Mu rwego rwo gutegura imigendekere myiza y’igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuwa 15 Gashyantare 2018 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyaruguru habereye inama igamije gutegura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24  Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi nama yayobowe n’umuyobozi w’aka Karere, Habitegeko François, haganiriwe ku mabwiriza agenga igikorwa cyo Kwibuka, site zizibukirwaho n’amatariki zizibukiraho, uburyo ibiganiro bizatangwa mu cyumweru cy’icyunamo, uko inzibutso zifashwe,gahunda yo kwimura imibiri idashyinguye  mu cyubahiro, umutekano w’inzibutso muri rusange, amahugurwa y’abazatanga ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka n’aho azabera ndetse n’amahugurwa y’abajyanama b’ihungabana.

Hanzuwe ko abazatanga ibiganiro mu  gihe cy’icyunamo bagomba guhabwa ibiganiro hakiri kare kuko byamaze kugezwa  ku Karere hanasabwa ko Imirenge yanoza amatariki Kwibuka bizaberaho mu bigo bya Leta n’ibyigenga biyikoreramo ikanashishikariza abantu bashyinguye mu masambu yabo gahunda yo kwimura iyo mibiri ndetse no gusha amakuru y’ahantu  hakekwa ko hari imibiri idashyinguye neza.

Hafashwe kandi umwanzuro wo gukaza amarondo hitabwa  ku hantu hari inzibutso no ku mutekano w’abacitse ku icumu by’umwihariko aho bazi hakunda guhungabanywa umutekano mu gihe cy’icyunamo no gutegura vuba amahugurwa y’abajyana b’ihungabana kuburyo icyunamo kizatangira  abantu biteguye neza.

Abitabiriye inama bamenyeshejwe insanganyamatsiko izakurikizwa mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside  yakorewe Abatutsi ariyo  “Kwibuka Twiyubaka”.

http://cnlg.gov.rw/news-details/?L=1&tx_ttnews%5Btt_news%5D=2590&cHash=e8587b7828c0bb92224d20103358c436

Posté le 02/04/2018 par rwandaises.com