Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace asebya abagore, byamwibukije ibyavugirwaga kuri RTLM ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye mu gucengeza amatwara ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugabutumwa Niyibikora aherutse kuvugira kuri Radio Amazing Grace muri Mutarama 2018, yumvikana agaragaza ko nta cyiza cy’umugore.

Yagize ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Yakomeje agira ati “Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka […] wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”

Uyu muvugabutumwa yahagurukiwe aramaganwa mu Kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, Pro-Femme Twese Hamwe.
Ingabire yavuze ko ibyo Niyibikora yavuze byuzuyemo ivangura ndetse birema amacakubiri mu Banyarwanda.

Yagize ati “ Njyewe numva ririya jwi, ikibazo yanteye gikomeye ni uko byanshubije mu mateka, byanyibukije neza neza RTLM najyaga numva ivuga ariya magambo, ihamagarira abanyarwanda kwanga abandi banyarwanda, ibereka ububi bwabo, ibereka ko ari inzoka, ko atari abantu, jenoside ibaye ibyo mwarabibonye.”

Yavuze ko ibikorwa yakoze bigaragaza ivangura, kuko ngo n’iyo ataza kuvuga abagore wenda akavuga n’abagabo cyangwa abana byari kuba ari ivangura. Ati “ Biriya njyewe nabyise imvugo y’urwango ihamagarira abanyarwanda kwanga abandi.”

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Jeanne D’Arc Kanakuze, yavuze ko umuryango ayoboye wamaganye ibyavuzwe n’uwo mugabo, ngo kuko bisebya umugore ndetse bikamugayisha mu buryo bw’indengakamere.

Yagize ati “ Twamaganye uwiyita umukozi w’Imana, umuvugabutumwa wasohoye icyigisho apfobya umugore w’i Rwanda, apfobya umugore w’isi, avuga ko umugore ari mubi, avuga ko umubyeyi ari mubi, wavuze amagambo umuntu usanzwe atatinyuka kuvuga nkanswe uwiyita umukozi w’Imana, twebwe rero nko mu nshingano zacu twaravuze tuti ‘ibi ntabwo twabiceceka.’”

Yasabye ko Radio Amazing Grace yamuhaye umwanya isaba imbabazi ndetse n’inzego ziyobora itangazamakuru mu Rwanda zikagira icyo zikora.

Yanasabye ko Niyibikora yakurikiranwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ku birebana n’ivangura.

Hagati aho n’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda uwo muvugabutumwa yavugaga ko akomokamo, ryitandukanyije na we rivuga ko atari umuyoboke waryo.

Kugeza ubu abantu batandukanye batangiye kwandika bagaragaza ko bitandukanyije na Niyibikora.

 

Abitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

 

 

Umuyobozi wa Pro- Femmes Twese Hamwe, Jeanne d’Arc Kanakuze, yavuze ko umuryango ayoboye wamaganye ibyavuzwe na Niyibikora, ngo kuko bisebya umugore ndetse bikamugayisha mu buryo bw’indengakamere

 

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée

 

Umuyobozi w’Abakobwa b’Aba-guide mu Rwanda, Pascaline Umulisa
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvugabutumwa-niyibikora-avuga-ku-mugore-byanyibukije-neza-neza-rtlm-ingabire
Posté le 08/02/2018 par rwandaises.com