facebook sharing button

Perezida Paul Kagame yaje ku rutonde rw’abayobozi n’ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika, byakoze ibikorwa by’indashyikirwa bituma baba bamwe mu bavuga rikijyana kuri uwo mugabane.

Ni urutonde rw’abantu ijana rutangazwa buri mwaka n’ikinyamakuru New African Magazine gikorera i Londres mu Bwongereza.

Uru rutonde rw’abantu ijana bavuga rikijyana muri Afurika ruriho abandi bakuru b’ibihugu nka Macky Sall wa Sénégal, Dr William Ruto wa Kenya, Visi Perezida wa Ghana Dr Mahamudu Bawumia, Umuyobozi wa Banki nyafurika itsura Amajyambere (BAD), Dr Akinwumi Adesina n’abandi.

New African Magazine ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko impamvu Perezida Kagame akunze kugaragara ku rutonde rw’abavuga rikijyana muri Afurika, ari ibikorwa bye byivugira.

Bati “Kubera iki Paul Kagame ahora ku rutonde rw’abanyafurika bavuga rikijyana buri mwaka? Ibikorwa bye mu kugarurira Afurika icyubahiro n’ijambo birivugira. Uri kumwe na Kagame, wibagirwa amagambo, ni ibikorwa gusa.”

Bimwe mu bikorwa u Rwanda rushimirwa byagezweho kubwa Perezida Kagame ni umutekano n’iterambere. Kuri ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere bifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro ku Isi aho gifite izisaga ibihumbi bitandatu mu bihugu bitandukanye.

Nko muri Nyakanga 2021, ingabo z’u Rwanda ku busabe bwa Mozambique zoherejwe kurwanya ibyihebe byari bimaze igihe byica abaturage mu ntara y’Amajyaruguru ya Cabo Delgado.

Perezida Kagame aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko ko izo ngabo zatanze umusaruro kuko zamaze kwirukana ibyihebe mu duce twinshi byari byarigaruriye, abaturage bakaba baratangiye gusubira mu byabo.

Mu mwaka wari wabanje wa 2020, ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yari igiye gufata umurwa mukuru Bangui, ngo iburizemo amatora ya Perezida yari ateganyijwe.

U Rwanda kandi ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari, ibintu bituruka ku mavugurura atandukanye igihugu cyakoze hagamijwe gufasha no korohereza abashaka gushora imari mu gihugu.

Ubukene bwavuye kuri 77 % mu 1994 bugera kuri 38.2%, nk’uko biri mu mibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2018. Icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 mu 2000, ubu kigeze ku myaka 68.

Mu ruhando mpuzamahanga nabwo u Rwanda rukomeje kuza ku isonga aho ruyoboye Umuryango Uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) nyuma y’inama nkuru y’uwo muryango yabereye i Kigali muri Kamena 2022.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ayoboye umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) guhera mu 2018, ndetse aherutse kongererwa manda y’imyaka ine nk’Umunyamabanga Mukuru w’uwo Muryango.

Guhera mu 2018 Perezida Kagame yahawe kuyobora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agamije gutuma uwo mugabane wigira bitarenze mu 2063. Ni amavugurura yatanze umusaruro kuko yabyaye isoko rusange ry’umugabane ryatangijwe, nubwo ryagiye rikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Mu bavuga rikijyana bandi bagaragaye ku rutonde rwa New African Magazine harimo n’ibyamamare mu buhanzi nk’Umunya-Nigeria Burna Boy, Umunya-Kenya Lupita Nyong’o, Umunyarwenya Khaby Lame ukomoka muri Sénégal, wamenyekanye cyane kuri Tiktok n’abandi.

Perezida Kagame ni umwe mu Banyafurika bavuga rikijyana

Par Igihe.com