Bugesera – Ni ibyo Perezida Kagame yabwiye abasirikare 180 bagizwe bahawe ipeti rya Ofisiye (Sous lieutenant) kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nyakanga mu kigo cy’imyotozo ya Gisirikare i Gako, avuga ko bahawe ubwenge n’imyitozo ngo barinde umutekano w’igihugu n’uw’ibikirimo, ndetse mu mvugo ikomeye yaburiye abashoza intambara ku Rwanda.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudatoza abasirikare rugamije gushoza intambara
Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimiye kuba yitabiriye uyu muhango wo kwambika abasirikare barangije, anashimira abarangije neza izi nyigisho, n’ababohereje ariko n’abatarayirangije abashimira ko bari bagize uwo mutima.
Ati “Abatarashoboye kurangiza ubwo na bwo turabashimira ko mwari mwagerageje, mwari mwabyitabiriye mufite umutima wo kugira ngo mukorere igihugu cyanyu, ubwo hari ibindi muzashobora gukora ahandi.”
Yavuze ko iyi myitozo isaba imbaraga nyinshi bigatuma bashobora gukurikirana ubumenyi bahabwa mu nzego zitandukanye. Ko ari aba barangije n’abasirikare bandi basanzwe mu ngabo bategurirwa guhangana n’ibihe bidasanzwe, igihe bibaye ngombwa ko abantu bahangana na byo.
Ati “Aba basirikare n’abandi nk’uko bigenda n’ahandi ku isi, bahabwa ubumenyi bubafasha guhangana n’ibihe bidasanzwe, kurwana intambara no kurinda Abanyarwanda n’ibyo batunze. Iyi ni inshingano iremereye cyane ubwayo.”
Perezida Kagame yavuze ko igihe hatari intambara, abasirikare bakorana n’ibindi bintu bitandukanye byubaka igihugu n’amajyambere.
Kagame yaburiye uwashoza intambara ku Rwanda
Perezida Kagame yagize ati “Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara ariko ntibivuze ko ziba zishaka intambara, abantu ntabwo batorezwa gushoza intambara, abantu barwana intambara yabashojweho.”
Yavuze ko hari ubwo bibaho ko abantu banasoza imirimo yabo mu gisirikare batagiye mu ntambara, ngo nibyo bigamijwe, ariko ko abasirikare batozwa kwitegura intambara byaba ngombwa “uwayigusojeho ukayimurangiriza”.
Yagize ati “Ntibizagire ubwo muri twe dusoza intambara, ntabwo ari ngombwa, ntabwo ari byiza, ntabwo bikenewe, dushyire imbere amahugurwa, kwiyubaka niyo nshingano ya mbere.”
Gusa, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugena ibyarwo. Ati “Igihe ahandi bagusojeho intambara, niho dukoresha umutimanama, ubushake, imyitozo twahawe, ubumenyi, hanyuma tukabirangiza uko bikwiye, tukabikora uko bikwiye, ni rwo Rwanda twifuza, nizo ngabo twifuza zishobora gukora uwo murimo uko uteye kose, zikawuzuza.”
Kagame agana ku musozo w’ijambo rye yabwiye abarangije babaye ba Ofisiye ko “igisirkare ari umwuga mwiza mwiza pe”.
Ati “Ni umwuga ubateza ishema, ubafasha kubaka igihugu no kwiyubaka uko bikwiye n’uko babikwiye.”
Yababwiye ko ibirangiye ari igice kimwe cy’ubumenyi, cy’amahugurwa, n’imyitozo ariko ngo bihoraho. Yavuze ko urwego barangije ari urw’ibanze kandi ngo ni rwo rukomeye.
Abasirikare 180 barangije amasomo ya Cadette (Ofisiye), muri bo 176 bagizwe n’ab’igitsina gabo 160 n’ab’igitsina gore 16 bigiye i Gako naho bane bagizwe n’ab’igitsina gabo batatu n’umukobwa umwe bize aya masomo muri Tanzania bose bambitswe ipeti na Perezida Kagame.
Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy) ry’i Gako ryatangiye mu 1960 ari ikigo gitorezwamo abasirikare nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge bitwaga Garde Nationale. Mu 1974 iki kigo cyatorezwagamo abasirikare bato (sous officiers), naho mu 1994 niho hakorewe ibyo kuvanga ingabo za APR n’izari muri Leta ya Habyarimana Juvenal zari zimaze gutsindwa urugamba.
Mu 1999 nibwo iri shuri ryatangiye gutorezwamo ba Offisiye baharangiza bafite ipeti rya Sous Lietenant, aba barangije ni ab’ikiciro cya karindwi. Mu 2004 iki kigo cyatangiye gutorezwamo n’abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro, naho tariki ya 11 Nzeri 2015, iri shuri rikuru rya Gisirkare ryatangiye gutanga amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza aho rifite ishami ry’Ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’igisirikare, Ikoranabuhanga (Engineering) n’Ubuvuzi (Medecine). Abaryizemo mbere barangije umwaka wa gatatu.
Ba Offisiye barangije amasomo bari biteguye gukora akarasisi
Mu barangije harimo abakobwa 17 muri ba Offisiye 180
Biyerekana imbere ya Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi
Perezida Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yagendaga anyura mu basirikare barangije abareba
Perezida Kagame yahaga ibendera ry’igihugu agaciro
Hano Perezida Kagame yarebaga uko biyereka
Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bakurikiranye uyu muhango
Hari na ba Militaire attaché muri Ambasade ya Tanzania baje gukurikirana uyu muhango
Hari na Militaire attaché wa Uganda
Iki ni igikundi cyari gifite ibendera ry’igihugu
Ababyeyi n’abavandimwe bari baje gukurikirana uyu muhango
Ba Offisiye barangije barimo bambikana ipeti
Byari ibyishimo kuko hatangiye benshi harangiza 180
Bari muri morale bamaze kwambara
Hano bifurizaga igihugu, abanyarwanda na Perezida wa Repubulika kuramba bavuga ngo “Live long”
Abakobwa na bo barashoboye RDF ibaha inshingano
Aba ni abasirikare basanzwe bakoranye akarasisi n’abarangije
Miss Rwanda2016, Mutesi Jolly yari yaje gushyigikira umuvandimwe
Perezida Kagame atanga ipeti rya ‘Sous lieutenant’ kuri izi ngabo
Abarangije yabashimiwe n’abo byananiye ngo bazashobora ibindi
Nyuma bifotoranyije na Perezida Kagame Paul Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda n’abandi bayobozi b’ingabo
AMAFOTO@UMUGUNGA Evode/UMUSEKE
Yashyizweho na CHIEF EDITOR13/07/2018 13:170 _
Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW
Posté le 13/07/2018 par rwandaises.com
Iyo bibaye ngombwa ugushojeho intambara urayimurangiriza – Kagame