Abanyarwanda baba muri Pologne biganjemo abahiga n’inshuti zabo zo muri iki gihugu bahuriye mu Mujyi wa Wrocław mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda n’Umuryango w’Abayahudi baba muri iki gihugu, wanitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Muri iki gikorwa hasuwe ahashyizwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rugizwe n’amafoto agaragaza amateka igihugu cyanyuzemo aho Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu mezi atatu.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, unaruhagarariye muri Pologne, Igor Cesar, yagarutse ku mateka yabaye mu Rwanda aho Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse. Yasobanuye ko umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko yakozwe n’Abanyarwanda kandi igaharikwa n’Abanyarwanda mu gihe Isi yose yarebereraga.
Ambasaderi Igor yavuze ko kwibuka bigomba guhoraho mu kwerekana ibyabaye, icyabiteye no kugaragaza ingaruka zabyo ngo bitazongera kubaho ukundi ku Isi.
Mu buhamya bwatanzwe na Kayitesi Judence, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza arokotse.
Kayitesi ukomoka mu yahoze ari Kibungo yarokokeye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Kivugiza i Nyamirambo, aho Jenoside yabaye ari mu biruhuko kwa nyina wabo. Yavuze uburyo umuryango we wishwe ariko akongera kwiremamo icyizere cy’ubuzima.
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka banasangijwe uburyo u Rwanda rwashoboye guhangana n’ingaruka za Jenoside mu myaka 24 ishize, rukongera kwiyubaka ruhereye ku busa. Ibi biganiro byayobowe n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Nshimiyimana Benedicto, byagarutse ku isura y’u Rwanda rutemba amata n’ubuki nyuma y’ibihe bigoye rwanyuzemo.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayahudi muri Pologne, Aleksander Gleichgewicht, yagarutse ku buryo ingengabitekerezo igomba kurwanywa bihereye mu bakiri bato.
Yagize ati “Ahantu hose bakora jenoside bakoresha urubyiruko, kuko ari rwo rufite ingufu, iyo tururinze inyigisho mbi tuba turinze igihugu n’Isi yose.”
karirima@igihe.com