Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yasabye ko hitabazwa amategeko ku magambo Umushumba wa Diyosize ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, aherutse kuvuga ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y’u Rwanda.

Ku wa 02 Kamena 2018 ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe i Kabgayi n’abahavanywe bakajya kwicirwa kuri Nyabarongo n’ahandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika by’umwihariko i Kabgayi bagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By’umwihariko Bizimana yagarutse ku ruhare rwa Musenyeri André Perraudin wayoboye Diyosezi ya Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989, avuga ko yafashije cyane Grégoire Kayibanda mu bikorwa birimo gushishikariza abahutu kwanga abatutsi biciye mu nyandiko zirimo Manifesto y’Abahutu.

Yagize ati “Gutandukanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakwiriye u Rwanda na Kabgayi ntibishoboka kuko niho yatangiriye itangijwe n’aba nababwiye. Kayibanda […] yagize uruhare mu kuyikwiza akoresheje imyanya yagiye abona.”

Nyuma Musenyeri Mbonyintege yatangarije Radio BBC ko hari bimwe mu byavuzwe na Bizimana bitari ukuri. Yavuze ko nta na kimwe kigaragaza ko Musenyeri Perraudin yafashije Kayibanda kwandika inyandiko zishishikariza abahutu kwanga abatutsi, icyakora avuga ko agaya kuba ntacyo yakoze ku byaberaga mu gihugu.

Ati “Nta kigaragaza na kimwe ko Perraudin ari we wanditse manifeste ya Parmehutu kuko Kayibanda yamurushaga kwandika kandi Perraudin yahoraga afite ubwigengesere ko atumva umuco wa Kinyarwanda. Gusa icyo wenda ntashima ni uko atigeze agaragaza ko atabishyigikiye.”

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko hari abandi bihayimana batajya bibukwa kandi baragaragaje ubutwari bwo kurokora abo bari bashinzwe bakanabizira.

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena 2018 ubwo hashyingurwaga imibiri 359 y’abatutsi bajugunywe mu myobo ine i Ndera, Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko ibyavuzwe na Musenyeri Smaragde ari ukugoreka amateka.

Yagize ati “Reka ngaruke kuri Dr Bizimana. Ejo bundi wigeze gukoma rutenderi, induru ziba ziravuze. Ibyo wavugaga ku mateka i Kabgayi, udusobanurira neza, ubereka ubushakashatsi wakoze, ibimenyetso bigaragara wakoreye ubushakashatsi kuri Musenyeri Perraudin.”

“Umaze kubivuga n’uburyo yafashije Parmehutu kubaka iriya ngengabitekerezo yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barakwanjamye rero, mu binyamakuru, ku maradiyo mpuzamahanga […] Hari abantu bakomeye bwakwandagaje kugira ngo uko kuri ufite uguceceke.”

Prof Dusingizemungu yavuze ko abarwanya uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y’u Rwanda ari abashaka kuyagoreka.

Kuri iki kibazo, yavuze ko hakwiye kwitabazwa amategeko ku bahakanye ibyavuzwe na Dr Bizimana i Kabgayi.

Ati “Muri uko gutekereza uburyo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yakomeza kwiyubaka n’abakubuza kuvuga ukuri nabo baba bakwiye kwegerwa noneho abazi amategeko bakanabereka uko amategeko yanditse.”

“Ejo bundi nasomye amategeko nasanze abantu batanze ikirego cyakwakirwa ariko kuri kwa kugendera ku magi hari igihe abantu bavuga bati ariko, urabizi n’ibindi, dore uko ibintu biba bimeze […] izo za dore rero nazo ni uburyo bwo kugendera ku magi ugasanga rimwe na rimwe bidafasha muri uru rugendo ari naho nsaba ko habaho uburyo bwo kongera gutekereza ku buryo dukoresha hato ngo tudakoma rutenderi kandi wenda bitwicira muri uru rugendo.”

Mu gitabo Padiri Rudakemwa Fortunatus yise ‘L’Evangilisation du Rwanda (1900-1959)’ kivuga ku ruhare rwa Kiliziya mu mateka y’u Rwanda, yavuzemo ko ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatangaga, Musenyeri Perraudin yabyishimiye, akanatangaza amagambo aryanisha amoko.

Igitabo kivuga ko yagize ati “Kayibanda ni Dawidi w’i Kabgayi naho umwami Rudahigwa ni Goliyati w’i Nyanza ».

Muri Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yahuye na Papa Francis i Vatikani, Papa asaba imbabazi ku bw’abayoboke n’abakozi ba Kiliziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Prof Dusingizemungu yavuze ko hatanzwe ikirego ku banenze amagambo ya Dr Bizimana cyakwakirwa
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-dusingizemungu-yasabye-ingufu-z-amategeko-ku-magambo-musenyeri-mbonyintege
Posté le 28/06/2018 par rwandaises.com