Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yagiriye uruzinduko mu Argentine aho yitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru Buenos Aires kuri uyu wa Kane.
Muri iyi nama y’ibihugu bikize ku Isi, Perezida Kagame azanatangamo ikiganiro kivuga ku “Gushyira imbere muntu”, kizavugirwamo ibijyanye no guhangira imirimo urubyiruko no kongerera umugore ubushobozi.
Inama ya G20 igiye kubera muri Argentine ni iya 13, ihuje ibihugu bigize uyu muryango, ikaba ari nayo ya mbere ibereye muri Amerika y’Amajyepfo.
Iki gihugu kigiye kuyakira mu gihe Perezida wacyo, Mauricio Macri ari we uyoboye G20 kuva ku wa 30 Ugushyingo 2017, ubuyobozi bufite manda y’umwaka umwe.
Iyi nama ikomeye izatangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ugushyingo, yatumye Guverinoma ya Argentine itanga konji, hanafatwa ingamba zikaze mu gucunga umutekano w’Umujyi wa Buenos Aires kuva kuri uyu wa Kane, aho abakuru b’ibihugu batangira kuwusesekaramo.
Minisitiri w’Umutekano wa Argentine, Patricia Bullrich, yanatangaje ko ingendo z’imodoka rusange zitwara abagenzi zizaba zahagaritswe mu mujyi.
Muri Buenos Aires hanateganyijwe abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano 22,000 mu gucunga umutekano.
Iyi nama ya G20 ifite insanganyamatsiko igira iti “Kugira ubwumvikane mu kugera ku iterambere nyakuri kandi rirambye”.
Umuryango G20 ugizwe n’ibihugu 19, birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabia Saudite, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo , Turukiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.
Amafoto: Village Urugwiro
mathias@igihe.rw
Posté le 29/11/2018 par rwandaises.com