Ikigo Apex Biotech Ltd rwashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa uruganda rw’imiti mu Rwanda, byitezwe ko ruzaba rukora amoko arenga 100 y’imiti irimo ivura malaria, igituntu n’igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida.

Uru ruganda ruzubakwa mu cyanya cyagenewe inganda, Kigali Special Economic Zone, icyiciro cya mbere cy’imirimo kizarangira mu mezi 18, hubatswe inzu izakorerwamo ibyo bikorwa byose, hagendewe ku mabwiriza mpuzamahanga ateganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’indi miryango ibishinzwe.

Biteganywa ko mu mwaka wa mbere w’ibikorwa, Apex Biotech Ltd izaha akazi abakozi barenga 100 b’imbere mu gihugu kugira ngo bagire ubumenyi n’ubunararibonye mu bikorwa by’uru ruganda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yatangarije IGIHE ko ubusanzwe imiti irenga 90 % u Rwanda rwayitumizaga mu mahanga, ku buryo uru ruganda ruzafasha mu kuziba icyo cyuho usanga kigendana n’ikiguzi gihanitse.

Ati “Imiti izajya ikorerwa aha, urumva n’igiciro kizagabanyuka, n’ubuziranenge bwiyongere kuko tugiye no kugira ikigo kizajya gipima ubuziranenge, noneho byanakorewe hano, igenzura rizaba ryoroshye. Ikindi bizatanga akazi ku bantu benshi, n’imiti iboneke vuba hatarinze kujyaho kirya gihe cy’ubwikorezi cyajyaga gituma abantu bashobora nko kumara umuti runaka indi itarahagera.”

Yavuze ko bazaba bakora urutonde rurerure rw’imiti irimo ikoreshwa mu kuvura indwara ziterwa n’udukoko (bacteries) izwi nka ‘antibiotiques, imiti igabanya uburibwe, imiti ya malaria, imiti ivura igituntu n’igabanya ubukana bwa Sida.

Yakomeje agira ati “Iyo yose bazayikora ariko na none hari ikiba gikenewe ku miti nk’iyo, hari ibyangombwa byo ku rwego mpuzamahanga bigomba gukenerwa ariko bagaragaza ubushobozi kuko ni ibintu basanzwe bakora mu bindi bihugu.”

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko kugura imiti mu mahanga bihenda igihugu kuko igiciro gihuriza hamwe amafaranga yo kuyigura, ay’ubwikorezi, agenda ku kubika imiti no kuyikwirakwiza hirya no hino mu mavuriro.

Dr Gashumba yakomeje agira ati “Tugira nka miliyari 30 Frw ku mwaka zo kugura imiti, kuyibika no kuyitwara mu mavuriro hirya no hino mu gihugu. Twavuga ko kuyigura byonyine bitwara nka miliyari 25Frw. Ubwo tugize inganda nyinshi atari na ruriya rwonyine, hagabanyuka byinshi cyane.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kugeza ubu inganda enye arizo zimaze kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda amoko atandukanye y’imiti.

Umuyobozi w’uruganda Apex Biotech Ltd, Dr Masroor Ehsan, yatangaje ko bizeye ko iyi miti izaba yujuje ubuziranenge kuko hazaba hari uburyo bugezweho bwo kuyisuzuma hagendewe ku mahame mpuzamahanga ku buryo nta mpungenge zikwiye kuba ku mirimo yabo.

 

Uruganda rukora imiti ruzaba rwubatse mu cyanya cyagenewe inganda mu Mujyi wa Kigali

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashyize ibuye ry’ifatizo ku ruganda zuzajya rukorera imiti mu Rwanda

 

Abayobozi mu gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda i Kigali

 

Igishushanyo mbonera cy’uruganda ruzakora imiti y’igituntu, malaria n’igabanya ubukana bwa SIDA
http://igihe.com/ubuzima/indwara/article/imiti-ya-malariya-igituntu-n-igabanya-ubukana-bwa-sida-igiye-kujya-ikorerwa-mu