Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko kandidatire ya Minisitiri Mushikiwabo, ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), itandukanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Mushikiwabo umaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora OIF, ndetse akaba ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye muri uyu muryango birimo n’u Bufaransa.

Mu kwezi gushize Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yari kumwe na mugenzi we Perezida Kagame, i Paris, yabwiye itangazamakuru ko ashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo.

Yagize ati “Nibaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, afite ubushobozi bwose bukenewe ndetse n’ubunararibonye bwose busabwa kugira ngo akore iyi mirimo.”

Yakomeje agira ati “Avuga [Mushikiwabo] adategwa ururimi rw’Igifaransa mu gihugu kiyoborwa na Perezida ukunze kuvuga mu Cyongereza, ariko kandi na kimwe cya kabiri muri iki gihugu kugeza magingo aya baracyakoresha ururimi rw’Igifaransa, bihabanye cyane n’ibyo benshi bakunze kuvuga hanze aha. Iki gihugu ni kimwe mu bigize Francophonie mu buryo busesuye.”

Perezida Macron yavuze adashidikanya ko ‘kugira umukandida w’umugore w’umunyafurika ni ingenzi’, ati ‘kubera izo mpamvu nzayishyigikira’.

Amagambo ya Macron yatumye hari abibaza ko bifitanye isano n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse kuba Mushikiwabo yatorerwa kuyobora OIF byatuma uba mwiza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo mu Cyumweru gishize, Nduhungirehe, yavuze ko kandidatire Mushikiwabo, itagamije guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ahubwo igamije guteza imbere umuryango yifuza kuyobora.

Yagize ati “Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa dukomeza kugerageza kuwuteza imbere hagati y’ibihugu byombi, ariko bitandukanye na Francophonie [OIF] irimo ibihugu 84 harimo 54 bifata ibyemezo. Kandidatire ya Mushikiwabo igamije guteza imbere uyu muryango”.

Mushikiwabo aherutse gutangaza ko ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, i Burayi na Aziya n’ibindi bimushyigikiye byifuza ko u Rwanda rwafata uriya mwanya. Yasobanuye ko kuba u Bufaransa bushyigikiye kandidatire ye atari agakingirizo ku mubano ushingiye ku mateka y’ibihugu byombi.

Yavuze ko Perezida Macron ari gushaka icyakorwa ngo hagarurwe umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi bityo kumushyigikira akaba ari ugushimangira iyo nzira.

Komisiyo ihuriweho yitezweho byinshi

Perezida Kagame na Macron baherutse kumvikana gushyiraho Komisiyo y’abize amateka ndetse n’abashakashatsi b’impande zombi (u Rwanda n’u Bufaransa), kugira ngo bige neza ku kibazo kijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare Abafaransa bayigizemo, banafatire umwanzuro iki kibazo.

Nduhungirehe avuga ko ibibazo u Rwanda rufitanye n’u Bufaransa harimo n’uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaganirwaho hagati y’impande zombi ndetse hagakoreshwa Komisiyo ihuriweho y’abashakashatsi n’abahanga mu mateka kugira ngo ifashe mu gukemura icyo kibazo.

Nduhungirehe avuga ko iyi komisiyo ari ‘igitekerezo cyiza cyo kugira ngo tuganire ku bibazo bimaze imyaka bijyanye n’uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyi Komisiyo izafasha kugaragaza ukuri k’u Bufaransa muri Jenoside yaba gushyigikira Leta yateguraga Jenoside mu buryo bwa gisirikare, bwa Politiki n’ubwa Dipolomasi, ndetse no mu gihe cya jenoside na nyuma yayo.

Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora. Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko kandidatire ya Minisitiri Mushikiwabo, ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), itandukanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yatandukanyije-kandidatire-ya-mushikiwabo-n-umubano-w-u-rwanda-n-u
Posté le 27/06/2018 par rwandaises.com