Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’abanditsi mu kumenyekanisha amateka nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’umusanzu mu guhangana n’abakomeza kuyihakana no kuyipfobya mu zindi mpamvu.

Kuri iki Cyumweru nibwo abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bahuriye mu kiganiro n’abanditsi, Café Littéraire, mu nyubako mberabyombi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura, cyibanze ku kwemerwa kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego mpuzamahanga.

Cyagizwemo uruhare n’abahanga barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène; Umuhanga mu ndimi uba mu Bufaransa, Dr André Twahirwa n’Umwanditsi w’Umubiligi, Albert Toch, kiyoborwa n’impuguke mu Iyigandimi, Dominique Celis.

Madamu Jeannette Kagame wagendaga avuga kuri buri umwe mu batanze ibiganiro, yashimye uruhare bakomeje kugira mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ndi umwe mu bakunzi bihariye b’izi Café Literaire, zagura imitekerereze yacu nk’abasomyi, nkaba nshishikariza abategura ibi bikorwa kubikomeza kuko byongera imbaraga mu buzima bushingiye ku muco n’ubwenge ku giti cyacu no ku gihugu cyose.”

Yanakomoje ku Mwanditsi Albert Toch wakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, wanafatanyije na mugenzi we Philippe Brewaeys mu kwandika igitabo “Traqueurs de génocidaires”, kigaruka ku gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze ubutabera.

Yagize ati “Wagize neza Toch kuba umwe mu bagira uruhare mu gushyira ahabona ikibazo cy’abatinda kwemera cyangwa abahakana Jenoside ku rwego mpuzamahanga.”

Madamu Jeannette Kagame yanashimiye by’umwihariko Dr André Twahirwa wamubereye umwarimu mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati “Ndashimira abatanze ibiganiro muri uyu mugoroba w’ingenzi, barimo André Twahirwa wanyigishije mu mashuri yisumbuye. Uku guhura hagati y’umwarimu n’umunyeshuri ni iby’agaciro.”

 

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare abanditsi bagira mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Dr Bizimana yasobanuye ko Jenoside yateguwe ndetse ko kugeza no mu 1990, ibihugu bikomeye byari bimaze kubona ko ishobora kuzabaho, hashingiye ku nyandiko abadipolomate bari mu Rwanda bagiye bandikira abakuru babo. Gusa na nyuma y’imyaka 24 ibaye ngo hari abantu n’ibihugu bakomeje kuyihakana no kuyipfobya.

Dr Twahirwa yagarutse ku buryo bukoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akenshi ababikora bagiye bakoresha inyito Jenoside ntibashimangire ko yakorewe Abatutsi, abandi bakabyita Jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Gusa muri Mata uyu mwaka Umuryango w’Abibumbye watoye umwanzuro wemeza ko ku wa 7 Mata ari ‘‘Umunsi wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994’’, bikuraho urujijo rwatumaga hari abakomeza kubyita Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abahutu, cyangwa indi nyito.

Yakomeje agira ati “Uguhakana Jenoside ntabwo ari ugutanga igitekerezo, ni icyaha. Iyo abantu bahakana Jenoside, bakoresha inyito zidakwiye. Iyo umuntu arwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside agomba gukoresha imvugo nyayo kuko nitwe tugomba kubigiramo uruhare.”

Hari abapfobya Jenoside mu zindi nyungu

Albert Toch wakoze muri TPIR, yavuze ko uru rukiko rwakoze ibishoboka mu gushakisha abantu bashinjwa uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside, mu nyandiko 90 zakozwe zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha, 85 bagafatwa.

Yavuze ko mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bahuraga n’imbogamizi zikomeye, zirimo ko wasangaga gushakisha abantu bigoye, ugasanga “bajya ahantu bigoye kuzababona, rimwe bigaterwa n’uko bari abasirikare, cyangwa se ko ari ibihugu bibakingira ikibaba.”

Dr Bizimana yavuze ko mu gukomeza guhakana Jenoside harimo impamvu za politiki n’ibigendanye n’amikoro zituma hari abajya mu guhakana no gupfobya Jenoside ngo bakomeze kubaho.

Yakomeje agira ati “Hari impamvu za politiki kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu mateka maremare y’u Rwanda, kandi ingengabitekerezo yayo yahereye kera. Hari inyungu z’abagize uruhare mu kubiba ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside bakiyikomeyeho, navuga nk’ibihugu byakolonije u Rwanda nk’u Bubiligi.”

Yakomeje agira ati “Hari n’impamvu z’ubukungu, kubera ko hari imiryango myinshi itari iya leta ibeshwaho no gusohora raporo zisebanya ziterwa inkunga. Zibona ko raporo zerekana ko mu Rwanda habaye Jenoside nta mafaranga zizahabwa, ariko nihaba hari iziganisha mu bibi bazayahabwa.”

“Ikindi ni uko hari za leta zashyigikiye ubutegetsi bwaje kuba ubw’abicanyi, izo leta zikaba zidashaka kwemera uruhare rwazo. Mu kubihakana zigomba gusibanganya ibimenyetso cyangwa zikabigoreka.”

Hakenewe amategeko ahana iki cyaha hose

Dr Bizimana yavuze ko kugira ngo abantu bahakana n’abapfobya Jenoside bashobore kugezwa imbere y’ubutabera mu gihugu icyo aricyo cyose bisaba ko haba hari itegeko rigaragaza ko igikorwa abo bantu bakoze kigize icyaha, aho bari.

Yagize ati “Nicyo gikunze kuba ikibazo kuko mu bihugu byinshi by’amahanga ntabwo ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rirashyirwa mu mategeko abihanira nk’icyaha. Ubu imbaraga inzego z’igihugu cyacu ziriho zikoresha, ni ukugira ngo ibyo bihugu byose bishyireho amategeko ahana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yose yemewe n’Umuryango w’Abibumbye.”

Dr Bizimana yavuze ko nko mu 2014 Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kasabye ibihugu byose gushyiraho ayo mategeko ahana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guhana umutwe wa FDLR.

Ubu iri tegeko ryashyizweho mu Bufaransa, mu Busuwisi ho leta yaniyemeje gutera inkunga amashyirahamwe agira uruhare mu kurwanya abahakana Jenoside, mu Butaliyani, ndetse ubu mu Bubiligi hari umushinga w’itegeko watangijwe na bamwe mu badepite rihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Dr Twahirwa uba mu Bufaransa yavuze ko ari ikintu gikomeye kuba iri tegeko ryarabonetse, kuko ubundi hari Jenoside imwe gusa ihanirwa guhakana no gupfobya, ariyo Jenoside y’Abayahudi ryo mu 1990.

Ikiganiro nk’iki giheruka ku wa 14 Mata 2018, ubwo CP Daniel Nyamwasa yamurikaga igitabo cye ‘Le Mal Rwandais’. CNLG ivuga ko yihaye intego yo gukomeza kwegera urubyiruko hirya no hino, ngo rwumve ibyo abanditsi b’Abanyarwanda banditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Ange Kagame baganira André Twahirwa watanze ikiganiro

 

Abatanze ikiganiro barimo Umuhanga mu ndimi uba mu Bufaransa, Dr André Twahirwa; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène; n’Umwanditsi w’Umubiligi, Albert Toch, kiyoborwa n’impuguke mu Iyigandimi, Dominique Celis

 

Ange Kagame ni umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iki kiganiro

 

Abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bahuriye mu kiganiro n’abanditsi, Café Littéraire, mu nyubako mberabyombi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura, cyibanze ku kwemerwa kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego mpuzamahanga
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yashimye-uruhare-rwo-kwandika-kuri-jenoside-mu-kurwanya
Posté le 28/05/2018 par rwandaises.com