• Connectez-vous
La Voix De La Diaspora Rwandaise
  • Accueil
    • Français
    • Kinyarwanda
  • Rwandanews
  • Communiqués
    • Officiels
    • Évènementiels
    • Nécrologie
      • Avis de décès
      • Hommage
  • Culture
    • Art
    • Histoire
    • Livres
  • Nous contacter

Sélectionner une page

Bwa mbere bavuze uko bishe Abatutsi imiryango yabo igwa mu kantu

31 Mar , 2018 | Non-classé |

Bwa mbere bavuze uko bishe Abatutsi imiryango yabo igwa mu kantu

Ku wa kane Mutagatifu, imfungwa 22 zo muri Gereza ya Ntsinda i Rwamagana, benshi muri bo bakatiwe imyaka myinshi nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, ku nshuro ya mbere bagiye i Kiziguro gusaba imbabazi imiryango 36 biciye ababyeyi, abana n’inshuti. Kuko babeshyaga abagore n’abana babo ko babeshyewe muri Gacaca, ubuhamya n’ukuri bavuze byateye benshi kugwa mu kantu.

Umugore wa Gatsinzi Felisiyani yarize cyane nyuma yo kumenya ukuri ko umugabo we yishe abaturanyi

Umugore wa Gatsinzi Felisiyani yarize cyane nyuma yo kumenya ukuri ko umugabo we yishe abaturanyi

Uyu muhango wo kwatura ibyaha bakoze ndetse bakanabisabira imbabazi wabimburiwe n’isengesho ryakurikiwe n’ijambo ry’Imana no kwigisha byakozwe na Padiri Rutinduka Laurent na we abe biciwe i Kiziguro ahahoze ari Komine Murambi yayoborwaga na Jean Baptiste Gatete wakatiwe imyaka 40 i Arusha.

Padiri Rutinduka yavuze ko gutanga gusaba imbabazi no kuzitanga ari byiza kuko ngo na Yezu yababariye abishi be, yavuze ko ashima aba batinyutse bakaza kuvuga ukuri bagasaba imbabazi imiryango biciye, ngo ni ikimenyetso nyakuri cyo kwiyunga n’Imana n’abantu.

Bose uko ari 22 ntibavuze ibyo bakoze mu ruhame, ariko habayeho igihe cyo kubabwiriza ijambo ry’Imana no kubahuza n’imiryango yabo n’iyo bahemukiye, bakaganirizwa ku bumwe n’ubwiyunge bikozwe n’Umuryango utari uwa Leta, Prison Fellowship Rwanda.

Ubuhamya bw’imfungwa enye (4) zatuye zikavuga amahano zakoze imbere y’abo ziciye n’abo zagiye guhiga zikababura babashije guhunga, bwakoze benshi ku mutima haba abo mu miryango yiciwe basabwe imbabazi.

By’umwihariko no ku bo mu miryango y’abishe bari barahishwe ko aba bantu bari bamaze igihe kirekire bagemurira aho bafungiye ari abicanyi.

Abavuze batanze amakuru arambuye ku bitero bakoze, ubusahuzi n’ubwicanyi ndengakamere bakoreye abicwaga, amakuru menshi yagaragaye ko atari azwi na benshi.

Dr Kalimba Peter uhagarariye Prison Fellowship Rwanda avuga ko muri rusange hirya no hino mu magereza bajyamo babwiriza ijambo ry’Imana, hamaze kwandikwa amabaruwa asaga 6000 y’abakoze Jenoside bandika basaba imbabazi.

Muri Gereza ya Rwamagana ngo mu mfungwa ibihumbi 13 zihari abagera ku 7000 bafungiye icyaha cya Jenoside, imfungwa zanditse zisaba imbabazi ni 675, muri bo abagera ku 123 ni abo mu karere ka Gatsibo.

Gatsinzi Felisiyani (iburyo) yahagaze imbere y'abo yiciye ababwira uko byagenze byose anabasaba imbabazi

Gatsinzi Felisiyani (iburyo) yahagaze imbere y’abo yiciye ababwira uko byagenze byose anabasaba imbabazi

Uyu mugore yatanze buhamya bw'ukuntu yabazaga umugabo we (iburyo) icyo afungiye umugabo akuva ko yabeshyewe muri Gacaca. Uyu munsi yavuze ko yakoze ubwicanyi anabisabira imbabazi

Uyu mugore yatanze buhamya bw’ukuntu yabazaga umugabo we (iburyo) icyo afungiye umugabo akuva ko yabeshyewe muri Gacaca. Uyu munsi yavuze ko yakoze ubwicanyi anabisabira imbabazi

Umugore byamurenze ararira, Felisiyani yari ahagaze areba abo mu muryango we n'abo yahemukiye

Umugore byamurenze ararira, Felisiyani yari ahagaze areba abo mu muryango we n’abo yahemukiye

Bwa mbere Gatsinzi Felisiyani ararebana n'umwana we umaze kuba umusore atigeze abwira ko yakoze Jenoside, uyu munsi yamubwiye ukuri

Bwa mbere Gatsinzi Felisiyani ararebana n’umwana we umaze kuba umusore atigeze abwira ko yakoze Jenoside, uyu munsi yamubwiye ukuri

Uyu musore yaje kumva ukuri Se avugira mu bantu kuko ngo yari yaranze kubimubwira yamusuye kuri gereza, nawe yavuze ko rwose ababariye se

Uyu musore yaje kumva ukuri Se avugira mu bantu kuko ngo yari yaranze kubimubwira yamusuye kuri gereza, nawe yavuze ko rwose ababariye se

Semuhungu Donat bahimba Guhagarara imbere ya Felisiyani wamwiciye umukobwa ahetse umwana, yica nyina n'umwana we Rurangwa. Yamuhaye imbabazi

Semuhungu Donat bahimba Guhagarara imbere ya Felisiyani wamwiciye umukobwa ahetse umwana

Semuhungu yasuhuje Felisiyani anamuha imbabazi mu izina rye n'umuryango we

Semuhungu yasuhuje Felisiyani anamuha imbabazi mu izina rye n’umuryango we

Aha Felisiyani yasuhuzaga umwana wa Semuhungu ukiriho nyamara muri Jenoside yagiye kumuhiga ngo amwice aramubura

Aha Felisiyani yasuhuzaga umwana wa Semuhungu ukiriho nyamara muri Jenoside yagiye kumuhiga ngo amwice aramubura

Uyu yitwa Yaramba Francois ntiyigeze avuga ukuri kw'amahano yakoreye Abatutsi, umugore we yabyumvise kwihangana biramunanira

Uyu yitwa Yaramba Francois ntiyigeze avuga ukuri kw’amahano yakoreye Abatutsi, umugore we yabyumvise kwihangana biramunanira

Abayobozi barimo Sen Iyamuremye Augustin, ACP John Bosco Kabanda ushinzwe kugorora muri RCS, Dr Kalimba Peter uhagarariye PFR, Mukabaranga Agnes wo mu nararibonye ngishwanama, Salah wo muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’uwari uhagarariye Akarere ka Gatsibo

Yaramba Francois yifashe ku mutima, areba umwana wa Ntampaka Sylverian yishe

Yaramba Francois yifashe ku mutima aricuza areba umwana wa Ntampaka Sylverian yishe

Uyu ni Rutayisire Emmanuel avuga ko nyuma ya Jenoside yakomeje kwiyoberanya aba Pasiteri ariko ngo imbaraga z'ikinyoma zaratsinzwe yemera kuvugisha ukuri ku yaha yakoze muri Jenoside

Uyu ni Rutayisire Emmanuel avuga ko nyuma ya Jenoside yakomeje kwiyoberanya aba Pasiteri ariko ngo imbaraga z’ikinyoma zaratsinzwe yemera kuvugisha ukuri ku yaha yakoze muri Jenoside

Murumuna wa Rutayisire witwa Gasangwa Dismas muri Jenoside ngo yari yabaye inyamaswa,

Murumuna wa Rutayisire witwa Gasangwa Dismas muri Jenoside ngo yari yabaye inyamaswa,

Umubyeyi w'aba bagabo (iruhande rwabo na micro) yavuze uko yari yababujije kwica Abatutsi Jenoside itangiye, abategeka gupfukama mu ruhame avuga ko bamutengushye na we ngo bari baramuhishe ko ari abicanyi

Umubyeyi w’aba bagabo (iruhande rwabo na micro) yavuze uko yari yababujije kwica Abatutsi Jenoside itangiye, abategeka gupfukama mu ruhame avuga ko bamutengushye na we ngo bari baramuhishe ko ari abicanyi

Nyuma yo gusaba imbabazi baramukanyije n’abo bahemukiye

Senateri Iyamuremye Audustin yavuze ko Ndi Umunyarwanda igisubizo kirambye mu mibanire y’Abanyarwanda

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gusaba imbabazi mu ruhame

Bene ibi bikorwa byo kwatura abantu bakavuga ibyo bakoze imbere y’abato ngo bizatuma bamenya ukuri

Amafoto@HATANGIMANA/UMUSEKE

Yashyizweho na Ange Eric Hatangimana30/03/2018 07:2413

Bwa mbere bavuze uko bishe Abatutsi imiryango yabo igwa mu kantu

Posté le 31/03/2018 par rwandaises.com

 

Partager:

Taux:

Éradiquer la crise alimentaire en RDC, c’est possiblePrécédent
An 2 ans de Touadera : les avancées sont perceptibles malgré « l’hypocrisie des groupes armés »Suivant

Articles Similaires

Congo: la contestation des futures élections a déjà commencé

Congo: la contestation des futures élections a déjà commencé

17 mai 2018

Décès de l’astrophysicien britannique Stephen Hawking à 76 ans

Décès de l’astrophysicien britannique Stephen Hawking à 76 ans

15 mars 2018

Kayonza: Abataratanga ‘mutuelle’ barashinja abayobozi kubafunga

Kayonza: Abataratanga ‘mutuelle’ barashinja abayobozi kubafunga

28 septembre 2017

ECONOMIE : La Dette Odieuse de l’Afrique (Pambazuka)

ECONOMIE : La Dette Odieuse de l’Afrique (Pambazuka)

4 mai 2018

Laisser une réponse Annuler la réponse

Vous devez vous connecter pour publier un commentaire.

Archives

mars 2018
L M M J V S D
 1234
567891011
12131415161718
19202122232425
262728293031  
« Fév   Avr »

Conçu par Elegant Themes | Propulsé par WordPress

  • Connectez-vous