Perezida Kagame yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 atazigera yibagirana na rimwe ndetse ko n’abantu baba bashaka kuyiyibagiza ntaho bazayahungira kuko ari ukuri kw’ibyabaye.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igasiga ubuzima bw’abasaga miliyoni butikiye bazira uko bavutse.

Muri uyu muhango watangijwe no gucana urumuri rw’icyizere rushimangira ibyiyumviro by’abanyarwanda mu Rwanda ruzira amacakubiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka ya Jenoside uburyo yateguwe himakazwa gahunda yo guheza umututsi mu bikorwa byose by’igihugu.

Yatanze urugero ku bikorwa birimo gushyiraho ibyangombwa by’amananiza birimo nk’ibyemerera abantu gutura n’ibibaha uburenganzira bwo kugenda mu ntara zitandukanye z’igihugu; byose byakorwaga mu kuronda amoko.

Yakomeje agira ati “Imiyoborere mibi yaranze u Rwanda yubatse ingengabitekerezo ya Jenoside. Nko mu ijambo rye ku wa 19 Ugushyingo 1982 mu Bubiligi, Perezida Habyarimana yavuze ko Abanyarwanda bahungiye mu mahanga badakwiye gutahuka kuko Leta y’u Rwanda itabona aho ibashyira.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka atazigera asibangana; asaba abanyarwanda ko mu byo bakora byose bajya bashingira ku kuri bagamije iterambere no mu kwibuka bikaba bityo.

Ati “Mu kwibuka ni ukwibuka uko kuri ndetse n’abatibuka baba biyibagiza uko kuri. Ukuri ko ntabwo gusibangana, abanyarwanda baciye umugani ko ukuri guca mu ziko ariko ntabwo gushya. Ukuri guhoraho, ukuri kandi kujyana no kwibuka, uko kwibuka uko tubizi, aho tugeze kuri iyi nshuro zigeze kuri 24; hari n’izindi nyinshi zizakurikira kwibuka byo ntibizahagarara.”

Yavuze ko umwaka ku wundi, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihora ari bishya kuko ari ibintu bikora ku buzima bw’abanyarwanda aho baba bongera gutekereza cyane ku miryango yabo no ku bihe banyuzemo.

Ati “Mu banyarwanda benshi, nubwo navuze ko iyi nshuro ibaye iya 24; buri kwibuka bisa nk’aho aribwo bitangiye. Bibaye inshuro 24 ariko biba bisa n’aho ari ku nshuro ya mbere ntabwo bijya bigera ku 10, 20…ahubwo bisa n’aho ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, ni ubuzima bwacu, ni imiryango yacu, ni igihugu cyacu.”

“Iyo twibuka abantu basubira ha handi aho bitangirira. Kwibuka ikindi cyabyo, ni uko ari uguhangana n’amateka yacu, iteka iyo twibuka duhura n’amateka yacu atuma twibuka, kongera guhangana na yo tukayareba bundi bushya.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu kwibuka hakwiye gushibukamo imbaraga zibutsa abantu ko batarebye neza amateka mabi banyuzemo ashobora kwisubiramo bityo bagakora ibituma batagana muri iyo nzira.

Ati “Ni ibitwibutsa ngo twebwe ubwacu abanyarwanda nitwe tuba turi ku isonga. Ibyo uko hari uwakurangiriza ibibazo byawe by’amateka yawe byo ntibibaho, amateka yawe ni ayawe, ibibazo byawe ni ibyawe, ubigufashamo abigufashamo uri mu nzira wowe ugerageza kubyikemurira.”

Jenoside yakorewe Abatutsi yashingiye ku ngengabitekerezo yari yaracengejwe mu Banyarwanda, ndetse kimwe mu bimenyetso bibigaragaza ni uburyo yitabiriwe n’abantu benshi kandi igakorwa mu gihe gito, ikanahitana abantu benshi.

Umubare w’abishwe mu 1994 washoboye kumenyekana mu bushakashatsi bwakoreshejwe mu 2002 na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni abantu 1.074.017.

Nyuma yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame arifatanya n’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali mu rugendo rwo kwibuka “Walk to Remember” ndetse n’ijoro ryo kwibuka riri bubere kuri Stade Amahoro.

Walk to Remember itegurwa n’urubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers), kuva mu 2009.

 

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko kwibuka ari ukwibuka ukuri kw’amatek ndetse ko aribo bireba mbere na mbere

 

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko kwibuka bigomba kujyana no ‘kubaka ubushobozi bwacu buhangana n’ukuri kw’ayo mateka kugira ngo dushobore gutera imbere, tugere kuri byinshi buri wese akwiriye kuba yifuza’

 

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye ku Rwibutso rwa Gisozi ahatangirijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac ndetse na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka ya Jenoside uburyo yateguwe himakazwa gahunda yo guheza umututsi mu bikorwa byose by’igihugu

 

 

 

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana

 

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yari yitabiriye uyu muhango

 

 

 

 

Amafoto: Village Urugwiro

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatibuka-baba-birengagiza-ukuri-perezida-kagame

Posté le 07/04/2018 par rwandaises.com