Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu ngoro y’Umukuru w’iki gihugu, Klemlin, baganira ku mubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 55 ndetse bagaragaza inyota yo kuwuteza imbere kurushaho.

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Putin yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bageze i Moscow mu itangizwa ry’imikino y’igikombe cy’Isi 2018, iri bufungurwe kuri uyu wa Kane.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Putin byibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Burusiya, ndetse no ku ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov, aherutse kugirira mu Rwanda.

Perezida Putin yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wacu aherutse kubasura. Uyu mwaka turizihiza isabukuru y’imyaka 55 dutangije umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byacu. Nishimiye cyane ko twagize aya mahirwe yo kuganira ku iterambere ry’umubano wacu.”

Hashize iminsi cumi n’umwe Minisitiri Lavrov agiriye mu Rwanda uruzinduko rw’umunsi umwe, aho yaganiriye na Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi no kureba izindi nzego barushaho gufatanyamo.

Perezida Kagame yashimiye Putin uko yamwakiriye ndetse no kuba yaramutumiye ngo asure u Burusiya anitabire imikino y’igikombe cy’Isi. Yavuze ko bishimishije kuba umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 55 kandi icyifuzo ari uko wakomeza gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “Twagize uruzinduko rwiza rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cyanyu, Lavrov. Yazanye n’itsinda i Kigali, turabyishimiye. Turashaka kubyubakiraho tugakomeza umubano wacu dushaka ko ukomeza gutera imbere.”

Yashimiye u Burusiya ku bufasha ndetse n’ubufatanye bufitanye n’u Rwanda mu bintu bitandukanye by’ingirakamaro nk’uburezi, amahugurwa, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza ko umubano warwo n’u Burusiya utera imbere ku rwego rw’ishoramari n’ubucuruzi.

Ati “Turifuza ko abikorera banyu baza gukorera mu Rwanda kandi dutegereje kwakira bamwe muri bo baturutse mu Burusiya baje kureba amahirwe dushobora gushoramo imari ndetse n’ubucuruzi.”

Yifurije Putin umunsi mwiza w’ubwigenge ndetse amushimira ko igihugu cye cyakiriye imikino y’igikombe cy’Isi.

Umubano w’u Burusiya n’u Rwanda ushingiye ku mahugurwa ahabwa abantu batandukanye, uburezi, igisirikare, ubuvuzi na politiki.

 

Perezida Kagame ubwo yahuraga na Putin muri Klemlin

 

Umukuru w’Igihugu yashimye Putin ku bw’ubufasha igihugu cye kidahwema guha u Rwanda

 

Perezida Putin mu biganiro na Perezida Kagame

 

Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov ndetse na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe

Amafoto: Klemlin

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-putin-bagaragaje-inyota-yo-kongera-umubano-w-u-rwanda-n-u

Posté le 14/06/2018 par rwandaises.com