U Bufaransa bwatangaje amazina y’abagize komisiyo y’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Tariki ya 5 Mata uyu mwaka ubwo Perezida Macron yakiraga mu biro bye, abayobozi b’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka-France, nibwo yatangaje ishyirwaho ry’iyi Komisiyo izayoborwa na Prof. Vincent Duclert.

Perezida Macron yafashe uyu mwanzuro mu gihe ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi cyakunze guteza igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi kitarabonerwa umuti.

Rizaba rifite inshingano zo ‘gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi’.

Amazina y’abagize iyi komisiyo yatangajwe kuwa Kane tariki 17 Ukwakira 2019, igizwe n’abantu 15 barimo; abanyamateka, impuguke mu by’amategeko n’abandi.

Iyi komisiyo igizwe na Vincent Duclert, uzaba anayikuriye. Ni umushakashatsi akaba yarigeze no kuyobora CESPRA (CNRS-EHESS), umwarimu muri EHESS n’umugenzuri mukuru w’uburezi.

Julie D’Andurain, umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Metz, inzobere mu mateka y’igisirikare mu kinyejana cya 18. Catherine Bertho-Lavenir, umwarimu w’icyubahiro wa Kaminuza ya Sorbonne-Nouvelle, umugenzuzi w’uburezi.

Thomas Hochmann, umwarimu w’amategeko muri Kaminuza ya Reims Champagne-Ardenne, Sylvie Humbert, umwarimu w’amateka muri Kaminuza Gatolika ya Lille, inzobere mu butabera mpuzamahanga mpanabyaha.

Raymond H. Kevorkian, umuyobozi w’ubushakashatsi w’icyubahiro muri Kaminuza ya Paris 8, inzobere muri Jenoside yakorewe abanya-Armenia, umwe mu bagize itsinda ry’u Bufaransa ry’ubushakashatsi no kwigisha kuri Jenoside n’ibyaha byibasiye imbaga.

Françoise Thebaud, umwarimu w’icyubahiro mu mateka yo mu kinyejana cya 18, muri Kaminuza ya Avignon, akaba inzobere mu ntambara ya I y’Isi, ku bagore ndetse n’uburinganire. Harimo kandi Christian Vigouroux, umwe mu bayoboye agashami k’Akanama ka Leta (Conseil d’État), yahoze ari umwarimu w’amategeko ya Paris 1 Panthéon-Sorbonne na Versailles-Saint-Quentin.

Mu bunyamabanga bukuru no mu bashinzwe ibikorwa bya komisiyo harimo; Chantal Moreille, impuguke mu mateka, dipolomasi, David Domine-Cohn, umwarimu w’amateka n’ubumenyi bw’Isi, inzobere mu bijyanye n’inyandiko zishyinguye z’igisirikare n’ibikorwa byacyo.

Isabelle Ernot, umwarimu w’amateka n’ubumenyi bw’Isi, inzobere mu mateka yo mu kinyejana cya 18, inzobere kuri Jenoside yakorewe abayahudi, akaba umwe mu itsinda rishinzwe ubushakashatsi no kwigisha kuri jenoside n’ibyaha byibasiye imbaga.

Hari Christelle Jouhanneau, umugenzuzi mu by’uburezi, inzobere mu mateka n’ubumenyi bw’Isi. Erik Langlinay, wigisha amateka akaba n’inzobere muri yo, akaba kandi anazobereye mu mikorere mu gihe cy’intambara.

Muri iri tsinda hanarimo Guillaume Pollack, umwarimo w’amateka n’ubumenyi bw’Isi, inzobere mu nyandiko zishyinguye ndetse na serivisi z’ibanga na Sandrine Weil, inzobere mu mateka, gusesengura amafoto, amashusho akaba n’umwe mu bashinzwe kwigisha no gukora ubushakashatsi kuri jenoside n’ibyaha byibasira imbaga.

Iri tsinda riranengwa

RFI yanditse ko Umushakashatsi Christian Ingrao, wanatangije ubusabe bw’uko iyi komisiyo yahurirwamo n’impuguke zo mu bihigu bibiri [u Rwanda n’u Bufaransa] yanenze ko nta nzobere n’imwe y’umunyarwanda irimo.

“Aba bantu barazwi mu byo bakoramo, gusa ikibazo gisigara ku kuba ari komisiyo izakora kuri Jenoside yabaye mu Rwanda no ku ruhare rw’ikindi gihugu ariko ntihitabwe ku nzobere zo mu gihugu byabereyemo. Ntabwo byumvikana gushyiraho komisiyo imeze gutya nta muntu uvuga ururimi rw’aho byabereye”.

Perezida w’iyi komisiyo Vincent Duclert avuga ko ‘inzobere zo mu Rwanda kugeza ubu zitibagiranye kuko bazakorana nazo’. Yavuze ko uko byagenda kose imirimo y’iyi komisiyo izatanga raporo izasohoka muri Werurwe cyangwa Mata 2021.

Mu kiganiro na IGIHE, Yolande Mukagasana, Umwanditsi w’ibitabo byakunze akenshi kwibanda ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakemanze iyi komisiyo kubera ko nta munyarwanda n’umwe uyigaragaramo.

Yavuze ko bitumvikana uburyo Perezida Macron yashyizeho itsinda ritagaragaramo umunyarwanda, mu gihe hari abanyarwanda bazi amateka yabo kurusha abo bari muri iryo tsinda.

Ati “Biriya Macron yakoze se birabatangaza? Iyo mubona se iryo tsinda ritarimo abanyarwanda twe nta barimu b’amateka dufite mu gihugu? Ba Mugesera Antoine ntibazi amateka? Kubera iki bashaka ko amateka yacu tutayagiramo uruhare? Nta muntu uzagukorera amateka yawe ngo agukorere ibikwiye igihe cyose uzaba utamuri iruhande.”

Yakomeje agira ati “Twagombye kurwanira ko hajyamo abanyarwanda, hano mu gihugu barahari ariko se babajyanyeyo? Bagombye kuba baraduhamagaye bakareba ko tubura umunyarwanda ujyayo.”

Ubwo yabazwaga niba abona iri tsinda ntacyo rizageza ku banyarwanda, Mukagasana yagize ati “Njye rwose kwizera ko hari umusaruro uzavamo birangoye kubera ko nzi intambara narwanye n’Abafaransa nkaba maze imyaka 25 n’uyu munsi nkirwana.”

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi gukunze kugarukwaho kenshi

Yanditswe na IGIHE Kuya 19 Ukwakira 2019