Perezida Paul Kagame yasabye ko imyigishirize yo muri iki gihe ihuzwa n’ibizaba bikenewe mu bihe biri imbere, ikoranabuhanga rigakomeza kongerwamo imbaraga nk’umusingi w’impinduka zikenewe.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yatangiye mu kiganiro cyateguwe na World Economic Forum, haganirwa ku iterambere mu by’ikoranabuhanga, cyiswe ‘The Great Reset: Harnessing the Fourth Industrial Revolution’.

Cyitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida wa World Economic Forum, Børge Brende; Perezida wa Colombia, Iván Duque na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwakomeje gushyira imbere ishoramri mu ikoranabuhanga, ku buryo ubu hari umusaruro ukomeye rurimo kubivanamo, urugero nka drones zikomeje gukoreshwa mu gutwara amaraso cyangwa ibindi bikenewe kwa muganga.

Ni ibikorwa bishoboka kubera ubufatanye bwa leta n’abikorera bashyiramo ishoramari rikenewe ndetse igihugu kikaba kigirana ubufatanye n’ibindi bihugu birimo Israel, Singapore n’ibindi byateye imbere muri izi nzego kandi ngo byakomeje kubyara umusaruro.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga, inzego za leta zikagira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n’igenzuramikorere.

Yakomeje ati “Abanyeshuri benshi binjira mu mashuri abanza uyu munsi, tuzi ko bazakora mu mirimo uyu munsi itarabaho, bityo integanyanyigisho zigomba kuba zihinduka kandi zijyanye n’ahazaza, bityo ubumenyi mu ikoranabuhanga ni ibintu by’ibanze, gushyira imbere ishoramari bitari mu bikorwa remezo gusa n’ubumenyi, ahubwo no mu buryo dutumanaho ku mugabane wacu.”

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye n’abikorera ari ngombwa, kuko uru rwego rufasha mu guhanga imirimo no kuzana ishoramari rikenewe ku rubyiruko, ari nacyo cyiciro cy’abantu benshi kugeza ubu kandi ruzakomeza kwiyongera.

Yasabye ko uko ikoranabuhanga rigenda ryimakazwa, ari nako hongerwa ishoramari mu mutekano waryo kuko uko rishyirwamo imbaraga ari na ngombwa kuzirikana ku ngorane zishobora kurishingiraho.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho kubyazwa umusaruro, hakenewe ko ibikoresho byifashishwa biboneka byoroshye, ni ukuvuga za mudasobwa.

Yakomeje ati “Ni ngombwa gushyira hamwe ubushobozi bwo kugura mudasobwa zigenewe abana kugira ngo tubashe kugabanya icyuho mu buryo abantu bakoresha ikoranabuhanga mu gihugu.”

Ibyo ngo bizagerwaho binyuze mu kongera ibikorwa remezo, uretse mudasobwa, na internet ikaboneka mu buryo budahenze kandi ikagera ku bantu bose.

Muri ibi bihe bya COVID-19, ikoranabuhanga ni urwego rwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo.

Ni mu gihe magingo aya bibarwa ko 9% aribyo bigo bikoresha ikoranabuhanga rihanitse nko kwigisha hakoreshejwe imashini, za robot cyangwa ibirahuri baha amabwiriza bakoraho (touch screen). Perezida Kagame yasabye ko ikoranabuhanga rirushaho kongerwamo imbaraga Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye haganirwa ku iterambere ry’ikoranabuhanga Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye ko hazibwa icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Yanditswe na Kuya 21 Ukwakira 2020

https://igihe.com