Abatuye mu mujyi wa Namur ho mu Bubiligi cyane cyane abo mu gice kivuga Ururimi rw’Igifaransa (Wallonie), bagize umuhango wo kumurika bwa mbere Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru Rwibutso rwafunguwe tariki ya 27 Mata 2024 ruherereye ahari Ingoro y’amateka ya Afurika yitwa “MusAfrica”.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo André Bucyana, Chargé d’Affaires a.i wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Eliane Tillieux, wari uhagarariye abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bubiligi, Maxime Prévot, Umuyobozi w’umujyi wa Namur, Claire Kayirangwa wari uhagarariye umuryango wa Ibuka-Belgique, Lionel Karugarama uyobora Diaspora nyarwanda mu Mujyi wa Namur n’Abanyarwanda n’inshuri zabo benshi bahatuye baturutse mu mijyi itandukakanye mu Bubiligi.

André Bucyana, Chargé d’Affaires a.i wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi mu ijambo rye yashimiye cyane abagize uruhare bose mu gutegura uyu munsi.

Ati “Si umunsi usanzwe kuko hano muri uyu Mujyi twatashye ku mugaragaro urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’imyaka 30. Birerekana ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atari umwihariko wacu nk’abanyarwanda gusa, ni amateka areba Isi yose, kandi turi hano twese ngo twongere twibuke abishwe, tubunamire, tubavuge kuko babayeho, kandi ababashije kurokoka tubafate mu mugongo.”

Uyu mujyi wa Namur kandi ni nawo wavukagamo abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.

Aba kandi ni bamwe mu barindaga uwari Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agathe nawe wishwe azira kurwanya politike ya leta mbi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni.

Umuyobozi w’umujyi wa Namur, Maxime Prévot, yashimangiye ko u Bubiligi bwagize uruhare rugaragara mu gutuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu cyubahiro nishimiye kubakirira muri iyi nzu y’umujyi wa Namur ifatirwamo ibyemezo bitandukanye mu buryo bwa demokarasi. Hashize imyaka 30 Abatutsi bakorewe Jenoside. Uwakwishyira mu mwanya wanyu yakumva akababaro mufite.”

“Aha tujye twemera ko muri ibi bihe Isi yatereranye u Rwanda, ikareka Interahamwe zikica abantu mu bugome butagira ingano. U Bubiligi bwabigizemo uruhare. Mu 1931 bwashyize ubwoko mu ndangamuntu z’abanyarwanda, bimwe mu byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Habayeho n’umwanya w’ubuhamya bwatanzwe na Rwayitare Providence, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro na IGIHE, Lionel Karugarama uyobora Diaspora nyarwanda mu Mujyi wa Namur, yashimye kuba muri uyu mujyi babonye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyi tariki ya 27 Mata byibura tubonye uru rwibutso rw’amateka ya jenoside yakorewe Abacu, aho tuzajya tuza nkuko twabikoze uyu munsi tuakashyira indabo, tukahibukira.”

Uhagarariye abategura igikorwa cyo Kwibuka mu i Namuri, Philbert Rugumire yavuze ko Urwibutso rushya ari ikimenyetso cyo kurwanya abagoreka amateka.

Ati “Uru rwibutso ni ikimenyetso kandi cyo kurwanya bamwe bashaka kutugorokera amateka, bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Habayeho n’umwanya w’Ubuhamya bwatanzwe na Rwayitare Providence, warokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu munsi wasojwe n’umugoroba wo kwibuka wagejeje amasaha akuze, hatangwa buhamya, bibuka hakoreshejwe ikoranabuhanga bamwe mu bishwe, hanaririmbwa indirimbo zijyanye no kwibuka.

Iki gikorwa cyakozwe Namur nyuma ya Bruxelles Liège, Ottigni-Louvain-la-Neveu, hakazakurikiraho Umujyi wa Mons Brugge , Charleroi na Anvers.

Urwibutso rwatashywe Namur ruje rukurikirana n’izindi zirimo izahwe Abanyarwanda mu Bubiligi i Bruxelles, Liège, Mons, Charleroi na Tournai.

Amafoto yo gutaha urwibutso no gushyiraho indabo

Lionel Karugarama uyobora Diaspora nyarwanda mu Mujyi wa Namur na Maxime Prévot, Umuyobozi w’umujyi wa Namur

Philbert Rugumire uhagarariye itsinda ritegura iki gikorwa mu Mujyi wa Namur

Claire Kayirangwa wari uhagarariye umuryango wa Ibuka-Belgique

Amafoto y’igihe cy’ibiganiro n’ubuhamya muri Hotel de Ville-Namur

Maxime Prévot, Umuyobozi w’umujyi wa Namur

Eliane Tillieux wari uhagarariye abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bubiligi

André Bucyana, Chargé d’Affaires a.i wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

Habayeho n’umwanya w’ubuhamya bwatanzwe na Rwayitare Providence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amafoto: Jessica Rutayisire

https://www.igihe.com/diaspora/article/namur-hatashywe-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe-abatutsi