuma badatinya gusigira abana babo icyasha cy’ibyo bakoze n’urugamba rwabananiye, aho kubasigira impamba n’inyota yo gukunda u Rwanda rwabibarutse.

Ibaruwa ifunguye Minisitiri Bamporiki yandikiye urubyiruko ruba mu mahanga

Intashyo!

Rubyiruko mizero y’u Rwanda, nifuje kubaramutsa ngira nti ‘nimugire amahoro agere ejo, muyasakaze aho muri.’

Umwami wacu Gihanga Ngomijana, yahanze u Rwanda aruha izina ry’ibigwi ari ryo u Rwanda, arutongera kwanda imyaka amagana. Ahamya ko ugiye imahanga wese azaba agiye gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko. Arongera ati “uzagera muri ayo mahanga iteka ryose azatarame u Rwanda aho kurutaramana”. Ibi birakaduhama.

Mbandikiye ngira ngo mbibutse uwo mutongero kuko nta kiruta u Rwanda. Mururwanire ishyaka kandi murwanirane ishyaka nibyo bizaduha ishema mu ruhando rw’abo bandi.

Mbibukije uyu murage ukomeye wo kwimana u Rwanda ntirengagije ko Abanyarwanda bo hambere aha batatiriye igihango, bagasemura ubwiru, umuco ugaca injishi, kirazira ikimukira ikizira, Ubunyarwanda bukarutishwa ibyiswe ubwoko bwakomowe mu mazina yasobanuraga imibereho n’ibyiciro by’imibereho yacu, bikatumunga ndetse bikadushegesha cyane kugeza bitugejeje kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndabizi neza ko benshi mubayeho mu ngaruka z’iyi Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 yadutwaye abasaga miliyoni imwe, ariko kandi Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanayihagarika, zaduhaye umurage nyambukiranya binyejana wo kuba Abadaheranwa.

Mbandikiye nifuza ko mudaheranwa n’ibikomere nk’abatagira umurage. Mbandikiye nanga ko muheranwa n’abababeshya nk’aho mutagira umurage. Ndanga ko muheranwa n’abagoreka amateka nk’abatagira umurage. Ndanga ko muheranwa n’abapfobya Jenoside kandi muri abadaheranwa. Ndanga ko mwaheranwa n’urwango kandi muri abadaheranwa b’u Rwanda.

Kuba abategetse u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1994 barasimbuje Ubunyarwanda ibyiswe ubwoko, ntabwo byaba umutwaro mutatura ibihe n’ibihe.

Ni koko Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 yashegeshe u Rwanda, ibera abayirokotse igikomere gikomeye cyane, ariko ku ikubitiro nibo babaye umusemburo w’ubuzima, igihe bemeraga umurongo mugari wa FPR wo kubaka u Rwanda rw’Abanyarwanda bose no kunga ubumwe.

Ibi, iyo abarokotse iyi Jenoside yari imaze gutsemba imiryango yabo babyanga, u Rwanda rwari kuba rugize ibyago kabiri, ariko kuba baremeye guturana n’ababahekuye ni umusanzu ukomeye cyane bahaye u Rwanda utazibagirana ibihe n’ibihe.

Iki ni igihango cy’ubuzima bahaye Igihugu by’umwihariko abatararokotse Jenoside barimo benshi bavutse nyuma yayo. Ibyo bakoze ni igishoro cy’ubuzima butazima.

Ibi mbibabwiye kuko hanze aha hari abantu bagaragara nk’abakuru ariko banze kwemera ko kuba mukuru ari inshingano ngo barerere u Rwanda, bakaba aribo bakomeza kugoreka mateka no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rubyiruko, bana bacu, mizero y’u Rwanda, mbasabe mbinginga ni mushyire u Rwanda imbere, mutsinde urwango rubibwa n’abakabaye babigisha kubana. Muzirikane ko muri u Rwanda rwa none, urw’ejo n’urw’ahazaza, kandi mwibuke ko buri muntu yivukira, akagira imihigo azesa mu gihe cy’ubuzima bwe.

Mwibuke rya jambo rikomeye ry’ibihe n’ibihe Umukuru w’u Rwanda Perezida Paul Kagame yatubwiye, avuga ko u Rwanda ari urwa bose kandi ko tudashobora gusubiza ibihe inyuma ariko dufite ubushobozi bwo kugena imibereho y’ahazaza hacu.

Abagifite urwango n’amacakubiri, nyamuneka nimubutsinde twiyubakire u Rwanda; erega niyo byaba umurage wo So na Nyoko, ntibaruta u Rwanda, muramenye ntimugakererezwe n’abanga u Rwanda birirwa barusebya ku mbuga nkoranyambaga, kuko abenshi bazi ko idewoloji yabo yatsinzwe.

Muramenye mutazifatanya cyangwa ngo mutere inkunga urugamba rwungura abanga u Rwanda kuko kwanga u Rwanda no kurugambanira ari ikizira. Ni icyaha.

Mbandikiye kandi ngira ngo nongere mbibutse ko muri inkingi ya mwamba ubukungu bw’u Rwanda rwegamiye, muhuze imbaraga, muhahe ubwenge twubakane umurava kuko twatakaje igihe kitazagaruka, muzirikane ko aho abandi bagenda buhoro twe twahanuwe kwiruka, ariko muramenye ntimuziruke mudafite u Rwanda ku mutima kuko mwagwa mukavunika.

Abababwira ko muri Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, mujye mubasubiza muti “oya turi Abanyarwanda bakomoka ku bahawe ubwo bwoko kubera amahitamo ya politike yariho icyo gihe, ariko twe twagaruriwe Ubunyarwanda kandi tunyuzwe no kuba umwe.”

Mwongere muti “Ubututsi, Ubutwa n’Ubuhutu biri mu mateka yacu ariko si umusemburo wo kuturyanisha no kutudindiza, amateka yatwigishije ko kuba umwe ari igishoro kizatugeza ejo.”

Ibi ndabibabwira kubera ko indangagaciro remezo z’u Rwanda ari zo: gukunda Igihugu, ubumwe, umurimo, ubupfura n’ubwangamugayo, byagukura inyuma y’umunyacyaha n’iyo yaba ari umubyeyi wawe wakwibarutse.

Mureke dushyire hamwe turwanire ishyaka u Rwanda kuko kuri twe niho hazakomoka abantu b’ibihangange bazakomeza kubaka u Rwanda nk’uko natwe twakomotse ku bantu.

Nimuhurura kandi n’abashegeshwe n’urwango nka wa « Mupadiri » watannye cyangwa abandi nkawe, mujye mubafata nk’ibikamyo byapfiriye ku nzira mwirinde kubihagarara inyuma mubiceho mwikomereze urugendo. Ibyapfuye ntibikadindize abazima.

Rubyiruko mwibuke ko ari mwe bahuza b’ibihe turimo n’ibihe bizaza, muzirikane ko abazaza mutazababwira ko mwabanye n’abantu gito cyangwa banze kuba imfura kandi ubupfura bwigishwa.

Muramenye, kuko umunsi hagize ibyangirika muhari kandi mureba, abazaza bazabagayira ko mwabanye n’intwari ntimuzigane, bazabafata nk’abanze kuyoboka intekerezo nzima ; musigeho tutagera aho kuko Rwanda rwaba rugize ibyago.

Nongeye rwose kubibasubiraramo, muramenye ntimukabe imbata y’ababi kandi burya mwibuke ko umubi atagira ubwoko, kandi nk’uko abakurambere bacu babivuze, Umunyarwanda nyawe ntagoma.

Rubyiruko, bavandimwe duhuje u Rwanda, mwe mudahwema gukora ibyungura u Rwanda, mwe murenga ibikomere by’ababahetamishije ngo u Rwanda rweme, mwe gukura mu rujye, mukomeze muhabure abacu bahabywa n’ababo batannye, dutahirize umugozi umwe nk’abahuje umurage.

Kubaka u Rwanda ni umurimo w’ubufatanye kandi igishoro twahawe n’Inkotanyi n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 birashyitse ngo utuzanaho urwango wese twiyangire.

U Rwanda ruradukeneye nimukenyere turukorere.
U Rwanda ni rweme! Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard

Yanditswe na Kuya 18 Mata 2021

Bamporiki Edouard

https://igihe.com/