Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, ni we watorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, nyuma yaho abakuru b’ibihugu byitabiriye iyi nama bamwemeje mu bwiganze busesuye.
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere.
Amatora yabaye mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byemerejwemo Mushikiwabo nk’Umuyobozi wa OIF, byamaze igihe cy’isaha imwe gusa.
Gutorwa kwa Mushikiwabo bisa n’aho bidatunguranye kuko ariwe wahabwaga amahirwe na mbere y’uko amatora aba dore ko kandidatire ye yari ishyigikiwe n’Ibihugu bya Afurika, u Bufaransa, Canada n’ibindi.
Mushikiwabo yatorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi.
Abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014).
Umuryango wa OIF Mushikiwabo agiye kuyobora mu myaka ine iri imbere, umaze imyaka 48 ushingiye i Niamey muri Niger. Watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.
Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.
Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama za OIF n’ibindi.
Abayobozi batandukanye yaba abo muri Guverinoma mu Rwanda ndetse n’abandi bo mu bihugu byashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo, bamushimiye nyuma yo guhabwa izi nshingano.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko yishimiye kuba Mushikiwabo atorewe kuyobora uyu muryango.
Yavuze ko kwemezwa nk’umuyobozi wa OIF bigaragaza ubuhanga n’ubunararibonye bwe bwanashimwe n’umuryango mugari wa OIF.
Ibyishimo byari byose ubwo Mushikiwabo yari amaze kumenya ko atowe, yahoberanye na Moussa Faki Mahamat biratinda
Abantu b’ingeri zitandukanye bashimiye Mushikiwabo