Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yayoboye inama y’abagize Inama Nyobozi y’uyu muryango, yanitabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamaht.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu i Addis-Ababa muri Ethiopia, yakurikiye inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bagera kuri 15; abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika.

Icyaganirwaga muri izi nama ni ukureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura yakozwe n’ibijyanye n’icyemezo cyo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango.

Perezida Kagame yavuze ko kugaragaza inshingano za Komisiyo n’Imiryango y’ubukungu y’uturere mu gushyira mu bikorwa amavugurura ya AU, bigomba gushingira ku busesenguzi buhamye kandi bwemeranyijweho.

Yavuze ko nta nzitizi zikwiye kwitambika iyi gahunda igamije gukomeza guharanira ahazaza heza ha Afurika, ashimangira ko ubwitange bwa Komisiyo, imiryango y’uturere n’akanama k’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ari ingenzi muri uru rugendo.

Yagize ati “Ku bw’ubufasha n’ubwitange bwa buri rwego, tuzagera ku ntego y’amavugurura n’inyungu zose umugabane uzayakuramo. Intego yanjye ni uko iyi nama iba gusangira ibitekerezo mu buryo bweruye by’uko twakomeza kujya imbere.”

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe urimo gukora amavugurura ajyanye n’imiyoborere n’imikorere yawo, kwishakamo ingengo y’imari, kugera ku cyerekezo 2063 n’ibindi.

Mu nama ya AU yabereye mu Rwanda mu 2016 nibwo hemejwe ko ibihugu bitanga umusanzu wa 0.2% by’umusoro ku bitumizwa mu mahanga hagati y’igihugu kiri mu muryango n’ikitawurimo, hagamijwe gukuraho ko AU yakomeza kugendera ku nkunga mu bikorwa byayo.

Ni gahunda byitezwe ko izafasha Afurika gukusanya miliyari 1.2 Frw buri mwaka, azatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’mahoro.

Muri Mutarama uyu mwaka ibihugu birenga 20 byari muri gahunda yo gutanga 0.2% yemejwe yo kujya mu bikorwa by’umuryango, naho ibindi 30 biri muri gahunda yo gutanga imisanzu mu Kigega cy’Amahoro.

Mu kigega cy’ibikorwa by’amahoro n’umutekano muri Afurika, AU Peace Fund, buri karere muri dutanu tugize Afurika kazajya gatanga miliyoni 65 $ buri mwaka avuye muri wa musoro wa 0.2%, akazagenda azamuka akagera kuri miliyoni 80 $kuri buri karere mu 2020.

Byateganywaga ko mu 2017 hazakusanywa miliyoni 325 $ ku buryo nibura mu 2020 azaba ageze kuri miliyoni 400 $ azajya mu bikorwa by’amahoro.

 

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU

 

 

 

 

 

Perezida Kagame uyoboye AU; Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamaht

Amafoto: Village Urugwiro

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/addis-ababa-perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abagize-nyobozi-ya-au
Posté le 27/05/2018 par rwandaises.com