Perezida Kagame yageze i Sochi mu Burusiya, aho azifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, izayoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa AU.

Iyi nama y’iminsi ibiri izaba kuwa 23-24 Ukwakira 2019, izanitabirwa n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Izibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Hari kandi n’ibiganiro bizagaragaza isura yagutse y’ibibazo bijyanye na gahunda mpuzamahanga, birimo ubufatanye mu gushakira ibisubizo inzitizi nshya n’ibibazo bihari n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mutekano n’ituze mu karere.

Hazanemezwa kandi inyandiko ku nzego z’ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.

Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’Uburusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

Iri koranabuhanga rikazakoreshwa mu buhinzi, ingufu no kurengera ibidukikije.

Muri Kamena umwaka ushize Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Vladimir Putin, mu ngoro y’Umukuru w’iki gihugu, Klemlin, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ubu umaze imyaka 56 ndetse bagaragaza inyota yo kuwuteza imbere kurushaho.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Putin byibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Burusiya, ndetse no ku ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov, yari aherutse kugirira mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko bishimishije kuba umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 55 [icyo gihe] kandi icyifuzo ari uko wakomeza gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “Twagize uruzinduko rwiza rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cyanyu, Lavrov. Yazanye n’itsinda i Kigali, turabyishimiye. Turashaka kubyubakiraho tugakomeza umubano wacu dushaka ko ukomeza gutera imbere.”

Yashimiye u Burusiya ku bufasha ndetse n’ubufatanye bufitanye n’u Rwanda mu bintu bitandukanye by’ingirakamaro nk’uburezi, amahugurwa, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza ko umubano warwo n’u Burusiya utera imbere ku rwego rw’ishoramari n’ubucuruzi.

Ati “Turifuza ko abikorera banyu baza gukorera mu Rwanda kandi dutegereje kwakira bamwe muri bo baturutse mu Burusiya baje kureba amahirwe dushobora gushoramo imari ndetse n’ubucuruzi.”

Umubano w’u Burusiya n’u Rwanda ushingiye ku mahugurwa ahabwa abantu batandukanye, uburezi, igisirikare, ubuvuzi na politiki.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, kuri uyu wa Mbere yavuze ko igihugu cye gishobora gufasha umugabane wa Afurika kidashyizeho amabwiriza nk’uko bikorwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Mu kiganiro yagiranye na TASS ubwo hitegurwa inama izahuza u Burusiya n’abayobozi ba Afurika, yagize ati “Turabona uko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishyira igitutu, gutera ubwoba n’ibikangisho bishyirwa kuri guverinoma za Afurika zifite ubusugire”.

Putin yakomeje avuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikoresha uburyo bwo kugerageza kugarura ubugenzuzi ku bihugu byakolonije mu bundi buryo bugamije kubishakamo inyungu z’umurengera no gusahura umugabane.

U Burusiya bwiteguye kwakira abakuru b’ibihugu ba Afurika 47 mu nama izaba kuwa 23-24 Ukwakira 2019.

Putin yavuze ko umubano w’igihugu cye na Afurika wateye imbere bishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare kuko nibura ibihugu 30 byo kuri uyu mugabane bigurishwa intwaro n’u Burusiya.

Perezida Kagame ubwo yahuraga na Putin muri Kamena umwaka ushize

https://igihe.com