• Connectez-vous
La Voix De La Diaspora Rwandaise
  • Accueil
    • Français
    • Kinyarwanda
  • Rwandanews
  • Communiqués
    • Officiels
    • Évènementiels
    • Nécrologie
      • Avis de décès
      • Hommage
  • Culture
    • Art
    • Histoire
    • Livres
  • Nous contacter

Sélectionner une page

Igifaransa ntawagiciye, nta n’aho cyagiye – Busingye

26 Oct , 2018 | Kinyarwanda |

Igifaransa ntawagiciye, nta n’aho cyagiye – Busingye

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize igatangazwa none, harimo uwo kongerera ingufu igifaransa, Minisitiri Busingye uyu munsi yabwiye abanyamakuru ko Igifaransa ntawagiciye gisanzwe gikoreshwa ahubwo kigiye kongererwa imbaraga.

Avuga ko u Rwanda ubu ruri mu muryango w’ibihugu (EAC) bikoresha cyane Icyongereza uretse u Burundi bityo byabaye ngombwa ko ibikorwa hafi ya byose nk’ubucuruzi, ubuvuzi, umubano n’amahanga, uburezi n’ibindi bifitanye isano n’amahanga bikorwa mu cyongereza kurusha mu gifaransa.

Ati “birumvikana ko kongera Icyongererza mu ndimi u Rwanda rukoresha ishingiro  ryabyo  rinini ari inyungu kuko niko byagombaga kugenda ahubwo iyo urebye usanga rwari rwaratinze.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta avuga ko imyumvire y’uko ingufu zashyizwe mu cyongereza zitangana n’izashyizwe mu gifaransa, cyari gifitweho ubumenyi bwinshi mbere, ikwiye guhinduka kubera ziriya mpamvu zumvikana.

Avuga ko mu minsi ishize Louise Mushikiwabo yiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa hari ibinyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga abavugaga ko u Rwanda rwari rwararetse Igifaransa kandi rugiye muri Francophonie gushaka umwanya gusa. Ibi ngo nta shingiro bifite.

Avuga ko abavugaga ibi ubu basa n’abacogoye kuko ibyo bavugaga nta shingiro bifite mu gihe u Rwanda ruri umunyamuryango uri mu bihugu byatangije Francophonie mu 1970 n’ubu rukiwurimo.

Ngo nta mategeko mashya agiye kujyaho

Avuga ko uyu mwanzuro wafashwe ubu kugira ngo Igifaransa cyongere kigire umwanya wacyo n’abanyarwanda bamenye ko ari ururimi bakeneye, gusa rutigeze rutakara cyangwa ngo rurekwe nk’uko bivugwa.

ATI “ururimi rw’icyongereza rwazamuwe mugihe rwari ruri kuri zeru igifaransa kiri kuri60%, rero  ururi kuri zeru birumvikanako rwari rukeneye kongererwa ingufu ngo rumenyekane abantu barukoreshe rube ururimi rwumvwa.”

Igiransa nacyo ngo kigiye kongererwa imbaraga mu mashuri, mu mategeko n’ahandi hose abantu bakenera indimi nk’uko ngo bisanzwe bikorwa no mu myandikire y’amategeko y’u Rwanda.

Ati “ Sintekereza ko hagiye kujyaho amategeko avuga ngo biragenda gutya na gutya

ahubwo mu myanya ishanzwe ivugirwamo, ikoreshwamo, yigishirizwamo indimi, hagiye kongera ingufu {mu gifaransa}”

Minisitiri Busingye avuga ko abanatu bagomba kumenya ko Igifaransa kitari cyaraciwe kuko kigikoreshwa, ahubwo bakumva ko ari ururimi rusabwa, n’abasemura bakabikora mu ndimi eshatu zose zemewe mu Rwanda.

Ati “ntihagiye kuba ibintu bihambaye, ni ukongera gukangura, kubyutsa, kwibutsa ko ururimi ari  ururimi rukoresha mu guhugu cyacu, ntawa rwishe nta n’aho rwagiye kuko ntawaruciye rurahari rurakoreshwa.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Igifaransa ntawagiciye, nta n’aho cyagiye – Busingye

Posté le 26/10/2018 par rwandaises.com

Partager:

Taux:

ADDIS ABEBA : Pour la Première Fois, l’Ethiopie a une Femme PrésidentePrécédent
La question du renforcement de l’usage du Français au Conseil des MinistresSuivant

Articles Similaires

U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron

U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron

23 juin 2018

Perezida Kagame na Madamu baragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani

Perezida Kagame na Madamu baragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani

8 janvier 2019

Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr basabwa gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza (Amafoto)

Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr basabwa gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza (Amafoto)

21 avril 2023

RDC ishobora guhagarika amasezerano yose yasinyanye n’u Rwanda

RDC ishobora guhagarika amasezerano yose yasinyanye n’u Rwanda

16 juin 2022

Laisser une réponse Annuler la réponse

Vous devez vous connecter pour publier un commentaire.

Archives

octobre 2018
L M M J V S D
1234567
891011121314
15161718192021
22232425262728
293031  
« Sep   Nov »

Conçu par Elegant Themes | Propulsé par WordPress

  • Connectez-vous