Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda ry’abayobozi baturutse muri Zimbabwe bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Frederick Musiiwa Makamure Shava.

Iryo tsinda riri mu Rwanda aho ryitabiriye Umukuru w’Igihugu yaryakiriye kuri uyu wa Kabiri. Ryitabiriye Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, inama iri kubera muri Kigali Convention Centre.

Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku mahirwe ahari ku mpande zombi ku buryo abacuruzi n’abashoramari bayabyaza umusaruro, ibihugu bigatera imbere.

Muri iyi nama y’iminsi itatu, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu, aho byitezwe ko azarushaho gutuma birushaho kongera imikoranire.

Ayo masezerano yasinywe agizwe no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo no gutegura inama no gufatanga hagati y’Urugaga rw’Abikorera bo mu Rwanda (PSF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’inganda muri Zimbabwe.

Rwanda- Zimbabwe Trade and Investment Conference ni ihuriro ryatangijwe mu 2019, nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa yari amaze gusura Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no korohereza ubucuruzi.

Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko hari amahirwe menshi yo gushora imari ku isoko ry’u Rwanda no kongera ubucuruzi narwo kuko bizayifasha no gukora ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, EAC. Perezida Kagame aganira na Minisitiri Frederick Musiiwa Makamure Shava Intumwa zihagarariye Zimbabwe ziri mu Rwanda mu nama ngarukamwaka yiga ku ishoramari n’ubucuruzi mu bihugu byombi

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-zimbabwe-n-itsinda