Yanditswe na IGIHE

Indege ya RwandAir itwara imizigo, yakoze urugendo rwayo rwa mbere rwahagurutse i Kigali rwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Sharjah.

Sharjah ni Umujyi wa Gatatu ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma ya Dubai na Abu Dhabi. Indege ya RwandAir itwara imizigo niho yakoreye urugendo rwayo rwa mbere kuri uyu wa Gatanu.

Mu mpera za Ugushyingo nibwo RwandAir yaguze B737-800SF. Ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904 ikazigeza mu ntera y’ibilometero 3700 nta kibazo.

Hari hashize igihe kinini iyi sosiyete iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone indege izajya ifasha mu kugeza umusaruro wiganjemo ukomoka ku buhinzi ku isoko mpuzamahanga cyane ko ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bagaragazaga ko bahura n’ibibazo ku bwo kutabona uko bageza umusaruro wabo ku isoko.

B737-800SF ni indege ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

Indege zitwara imizigo ziri mu ziri gukenerwa cyane muri iki gihe kuva icyorezo cya Covid-19 cyakoreka Isi, kikangiza ibijyanye n’ubuhahirane ku Isi hose.

Boeing isobanura B737-800SF nk’imwe mu ndege nziza zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo. Ivuga ko ishobora gukora urugendo rw’ibiloemetero 2 620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo.

Iyi ndege yatangiye gukora cyane mu 2016, ASL Airlines France ni yo sosiyete ifite indege nyinshi zo muri ubu bwoko.

737 ntabwo ariyo ndege yonyine Boeing yahinduyemo itwara imizigo kuko n’izindi zo mu bwoko bwa 777F ziri mu zikoreshwa cyane. 767F na 777F ziri mu zikoreshwa cyane na DHL na FedEx mu gutwara imizigo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, yatangaje ko ari intambwe ishimishije kuba RwandAir yatangiriye ingendo zayo muri iki gihugu.

Ati “Ni intambwe ikomeye igamije kongera ingano y’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze […] kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabaye icyerekezo cta mbere, ubufatanye bwacu mu bucuruzi bugiye kwaguka.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), giherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2021/2022, u Rwanda rwinjije miliyari zirenga 640 Frw zivuye mu byoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi.

Kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022, ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjije 640,952,297 y’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 640 Frw. Ni inyongera ya 45% ugereranyije n’ayinjiye mu 2020/2021 aho hari hinjiye 444.862.192 y’amadolari.

Ibireti, ikawa n’icyayi byoherejwe mu mahanga, byinjije 185,442,833 y’amadolari ni ukuvuga inyongera ya 18% mu 2021/2022, mu gihe ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi byinjije 455,509,464 y’amadolari ni ukuvuga inyongera ya 58%.

Amafaranga yinjijwe n’ikawa yoherejwe mu mahanga yiyongereyeho 23% mu gihe icyayi yiyongereyeho 15% naho ibireti yiyongeraho 12%.

Ugereranyije n’umwaka wa 2020/2021, imboga n’imbuto zifite uruhare rwa 6.7% by’ayinjijwe yose n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ayinjijwe n’imboga yiyongereyeho 63% naho ayinjijwe n’imbuto yiyongereyeho 87%.

Mu mbuto u Rwanda rukomeje kureba uburyo rwakohereza mu mahanga ku bwinshi harimo avoka.

Izoherezwa cyane ni izo mu bwoko bwa Hass na Fuerte. Kugeza ubu mu Rwanda hari ibiti by’avoka birenga miliyoni 1, zihinzwe ku buso bwa hegitari 6000.

Byitezwe ko mu gihe zakomeza koherezwa ku isoko mpuzamahanga, umusaruro ushobora kuva kuri miliyoni 4,5$ ukagera kuri miliyoni 9$ ku mwaka.

Indege ya RwandAir itwara imizigo ni igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda kuko babonye uburyo bageza umusaruro wabo ku isoko mpuzamahanga

http://www.rnanews.com/