Dr Athanasios Magimbi wahoze ari umunyapolitiki muri Uganda ubu akaba ari inzobere mu bijyanye no gutera ikinya muri Leta ya California imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko kuva Perezida Yoweri Kaguta Museveni yafata ubutegetsi yanyuranyje n’amahame yatumye abanya-Uganda bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Magimbi w’imyaka 62 ni umuyobozi w’ihuriro UDF (Uganda Democratic Federation, UFF) ry’abanya-Uganda baba mu mahanga barambiwe ubutegetsi buriho mu gihugu cyabo.

Uyu mugabo yahoze mu mutwe w’inyeshyamba witwa Uganda Freedom Fighters (UFF) wayoborwaga na Yusuf Lule, nyuma uwo mutwe uza kwihuza n’inyeshyamba zari ziyobowe na Museveni, bakora National Resistance Movement (NRM).

Aherutse kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru The New Times, asobanura birambuye uko abona Uganda muri iki gihe.

TNT: Ni iki cyatumye ushwana na Museveni?

Magimbi: Nifata nk’umwe mu bashinze NRM ngendeye ku ruhare nari mfite muri UFF ariko icyerecyezo cya NRM cyaje guhindurwa n’umuyobozi wayo Museveni. Ntabwo ryigeze riba ishyaka ryazana demokarasi isesuye.

Ni ishyaka ryagendeye ku bitekerezo by’umuntu umwe gusa. Nta na rimwe ryigeze rigaragaza ko ari ishyaka rifite imitekerereze yaganisha Uganda ku cyo twaharaniye.

Imiyoborere ya Museveni ni ikimenyetso cyo kugambanira indangagaciro twagiye mu ishyamba duharanira. Bwa mbere yagaragaraga nk’umuntu mwiza, nk’uyoborwa n’amahame nyayo.

Nyamara yaje kugaragaza inyota y’ubutegetsi. Ibyo nibyo byatumye nkomeze guharanira demokarasi isesuye.

TNT: Abayobozi benshi hirya no hino bavuga ibyo guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byabo muri iki gihe Isi yabaye imwe, Museveni aracyavuga uko yarwanyije Idi Amin na Obote, ibi biraganisha he urubyiruko?

Magimbi: Ntaho byabageza. Urubyiruko ruri muri Uganda uyu munsi ntirutuje. Ubu turavuga ko Isi yabaye imwe aho imbuga nkoranyambaga zifite ingufu zikomeye abantu bahanahana ibitekerezo, bakabona byoroshye uko mu bindi bice byo ku isi bimeze.

Urubyiruko rwo muri Uganda ruzi neza ibibazo rubayemo, uburyo nta cyizere cy’ejo babona mu gihe bayobowe na Museveni.

Uganda yicaye hejuru y’igisasu gishobora guturika isaha n’isaha mu gihe ubushomeri mu rubyiruko bugeze kuri 80%. Ibyo bigaragaza ko bitazaramba. Nta gushidikanya ko igisasu kizaturika ahubwo umuntu yakwibaza ngo kizaturika ryari!.

TNT: Museveni amaze imyaka myinshi kurusha Bashir. Ukeka ko urubyiruko rwa Uganda rushobora gukora nk’ibyo bagenzi babo muri Sudan bakoze?

Magimbi: Yego rwose bazabikora! Bifashishije ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga n’amahame yabaye mpuzamahanga, abantu bazagera aho babone ko impinduka igomba kubaho kandi babigizemo uruhare.

Ntabwo bakomeza kuba indorerezi. Ntibashobora kwicara ngo bitege ko hari undi uzaza akababohora. Ndizera ko ibyabaye muri Sudan byababereye urugero. Nizera n’umutima wanjye wose ko ibyabaye muri Sudan nta kabuza no muri Uganda bizahaba.

TNT: Perezida Museveni yakuyeho imyaka yabuzaga Perezida gukomeza kwiyamamaza, ibi bisobanuye iki ku gihugu?

Magimbi: Sinkeka ko Mubarak mu Misiri yari azi ibigiye kumubaho. Yewe na Bouteflika muri Algeria ntiyari abizi.

Mugabe ntiyigeze atekereza ko ashobora kubaho nk’uko abayeho ubu. Ibyo ni ingero kuri Museveni. Yakora ibyo ashaka byose, yakuraho imyaka imubuza kwiyamamaza, ariko ntabwo ushobora kugira Guverinoma yamunzwe na ruswa, kunyereza umutungo n’imiyoborere mibi ngo birambe.

Ashobora gukubita abadepite n’ibindi ariko akababaro k’abaturage ari nabyo benshi bari kunyuramo ubu, ni urukuta rumukumira ku buryo bitamugeza kure.

TNT: Reka tugaruke gato ku micungire mibi y’umutungo wa Leta n’imiyoborere mibi. Ni ikihe cyizere biha Uganda?

Magimbi: Ruswa si icyorezo gusa kuri Uganda ariko ni ikintu cyakemurwa habaye hari ubushake bw’ubuyobozi. Nyamara muri Uganda ubuyobozi ntabuhari. Uganda yaratakaye.

Twayitakaje iyi Guverinoma ikijya ku butegetsi. Ubu ruswa ni wo murunga utumye ubutegetsi bwa Museveni bukiri hamwe.

Ariko si ibintu bizaramba. Ubutegetsi bwemera ko mu Majyaruguru haba intambara, abaturage bahababarira kubera ko gusa Museveni na NRM bari gukuramo za miliyoni z’amadolari bavuga ko bari kurwanya iterabwoba.

Ubutegetsi aho umuntu no gusaba serivisi yoroheje nko guhabwa indangamuntu agomba gusabwa ruswa? No guhabwa ikinini bigasaba ruswa? Ubutegetsi nk’ubwo burisenya nta kabuza.

TNT: Reka tugaruke ku bikorwa bya Perezida Museveni mu karere. Kenya bivugwa ko ashaka kwigarura ikirwa cya Migongo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avugwaho kwiba umutungo kamere waho, Sudan y’Epfo abaturage ntibamwishimiye kubera ko yivanga mu miyoborere yabo. Ari gufasha imitwe y’inyeshyamba yiyemeje kubuza amahoro u Rwanda. Uyu muyobozi ashakira amahoro abaturanyi?

Magimbi: Museveni afite imyitwarire y’ubwirasi n’inyota y’ubutegetsi. Atekereza ko adasanzwe. Yifata nk’umutegetsi w’akarere. Buri gihe ni we uteza ibibazo mu baturanyi, ntabwo ari umuturanyi mwiza.

Iyo bije ku Rwanda, twese twabonye uburyo yagerageje guhagarika urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byarwo n’abaturage barwo. Ibi ntabwo ari ibyo kwihanganira kandi binyuranye n’amahame mpuzamahanga.

Museveni yiyumvisha ko hari ideni u Rwanda rumufitiye kandi ibyo ni ukwibeshya.

Yibagiwe ko u Rwanda ari igihugu cyigenga ariko iyo atekereje umubano yahoze afitanye n’abayobozi barwo yibwira ko yategeka iguhugu cyigenga. Ibyo mbona ari ukwibeshya cyane.

Par IGIHE.COM

Posté le 04/05/2019 par rwandaises.com