Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Qatar

 

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Qatar yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu (Emir), Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, mu biganiro bigaruka ku kwagura imikoranire ku ishoramari ry’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu uri i Doha kuva ku mugoroba wo ku wa 14 Ugushyingo 2018, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu biro bye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Urubuga rwa Twitter rwa Perezidansi rwanditse ko abayobozi bombi baganira ku bijyanye no kunoza no kwagura imikoranire mu by’ubukungu.

Abayobozi bombi n’itsinda ry’ababagaragiye baganiriye ku kwagura imikoranire mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Banitabiriye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’u Rwanda na Qatar, azibanda kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.

Mu masaha y’umugoroba, Perezida Kagame yasuye Umuryango udaharanira Inyungu wa Qatar, washinzwe na Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani n’umugore we Moza bint Nasser mu 1995. Yatambagijwe mu Isomero ry’Igihugu rya Qatar n’izindi nyubako.

Umukuru w’Igihugu yanakiriwe ku meza na Emir wa Qatar.

Baherukaga kuganira ku wa 24 Nzeri 2018 i New York, ubwo bitabiraga Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibi biganiro byibanze ku gusigasira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubukungu, ishoramari n’ubukerarugendo.

Amir wa Qatar kandi yanaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’Akarere no ku rwego mpuzamahanga n’uruhare Qatar yagira mu gushyigikira umutekano n’ituze mu bihugu bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ku wa 18 Gashyantare 2018, Perezida Kagame yahuriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani i Munich mu Budage, baganira ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi, uburyo bayiteza imbere no gukuraho imbogamizi zihari.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Ni mu gihe indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.

Yashyizwe mu bikorwa nyuma y’aho mu mpera za 2014 na mbere y’aho hagaragaye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse bamwe bafatiwe mu Rwanda kandi bahageze baciye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’Epfo.

 

 

Perezida Kagame yaganiriye na Emir wa Qatar ku mikoranire mu ishoramari

 

Yanditswe na Ishimwe Israel
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-emir-wa-qatar-ku-kwagura-imikoranire-mu
Posté le 15/11/2018 par rwandaises.com