Umujyi wa Kigali uherutse kumurika igishushanyo mbonera gishya kizageza mu mwaka wa 2050, cyitezweho kuba moteri y’iterambere ry’abazaba batuye uwo mujyi mu myaka 30 iri imbere.

Ni igishushanyo mbonera cyaje gikenewe nyuma y’icyatangijwe mu 2013 ariko bikagaragara ko kitazubisaga neza ibibazo by’abaturage, ahubwo bamwe bagifataga nk’ikije kubirukana mu mujyi.

Igishushanyo gishya, cyitezweho guhaza no gufata neza abaturage bangana na miliyoni 3.8 bazaba batuye muri Kigali mu 2050, bavuye kuri miliyoni 1.6 bahari ubu. Ni umujyi kandi ugomba kuba urimo imirimo miliyoni 1.6 ivuye ku mirimo ibihumbi 600 ihari ubu.

Aba baturage, biteganyijwe ko bazaba batuye ku bucucike bw’abantu 5243 kuri kilometero kare, bavuye ku bantu 1778 batuye kuri kilometero kare ubu.

Biteganyijwe ko ari umujyi uzaba uri ku murongo, aho ubutaka bwo guhingaho n’ubukomye buzava kuri 66.8% bukagera kuri 55 %, ubutaka buriho ibikorwa by’iterambere buzava kuri 33.2 % bugere kuri 45 %.

Inzira z’imodoka, abanyamaguru, amagare n’ibindi byaratandukanyijwe, hari ahantu henshi ho kuruhukira, aho kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

Bimwe mu bidasanzwe biri mu gishushanyo mbonera gishya:

Inzu zo guturamo zigakoreshwa n’ibindi (Mixed use)

Izi ni inzu zateganyijwe mu gishushanyo mbonera gishya, zizajya zemererwa kubakwa ku buryo zishobora guturwamo ariko zikabamo n’ibindi bikorwa nk’ibiro cyangwa ubucuruzi ku bantu bafite amikoro aringaniye.

Bizafasha mu iterambere ry’abakora ubucuruzi buciriritse batajyaga babona uko bajya gukodesha inzu zihenze mu duce twahariwe ubucuruzi. Izo nzu zizajya zubakwa ni izishobora guturwamo no gukoreramo abantu batarenze batanu. Uku ni ko mu Mujyi wa Kigali rwagati hazaba hameze, mu masangano y’imihanda uturutse kuri Ste Famille

Guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse

Hari ahantu henshi abantu bafite amikoro aciriritse bajyaga bajya kwaka uburenganzira bwo gukorera, bakabwira ko batahemerewe. Igishushanyo mbonera gishya cyarabihinduye. Yaba udoda imyenda, inkweto n’ibindi hari ahantu bateganyirizwa mu bice bitandukanye by’umujyi.

Amavugurura mu gutwara abantu n’ibintu

Mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, igishushanyo mbonera cyibanze ku gutandukanya imihanda minini, inzira z’abanyamaguru, iz’abakoresha amagare ndetse n’imihanda yihariye izajya inyuramo imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Rapid Transport), kugira ngo zirusheho kwihuta.

Hateganyijwe kandi imihanda izenguruka Umujyi wa Kigali (Kigali ring Roads) izafasha mu guhahirana n’imigenderanire yoroshye hagati y’abatuye umujyi. Iyo mihanda biteganyijwe ko izaba ikora ku duce twahariwe inganda muri buri gace kandi ku nkengero zayo hagashyirwa ibikorwa by’ubukungu nk’ubucuruzi n’ibindi.

Ibikorwa remezo bifasha abaturage bari mu midugudu

Mu gishushanyo mbonera hateganyijwe kubakwa ibikorwa remezo n’ibikorwa rusange nk’amashuri, amavuriro, amasoko n’ibindi nkenerwa ku baturage ahantu hose hazajya haba hari imidugudu yo guturamo kugira ngo byorohere umuturage utuye mu mudugudu kubona serivisi atagombye kuva aho ari.

Biteganyijwe ko nibura ku muturage utuye mu mudugudu, adakwiriye kugenda metero zirenga 400 atarabona serivisi akeneye nk’amashuri, amavuriro, agasantere, ibibuga byo gukiniraho, uduce two kuruhukiriramo, urusengero, ibiro bya Leta n’ibindi.

Inzu zihendutse zituza benshi

Mu gishushanyo mbonera, hazibandwa cyane ku nyubako zishobora gutuza abantu benshi ariko zihendutse. Abashaka kubaka inzu zabo bwite bizaba byemewe ariko ku kigero gito.

Inzu ndende zituza abantu benshi zizajya zubakwa mu bice byihariye by’umujyi, ahantu hateganyijwe.

Biteganyujwe ko kuri hegitari imwe hazajya hubakwa nibura inzu 70 aho kuba inzu 25 nk’uko byari bisazwe.

Kubungabunga ibidukikije

Ibishanga bizabungabungwa hashyirwaho uduce dukomye tugamije kurengera ibidukikije, hari uduce tuzaterwamo ibiti n’ibindi bituma haba ahubahirije ibidukikije.

Mu bice byose bya Kigali, hateganywa ahantu ho kuruhukira hari ubusitani, za pariki, ibiyaga n’ibindi bifasha abantu kuruhuka no kwishimira umujyi.

Bizajyana kandi n’uburyo bushya bwo gutunganya imyanda iva muri Kigali, havugururwa ibimoteri, hakazanwa n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutunganya imyanda.

Uburyo bwo kubaka ahantu hahanamye

Igishushanyo mbonera giteganya uburyo bwo kubaka no gushyira ibikorwa remezo mu duce duhanamye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Nk’ubu kubaka ahantu hari ubuhaname bwa 30-50 % biremewe nyuma yo gusuzumwa n’inzego bireba bakereka umuturage uko yubaka ibijyanye n’aho hantu. Ibi bizafasha bamwe bajyaga bangirwa kubaka cyangwa gushyira ibikorwa byabo ahantu hamwe na hamwe byitwa ko ari amanegeka.

Inyoroshyo mu kubaka

Hari inyubako umuturage azajya yemererwa kubaka mu byiciro bitewe n’ubushobozi bwe, mu gihe yahawe ibyangombwa bibimwemerera.

Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kubaka inzu runaka mu myaka nk’itanu cyangwa icumi, mu gihe agishakisha ubushobozi.

Amwe mu mabwiriza azaba abigenga, avuga ko agomba kubanza koherereza inzego zibishinzwe igishushanyo mbonera cy’inzu ye kigasuzumwa, agatangira kubaka. Niba wenda aho atuye hateganyijwe inzu zigerekeranya, ashobora kubanza kubaka inzu imwe yo hasi, izindi akazagenda azishyiraho gahoro gahoro.

Kugira ngo umuntu yubake inzu nto zizwi nka annexe, ntabwo byari byoroshye, nyamara zikunze gufasha abantu bafite ubushobozi buke bashaka gutura muri Kigali. Kuri ubu nazo zitaweho mu buryo bukeye kandi bujyanye n’igihe.

Ubu igishushanyo mbonera biremewe kuba wakubaka annexe ariko bigasabirwa uburenganzira.

Kugabanya utujagari mu buryo butabangamye

Ubu uduce dufatwa nk’utujagari ntabwo tuzajya dusenyerwa uko twakabaye nkuko byari bisanzwe. Hashyizweho uburyo butandukanye bwo gufasha abatuye muri utwo duce kuvugurura inzu zabo cyangwa bagahuzwa n’abashoramari, hakubakwa inzu zigezweho ariko abari bahatuye cyangwa abahafite ibibanza bagahabwa uburyo bwo gukomeza kuhatura.

Kuba umuhanda wakwimurwa

Hari aho usanga imihanda byarasabaga ko ica mu bibanza bimwe na bimwe by’abaturage, ikabyangiza cyane. Hagiye habaho kuvugurura, niba umuhanda wari utaganyijwe guca ahantu hamwe na hamwe, ukaba wakwimurwa. Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abantu basaga miliyoni 3.8

Yanditswe na Kuya 6 Nzeri 2020

https://igihe.com