Perezida Kagame yashimiye Mokgweetsi Masisi watorewe gukomeza kuyobora Botswana aho yamwijeje imikoranire igamije gushimangira umubano mwiza ubarizwa hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Mokgweetsi yegukanye intsinzi yo kuyobora igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere, ni mu matora y’abadepite yasize ishyaka rye ryegukanye amajwi arenga 51%.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Terrence Rannowane, ku wa 25 Ukwakira 2019 yatangaje ko ‘Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi yatorewe kuyobora Botswana’.

Rannowane yavuze ko ‘nubwo kubarura amajwi bigikomeje, imibare igena abatsinze imwemerera kugaragaza umukandida Perezida wegukanye amajwi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, amwemerera kuyobora igihugu’.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ni umwe mu bamwifurije imirimo myiza, aho yifashishije urukuta rwe rwa twitter yavuze ko “ndishimye kandi niteguye gukorana nawe mu gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byacu.”

Muri Kamena, Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Botswana agirana ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu nyuma hasinywa n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano ari mu ngeri z’ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, umutekano, ibikorwe remezo, itumanaho, umuco n’uburezi, n’ibindi.

Perezida Kagame yashimye uburyo yakiranywe urugwiro muri iki gihugu yari asuye ku nshuro ya mbere. Yavuze ko ubushake buri hagati y’ibihugu byombi bugaragaza ko nta gushidikanya ubu bufatanye buzagera ku ntego yo guhindura imibereho y’abaturage b’ibi bihugu.

Ati “Abayobozi bacu bamaze iminsi hano bakorana na bagenzi babo mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu nzego z’ingenzi zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi. Sinshidikanya ko tuzabona umusaruro muri ibi bikorwa kuko twese dufite ubushake bwo gukorera mu mucyo, kubazwa ibyo dushinzwe ndetse n’abaturage bakagira uruhare mu itarembere ryabo.”

Yavuze ko ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi bikomeje gukorana n’abandi banyamuryango mu kwishyira hamwe no guteza imbere uyu mugabane.

-

  Masisi yazanye amatwara mashya muri Botswana

Kuva yagera ku butegetsi muri Mata 2018, Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wa Botswana yatangije urugendo rushya ku gihugu cye rugamije gufungurira amarembo igihugu mu buryo bunyuranye cyane n’uwo yasimbuye, Ian Khama, wakunze kurangwa no kudatsura umubano n’ibihugu bya Afurika guhera ku bihugu bituranye nka Namibia na Zimbabwe, kugera ku biri kure yayo.

Khama yabaye Perezida wa kane wa Botswana kuva yabona ubwigenge mu 1966, yibohoye ku Bwongereza.

Akiyobora Botswana, Khama ntiyigeze akora ingendo zigamije gutsura umubano n’ibihugu bya Afurika, yewe no mu bayobozi bo mu bihugu bya Afurika, bake muri bo ni bo bakandagije ikirenge muri Botswana.

Ian Khama ntiyigeraga yitabira inama za AU cyangwa se Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, hose yoherezagayo intumwa zirimo uwahoze ari Visi Perezida ku ngoma ye ari nawe uyobora Botswana kuri ubu, Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Perezida Masisi uherutse kwakira Perezida Paul Kagame na Madamu mu ruzinduko baheruka kuhagirira, yaciye ukubiri na politiki y’ububanyi n’amahanga ya Ian Khama atsura umubano n’ibihugu bya Afurika.

Yakunze kuvuga ko igihugu cye gikikijwe n’ibindi by’inshuti bityo ari ingenzi gushimangira uwo mubano ariyo mpamvu yaciye ukubiri na politiki y’uwo yasimbuye.

Masisi kandi yari i Kigali ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2019.

Uyu murongo mushya ari guha igihugu ariko ntabwo washimishije na mba uwo yasimbuye ku buryo kuva umwaka ushize batari gucana uwaka.

Khama yagize Masisi Visi Perezida we mu gihe yari ku butegetsi, ndetse atangira kujya amuha inshingano zo kwitabira inama, akanatanga ibitekerezo agamije kureba uko yitwara ku ruhando mpuzamahanga.

Khama mu ntangiriro z’uyu mwaka yabwiye itangazamakuru ko yagishaga inama Masisi ku byemezo bijyanye n’imyanya y’Abambasaderi kugira ngo amenye ko yishimiye icyemezo yafashe.

Gusa ubwo Masisi yari ageze ku butegetsi muri Mata 2018, yahindutse undi muntu utandukanye n’uwo Khama yatekerezaga, uzakora ibijyanye n’ugushaka kwe.

Yatangiye kugirana umubano n’ibihugu byose Khama yangaga urunuka nka Zimbabwe yayoborwaga na Mugabe n’u Bushinwa ku buryo yabaye Perezida wa Mbere wa Botswana wabugendereye mu myaka 12 mu gihe Khama yigeze kubwira u Bushinwa ko igihugu cye kitigeze kiba ubukoloni bwabwo.

Mu 2016, Botswana yangiye Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta kwinjira muri iki gihugu mu gihe yari akurikiranywe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Ukutagenderanirana n’amahanga kwatumye iki gihugu gisa nacyo n’igihejwe, maze ubwo Masisi yajyaga ku butegetsi atangira guhindura ibintu, Khama biramubabaza bikomeye ku buryo yashatse uko uyu mugabo yava ku butegetsi.

Muri uwo mugambi, Khama yashyigikiye Dr Venson-Moitoi wigeze gushaka kuyobora Komisiyo ya AU, washakaga kuba Perezida w’Ishyaka riyoboye Botswana ku buryo byari kumugeza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Masisi yahise yirukana uyu mugore muri Guverinoma ye ndetse ashyira mu majwi Khama.

Ati “Yoherejwe n’umuntu kugira ngo aze guhangana nanjye. Ntabwo ari umuntu ukwiriye guhatanira umwanya wa Perezida. Akwiye kujya ku ruhande hanyuma nkahangana n’abantu bashoboye.”

Masisi kandi yavuze ko bitunguranye uburyo Khama yashyigikiye Dr Venson-Moitoi mu gihe yananiwe kumutera ingabo mu bitugu yiyamamariza kuyobora Komisiyo ya AU mu 2017.

Ati “Njye na Perezida Festus Mogae twagenze Afurika yose tumushakira abamushyigikira, mu gihe Khama we yoherezaga amabaruwa gusa atigeze asura igihugu na kimwe. Ni gute amushyigikira uyu munsi mu gihe yananiwe kubikora mu bikorwa byo kwiyamamaza muri AU?”

Masisi kandi yigeze kuvuga ko Khama yamusuzuguye ubwo yitabiraga inama y’ishyaka yakerewe, undi nawe amubwira ko ariwe ukunze gukererwa.

Masisi ati “Ntabwo nshaka gusuzugurwa ngo kuko ndi muto kuri wowe. Ni njye Perezida wa Botswana kandi nta wundi uri hejuru yanjye. Abantu bakwiye kureka kujya baza mu nama bakerewe hanyuma ngo bayirogoye. Waza mu nama ku gihe cyangwa ukaguma iwawe.”

-

  Amafoto ya Perezida Paul Kagame na Madamu mu ruzinduko baheruka kugirira muri Botswana

Ibendera ry’u Rwanda naryo ryari ryazamuwe mu kwakira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame muri Botswana

Ibendera ry’u Rwanda ryari ahantu hose, mu guha ikaze Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari mu ruzinduko muri Botswana

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu mbyino zigaragaza umuco gakondo wo muri Botswana

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahabwa ikaze na Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi na Madamu Neo Masisi mu Mujyi wa Gaborone

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe muri Botswana mu cyubahiro gikwiye abanyacyubahiro

Perezida Paul Kagame yakiriwe muri Botswana na Perezida Mokgweetsi Masisi

Perezida Kagame na Madamu basuhuza abayobozi batandukanye babakiriye ku kibuga cy’indege ubwo bageraga muri Botswana

Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi aganira na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu

Madamu Jeannette Kagame ubwo we na Perezida Kagame bakirwaga ku Kibuga cy’Indege muri Botswana

Perezida Kagame ubwo yakirwaga muri Botswana ku wa 27 Kamena 2019

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi

Muri ibyo biganiro , Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yemereye Perezida Kagame ko azitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora kandi koko ni ko byagenze

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku kunoza umubano hagati yabyo

Perezida Kagame yari yaherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard

Uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo wanareberaga inyungu z’u Rwanda muri Botswana, Vincent Karega, aha yaganiraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi bahagarariye isinywa ry’amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye

Perezida Kagame yatambagijwe ibice bitandukanye muri Botswana

Ibendera ry’u Rwanda ryari hose mu guha ikaze Perezida Kagame

Perezida Kagame yari afite akanyamuneza ubwo yatambagizwaga ibice bitandukanye muri Botswana

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Botswana nyuma yo gusoza urwo yakoreye muri Madagascar

Perezida Kagame yatambagijwe mu kigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama muri Botswana

Umukuru w’Igihugu yanakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ku birori by’impurirane yiteguraga birimo ubukwe bw’umukobwa we n’Umunsi wo Kwibohora

Perezida Mokgweetsi ayobora Botswana guhera muri Mata 2018

Perezida Kagame yashimye ikaze yahawe na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi

Amafoto: Village Urugwiro

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 27 Ukwakira 2019

https://www.igihe.com