Abagize ihuriro rya Diaspora nyarwanda mu Bubiligi, DRB-Rugari, bashimiye Musare Faustin wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi kubera imikoranire bagiranye mu myaka umunani yari amaze kuri uwo mwanya.

Umugoroba wo gushimira Musare Faustin usoje imirimo ye wabereye kuri Ambasade y’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa 14 Kamena 2018.

Nyinawase Pulchérie wigeze kuyobora Diaspora nyarwanda mu Bubiligi kimwe n’abandi bagiye bafata ijambo, bagaragaje ko igihe cyose bakoranye neza na Musare.

Yagize ati “Musare warakoze igihe cyose tumaranye mu Bubiligi twakwigiyeho byinshi, mu bushishozi n’ubwitonzi bwakuranze mu kazi kawe, watubereye kandi umubyeyi, umuvandimwe n’inshuti ku buryo buri wese uri hano abyumva neza kuko mu magambo biragoye kubivuga, cyakora ntitubabaye kuko ugiye mu Rwanda rwa Gasabo, abo mu Rwanda Rugari (Diaspora)natwe tuzajya tuza twisanga, namwe nimuza muze mwisanga.”

Diaspora yamushimiye ko yayibaye bugufi mu gihe yubakaga inzego zayo mu Bubiligi, zimaze gukomera.

Musare n’umuryango we bashimiye abagize Diaspora bagize igitekerezo cyo kubasezera nyuma yo gusoza imirimo yari ashinzwe mu Bubiligi.

Ati “Turacyari kumwe kuko gukorera igihugu ni ibya buri munsi aho turi hose kandi ubu itumanaho ryateye imbere tuzakomeza twungurane ibitekerezo.”

Abana n’ababyeyi bagize Itorero Itetero bizihije uyu mugoroba wari wanitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, RugiraAmandin, bavuga imivugo, banasusurutswa n’umuhanzi Alphonsine Nyiratunga.

 

Musare Faustin wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’umugore we

 

Abagize Diaspora bagiye baha Musare impano bamushimira akazi yakoze mu Bubiligi

 

 

 

Musare yakira impano yagenewe n’Itorero Itetero

 

 

 

 

 

Nyinawase Pulchérie wigeze kuyobora Diaspora nyarwanda mu Bubiligi

 

 

 

 

Itorero Itetero rigizwe n’abana bavukiye mu Bubiligi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto: Jessica Rutayisire

karirima@igihe.com

http://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-bubiligi-diaspora-yashimiye-musare-usoje-imyaka-umunani-ari-umujyanama-muri

Posté le 16/06/2018 par rwandaises.com