Nubwo kuri ubu imbaraga nyinshi zashyizwe mu kubanza kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kigali na Dar es Salaam muri Tanzania, Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko igifite ubushake bwo kubaka uyihuza n’Umujyi wa Kampala muri Uganda.

Mu kwezi gushize nibwo u Rwanda rwatangaje ko imirimo yo kubaka umuhanda Kigali-Isaka ufite kilometero 571 izatangira mu Ukuboza 2018.

Ibi byahuriranye n’amakuru yavugaga ko Uganda yafashe umwanzuro wo guhagarika kubaka umuhanda wa gari ya moshi ufite agaciro ka miliyari 128 z’amadolari, uhuza Kampala n’umupaka wa Kenya biturutse ku mbogamizi mu kubona amafaranga.

Ni mu gihe mu nama ya 14 kuri gahunda z’Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor Integration Projects, NCIP), yabereye muri Kenya; Perezida Kagame Paul, Uhuru Kenyatta na Yoweri Museveni wa Uganda bari bemeranyije kwihutisha ibirebana no kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa iriya mishinga.

Umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda ariko wagize ingaruka kuri iyi mishinga, kuko iki gihugu cyatangiye kugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa iyubakwa ry’agace kangana na kilometero 273 gahuza agace ka Malaba na Kampala.

Rwanda Today dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byahise bigira ingaruka ku iyubakwa ry’agace gahuza Kampala na Kigali, kuko kari guhera ku gice gihuza Uganda na Kenya.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Gatete Claver, yatangaje ko u Rwanda rugifite ubushake bwo kubaka umuhanda uhuza Kigali na Kampala, ariko byose bizaturuka ku bushake bwa Uganda.

Ati “Turacyafite ubushake bwo kubaka imihanda yombi, Kampala-Kigali na Kigali-Dar es Saalam, ariko Uganda nitagira intambwe itera bisobanuye ko ku ruhande rwacu tutazabasha kugira icyo dukora.”

Yakomeje avuga ko ubundi byari biteganyijwe ko Uganda ibanza kubaka agace ka Kampala-Bihanga-Kigali, mbere y’uko u Rwanda rutangira kubaka agace ka Kigali-Mirama.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo itangaza ko abayobozi ba Tanzania bateganya kuza i Kigali, kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’izirebana no kubona amafaranga yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali ufite agaciro ka miliyari $2.5.

 

U Rwanda rwiteze umuhanda wa gari ya moshi mu gihe cya vuba

angel@igihe.rw

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruracyifuza-kubaka-umuhanda-wa-gari-ya-moshi-uhuza-kigali-na-kampala

Posté le 15/11/2018 par rwandaises.com