Mu gihe mu 2016 Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu turere dutandukanye hagiye hagaragara abaturage bapfobya n’abahakana jenoside bari mu byiciro bitandukanye barimo abagore, abagabo n’abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko hirya no hino mu gihugu hari ahakigaragara abantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka.

Ibi yabigarutseho kuya 3 Mata 2017, mu nama yahuje Polisi n’Itangazamakuru, agaragaza amagambo arimo ipfobya no guhakana Jenoside yavuzwe n’abantu bo mu turere dutandukanye mu gihe cyo kwibuka mu mwaka ushize.

Nubwo mu Rwanda, ibikorwa bigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside bigenda bigabanuka kubera ingufu Leta yashyize mu kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda ikanashyiraho amategeko ahana abagaragayeho ibyo bikorwa; ingengabitekerezo ya jenoside iracyagaragara mu bikorwa byo guhohotera, gutuka no kubwira amagambo mabi ashinyagurira abacitse icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi no konona umutungo wabo. Binagaragarira kandi no mu bikorwa byo kwangiza inzibutso no guhisha ibimenyetso bya jenoside cyane imibiri y’abazize jenoside.

Mu 2016, hari abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Dr Bizimana yagaragaje ko hari abantu bahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ubu bakaba bafunzwe bazira amagambo bavuze umwaka ushize.

Yatanze urugero rwa Sibomana Patrice w’imyaka 38 wo mu Karere ka Gisagara, wavuze ngo “kwica Abatutsi si icyaha ahubwo icyaha ni ukudasaba imbabazi.” Naho Gitariro Modeste w’imyaka 51 wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha, yabwiye uwacitse ku icumu ati “Nagucagagura nkakuvanga na bene wanyu.”

Mukamazimpaka Béatrice w’imyaka 49 wo mu Karere ka Rwamagana, we yanze kujya mu biganiro byo kwibuka arangije aravuga ati “Sinshobora kujya mu biganiro byo kwibuka jenoside kuko ntacyo nibuka, 1994 nari mfite amahoro nararyaga nkanywa nkaryama.”

Dr Bizimana yasobanuye ko icyaha cyo guhakana jenoside ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside;kugoreka ukuri kuri jenoside kugira ngo uyobye rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri; kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Ati “Ibi nibyo bisobanuro byo guhakana jenoside kandi bikunze kugaragara, byabaye n’ahantu henshi cyane cyane mu rukiko rwa Arusha ba Bagosora bagiye babigarukaho n’abandi.”

Yakomeje atanga urugero ku itangazo ryasohowe na Ingabire Victoire Umuhoza kuri ubu afungiye muri Gereza ya Kigali (1930) tariki ya mbere Mata 2007.

Ikindi cyaha kikigaragara muri iki gihe kijyanye no kugoreka ukuri kuri jenoside kugira ngo uyobye rubanda. Dr Bizimana yatanze urugero ku itangazo rya FDU-INKINGI ryo ku wa 1 Mata 2007 bise “kwibuka amahano y’itsembabwoko yo mu Rwanda kuva muri mata 1994”. Yavuze ko muri iryo tangazo, harimo amagambo menshi agoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane banga kwita Jenoside uko yitwa bakayita “ubwicanyi busanzwe”, “itsembabwoko”

Mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye ingero z’abantu bapfobya jenoside

Munyaneza Emmanuel wo mu Karere ka Gisagara yagize ati “Iyo Habyarimana Juvénal adapfa, Abatutsi ntibari gupfa, mwirirwa muvuga jenoside kandi ari mwebwe mwayiteye muhanura indege y’umubyeyi?”

Ndizeye Innocent w’imyaka 25 nawe ni uwo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora ati “Iyo Jenoside sinyizi ntabwo indeba, abakeneye kuyimenya baba aribo bajya mu biganiro.”

Abagaragayeho icyaha cyo guha ishingiro jenoside”

Itegeko rivuga ko guha ishingiro jenoside ari igikorwa icyo aricyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije gushimagiza jenoside, gushyigikira jenoside cyangwa se kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro.

Ingero z’ibyahaye jenoside ishingiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 harimo nka Ntagara Jean Claude w’imyaka 31 wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera waravuze ati “Abatutsi mu 1994 bari imyanda kandi imodoka ya Kabuga niyo yatwaraga iyo myanda muri Nyabarongo.”

Niyigena Cyriac w’imyaka 34 ni uwo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, yagize ati “1994 Abatutsi bo mu Bisesero bari ibigoryi kandi bari n’imbwa. Ko mbona kuri ubu abatutsi aribo banyabwenge dufite muri Jenoside ubwenge bwabo bwari bwagiye he?”

Habimana Vincent w’imyaka 19 wo mu Karere ka Kirehe yaravuze ati “Ese ubundi ndajya kwibuka izo ngegera hari izo nzi?”

Mukabugingo Evelina w’imyaka 42 mu Karere ka Huye ati “Abatutsi ntibapfa ngo bashire bameze nk’ibimonyo nibyo bipfa ntibishire.”Ibi yabivugiye mu Mudugudu w’abacitse ku icumu abantu bari bagiye gutaha.

Dr Bizimana akaba yarakomeje asaba ko Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kabne nubwo yaba ifitwe n’umuntu umwe cyangwa babiri ngo ntawe ukwiye kumwihanganira.

Yasabye n’itangazamakuru by’umwihariko irikorera ku mbuga za internet kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kwima umwanya abatanga ibitekerezo byuzuyemo gupfobya jenoside bishyirwa ku nkuru ziba zanditswe.

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhana abakoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, aho bagomba gukurikiranwa mu nkiko bagahanwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko n ̊ 84/2013 ryo kuwa 11/09/2013.

Ingingo ya 135 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko umuntu wese wakoze kimwe mu bikorwa bivugwa kuva ku ngingo ya 3 kugeza kuya 11 ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza ku myaka 9, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100,000 Frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1,000,000 Frw).

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène

emma@igihe.rw


Kwamamaza

Yanditswe na Umurerwa Emma Mariel

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amagambo-apfobya-jenoside-yavuzwe-n-abantu-batandukanye-yavuzwe-mu-kwibuka22

Kwamamaza

Posté le 10/04/2017 par rwandaises.com