Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika, ashimirwa umusanzu we mu rugamba rwo guharanira ukwibohora, iterambere n’amahoro mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.
Iki gihembo yagihawe mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2018, mu birori byabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega niwe wakiriye iki gihembo kigenewe Madamu Jeannette Kagame.
Ibi bihembo byiswe African Women of Excellence Awards bihabwa abagore b’Abanyafurika, n’abafite inkomoko muri Afurika bagaragaje kuba indashyirwa mu bikorwa bigamije impinduka muri politiki, ubukungu n’imibereho myiza.
Bitegurwa n’Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU. Bitanzwe ku nshuro ya kane.
Amb. Karega yatangaje ko ari iby’agaciro kwakira iki gihembo cy’umugore w’icyitegerezo kigenewe Madamu Jeannette Kagame, kubera byinshi yagejeje ku muryango Nyarwanda.
Ati “Ni igihembo yagenewe kubera byinshi yagejeje kuri sosiyete birimo kurwanya ko ababyeyi banduza abana virusi itera Sida, kongerera urubyiruko ubushobozi, ubwiyunge n’ibindi.”
Yagarutse ku ruhare rukomeye rwa Madamu Jeannette Kagame mu guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa binyuze mu muryango Imbuto Foundation.
Yagize ati “Binyuze mu muryango Imbuto Foundation akorana umuhate mu guharanira igihugu gifite abaturage bafite agaciro bahabwa umwanya n’amahirwe, kubigisha no kubaha ubushobozi, by’umwihariko abo mu miryango itishoboye.”
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU, Amb. Kwesi Quartey, yavuze ko bishimiye gufatanya na DAF mu gutegura iki gikorwa, kuko ari iby’agaciro kubona abagore benshi bo muri Afurika na diaspora bashimirwa umusanzu wabo mu guharanira ubwigenge n’iterambere rya Afurika.
Muri uyu muhango hanahawe icyubahiro abagore batatu babaye abanyabigwi bakiriho (Living Legends), barimo Winnie Madikizela Mandela warwanyije politiki y’ivangura muri Afurika y’Epfo, Ruth Sando Perry wabaye umugore wagiye mu nzego zo hejuru muri Liberia na Aretha Franklin ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Soul.