Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yageze muri Ghana mu Mujyi wa Accra aho yitabiriye inama yo kurebera hamwe uburyo ibihugu byagera ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs), bikanazishyira mu bikorwa.

Iyi nama iri buyoborwe na Perezida wa Ghana, Nana Akuffo-Addo, itegerejwemo abandi bayobozi b’Akanama k’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kashyizweho muri Mutarama 2016 ngo kamufashe kumvikanisha no guharanira igerwaho rya SDGs bitarenze 2030.

SDGs nk’intego zigamije kurandura ubukene, inzara n’ibibazo byugarije abaturage bitarenze 2030, zemejwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 193 yabaye muri Nzeri 2015.

Uko intego za SDGs ari 17, Akanama k’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye na ko kagizwe n’abantu 17 bafite amazina akomeye nka Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg ufatanya na Perezida wa Ghana kukayobora; Umwamikazi Mathilde w’Ababiligi; Graça Machel wo muri Mozambique; Umuherwe Jack Ma; Umukinnyi wa ruhago ukomeye, Lionnel Messi; Umuhanzi Shakira n’Umukinnyi wa filime, Forest Whitaker.

Mu bandi bari muri ako kanama bazaba bari muri Ghana kuri uyu wa Mbere barimo Jeffrey Sachs uyobora Earth Institute muri Kaminuza ya Columbia; Umunya-Libya, Alaa Murabit; Leymah Gbowee wo muri Liberia. Baziyongeraho Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Izi ntego uko ari 17 zikora mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abaturage, aho icyifuzo ari uko ubukene n’inzara ku Isi byagera kuri zeru, ubuzima n’imibereho y’abayituye bikazamuka, ireme ry’uburezi rikadadirwa, uburinganire bukimakazwa, abaturage bakagerwaho n’amazi n’isukura hakaboneka n’ingufu zihendutse kandi zitangiza ibidukikije.

Hanateganywa imirimo myiza n’iterambere ry’ubukungu, iterambere ry’inganda no guhanga udushya, kugabanya ubusumbane mu baturage, guteza imbere imijyi, kongera ibikenewe n’abaturage no kuringaniza uko bikoreshwa, kubungabunga ibidukikije n’ubuzima ku butaka no mu mazi, amahoro n’ubutabera bigasugira n’inzego zigakomezwa, kandi zose zigafatanyiriza hamwe ngo bigerweho.

 

Perezida Kagame agera muri Ghana aho yitabiriye inama yo kurebera hamwe uburyo ibihugu byagera ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs)

 

 

 

 

 

 

Perezida Kagame yakirijwe n’imbyino gakondo zo muri Ghana

 

Perezida Kagame yakirwa muri Ghana mu Mujyi wa Accra

 

 

 

 

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi bakuru muri Ghana

Amafoto: Village Urugwirohttp://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ku-ishyirwa-mu-bikorwa-rya-sdgs-muri-ghana

Posté le 12/12/2017 par rwandaises.com