Umunyamabanga wa Leta mu Bufaransa ushinzwe Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, n’Abafaransa baba mu mahanga, Jean-Baptiste Lemoyne, yavuze ko igihugu cye cyahisemo neza gishyigikira Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, uhatanira kuyobora OIF.

Lemoyne yaganiriye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI avuga ku bibazo byibazwa ku kuba igihugu cye kiri inyuma kandidatire ya Mushikiwabo, yerura ko abona izingiro rya OIF riri muri Afurika.

Yagaragaje ko kandidatire ya Mushikiwabo yabanje gushyigikirwa n’umugabane wa Afurika wose mbere yo gushyigikirwa n’u Bufaransa.

Ati “Ni byo koko u Bufaransa, Perezida wa Repubulika yavuze kenshi ko ubu izingiro rya Francophonie riri muri Afurika […] By’akarusho ubu tugiye kwitegura yubile y’imyaka 50 y’umuryango izaba mu 2020 i Tunis, kuba umugore ukomoka muri Afurika yaba ayobora OIF ni ibintu bifite ishingiro.”

Lemoyne yibukijwe ko Perezida Macron na Kagame, bagaragaje ko bamushyigikiye muri Gicurasi uyu mwaka mbere y’uko AU ibigaragaza muri Nyakanga, mu nama yabereye I Nouakchott muri Mauritania.

Yasubije ko ‘u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire yari yaramaze kwemezwa, kandi bushaka gushyigikira icyerekezo cya OIF, mu bijyanye n’uburezi, uburezi ku bakobwa ndetse n’indimi byitabwaho, hatibagiranye umubano mushya wabwo na Afurika’.

Yanavuze ko u Rwanda rugaragaza ubushake mu kwigisha Igifaransa, yaba mu mashuri ya leta n’ahandi, rukaba rugaragaza ko rushyigikiye gukoresha indimi nyinshi.

Lemoyne anavuga ku mpungenge ko ururimi rw’Igifaransa rutitatabwaho mu mashuri nyuma yo gusimburwa n’Icyongereza mu burezi mu Rwanda. Yagaragaje ko bidatunguranye mu bihugu bigize OIF kuba bidakoresha Igifaransa gusa.

Ati “Hari ibihugu byinshi biri muri Francophonie bikoresha indimi ebyiri. Reba Canada.”

Yanasubije ku byerekeye abaminisitiri bane b’u Bufaransa bari bashinzwe Francophonie, bavuze ko Mushikiwabo adakwiye kuyobora uyu muryango kuko u Rwanda atari intangarugero muri demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Lemoyne yagaragaje ko ibikorwa byivugira, atanga ingero ko mu minsi ishize hahawe imbabazi abagororwa benshi, ku byerekeye uburinganire bw’abagore n’abagabo, aho u Rwanda ari igihugu ntangarugero muri Afurika mu kubuharanira.

Yanavuze ko yaganiriye na Mushikiwabo ku byerekeye ihindagurika ry’ibihe, asanga abyitayeho cyane ndetse ngo asanga muri manda ye azita ku gushakira ibisubizo ibibazo by’urubyiruko, birimo kubona akazi, ibintu byose biharanira imibereho myiza yarwo, abagore n’abagabo, bakabona ibibatunga.

Lemoyne yavuze ko nta cyo yavuga ku kuba ifungurwa ry’abagororwa babarirwa mu 2000 barimo Victoire Ingabire ryaba rifitanye isano na Francophonie, ati “Ibyo nabonye ni uko uko kubafungura kwabaye. Ni ikimenyetso cyiza. Francophonie si umuryango mpuzamahanga washingiwe gutanga amasomo.”

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze amaze kwakira indahiro z’abadepite bashya, yahamije ko nta gitutu yakoreyeho mu gutanga imbabazi ahubwo ko bafunguwe mu buryo bwo gukemura ibibazo no kubaka igihugu.

Yagaragaje ko nta mpungenge afite ko ku wa 12 Ukwakira mu matora y’i Erevan habaho kuba abanyamuryango ba Francophonie bacikamo ibice kubera Michaëlle Jean uyobora OIF ugihanganye na Mushikiwabo.

Icyo cyizere agishingiye ku kuba ibyemezo byose byagiye bifatwa muri Francophonie byakorwaga mu bwumvikane. Ibyo bivuze ko umukandida udashyigikiwe aziyunga ku hari benshi.

Mu nama rusange izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018 niho hazatorwa uzayobora OIF muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

 

Umunyamabanga wa Leta mu Bufaransa ushinzwe Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, n’Abafaransa baba mu mahanga, Jean-Baptiste Lemoyne, yasobanuye icyatumye bashyigikira Mushikiwabo

mathias@igihe.rw

Posté le 04/10/2018 par rwandaises.com